Uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe yamurwanyeho mu gihe abazima bicaga (Ubuhamya)

Vestine Umutesi ukomoka i Kibilizi mu Karere ka Gisagara avuga ko mu gihe cya Jenoside yahuye n’ibibi byinshi harimo no kubohozwa, kandi ko mu bazima bake cyane yahuye na bo harimo uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe warushije ubumuntu abazima.

Umutesi avuga ko ufite uburwayi bwo mu mutwe yamurwanyeho mu gihe abazima bicaga, (Umuri iruhande ni Ingabire)
Umutesi avuga ko ufite uburwayi bwo mu mutwe yamurwanyeho mu gihe abazima bicaga, (Umuri iruhande ni Ingabire)

Jenoside iba Umutesi yari afite imyaka 18. Avuga ko papa we Karekezi yapfuye mbere ya Jenoside, ko akiriho yagiye agirira neza abantu batandukanye, kandi ko n’aho apfiriye mama we yakomeje kubanira neza abaturanyi. Nyamara ngo ntibyababujije kumwica ku ikubitiro.

Jenoside itangira i Kibilizi, ku itariki ya 21 Mata 1994, abicanyi binjiye iwabo nijoro, basanga mama we aho yari aryamye n’umwuzukuru w’imyaka itanu, barabica, ariko ntibahita bahwana. Mama we yapfuye nyuma yaho, wa mwuzukuru na we aza gutwarwa n’urwaye mu mutwe bari baturanye wamuvuye bya bikomere aza gukira.

Agira ati “Uyu mwana (Yerekana Ingabire abereye nyina wabo wari umuri iruhande atanga ubuhamya tariki 24 Gicurasi 2024 ubwo mu bitaro bya Kibilizi bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994), bashatse kumusonga amaze nk’icyumweru aho (bamwiciye). Wa musazi yaramuteruye, aramujyana, akazajya amukandisha imikoni, igikomere kirakira.”

Ubwo abicanyi bicaga mama we n’umwuzukuru we, Umutesi yihishe munsi y’uburiri, umusore biganye wari kumwe na bo aramubona ariko abeshya bagenzi be ko nta wundi muntu uhari ahubwo arabuhura barasohoka, ariko basiga bakongeje zeke (plafond) yari ikoze mu bidasesa. Ku bw’amahirwe ariko ntiyamugwiriye.

Yaje gusohoka, ajya kureba musaza we wari mu gikoni, bajya gushaka aho bihisha.

Aho bari bihishe yaje kumva arambiwe kubaho, yanatekereza kwicwa atemaguwe ubwoba bukamwica. Wa murwayi wo mu mutwe yaje kumenya aho bari aza kubareba, amusaba kuzana isuka akabakubita muri nyiramivumbi ngo bapfe batagaraguritse, arababwira ati “Ntabwo nabica bana banjye!.”

Bamwe mu baturanyi babo bari kuri bariyeri baje kumvikana guhisha abana ba Karekezi nk’umuntu wari warabagiriye neza, akabagaburira bari bashonje, maze Umutesi aza guhishwa n’umwe muri bo, musaza we na we ajyanwa ku rugo rwari hafi y’akabande.

Aho ni na ho yavuye ajya gushyingura mama we wari waramaze kubora, abicanyi bandi bahamusanze bashaka kumwica na we, ariko abari bamuhishe bamuhagararaho. Uwo munsi bamusabye kwemera umusore umwe akamugira umugore, kuko babonaga ari byo byatuma aticwa.

Ati “Nabyemeye ngirira uyu (Ingabire) kuko nta kundi nari kubona mbasha gukurikirana imibereho ye.”

Ingabire utari ubayeho neza kuri wa wundi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko atagiraga ibyo kurya, na musaza we wari umaze kwirukanwa n’abari bamuhishe ndetse n’undi mwana w’umuhungu wo mu muryango we bumvise ko yagizwe umugore, baramusanga.

Kubera ko yabonaga bose atabagumana mu rugo rw’abandi, yagiye kureba umukecuru umwe wari ufite umuhungu uba i Kigali amusaba kumugumanira Ingabire, bemeranywa ko abazajya bamubona azajya ababwira ko ari umwana w’uwo muhungu we.

Wa musaza we kimwe na wa mwana wundi na bo bari bamuhungiyeho bo yabashyiriye wa murwayi wo mu mutwe, yemera kubagumana. Gusa umugore wo murugo rwari rwigeze guhisha musaza we yaje kubwira abicanyi aho uwo musaza we aherereye, baragenda barabica.

Umutesi na we n’ubwo yari yarabohojwe, ntibyabujije ko yajyaga kuvoma cyangwa gukura ibijumba, abicanyi bakamwirukankana bashaka kumwica.

Inkotanyi zifashe Butare, yagiye kuba mu Irango, Ingabire na we ahungana n’abari bamuhishe. Baje kubonana nyuma bagarutse, none ubu Ingabire ni umubyeyi w’abana batatu naho Umutesi ni umubyeyi w’abahungu batandatu. Bose basigaye baba i Kigali.

Umutesi ati “Nyuma y’igihe kirekire nabashije kugaruka ino, nanabasha kuvuga ibyambayeho. Kuri njyewe ni intambwe. Aho mba i Kigali ndi umukuru w’umudugudu, nanjye ntanga umusanzu wo kwiyubakira igihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka