Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwakoze urugendo rwakoze umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi b’uru rugaga.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, kuri uyu wa Gatanu tariki 25/4/2014, bawufashe nk’igikorwa cyongera kubibutsa inshingano zabo zo gutanga ubutabera butabogamye, nk’uko byatangajwe n’umwavoka ukuriye abandi mu nama y’uru rugaga, Anita Mugeni.
Yagize ati “Kwibuka bisobanuye ko ari ukugira ngo bitazongera no kugira ngo twifatanya n’abagizweho n’ayo marorerwa ariko noneho no guhora twibuka kugira ngo bitazongera. Uruhare rwacu ni ngo ngombwa kuko tugomba gufasha ngo ubutabera bugerweho muri rusange.”
15 nibo bamaze kubarurwa ko bazize Jenoside bakoraga muri uru rugaga, ariko ubushakashatsi bukaba bugikomeze. Ibyo bikiyongeraho n’ubufasha butandukanye uru rugaga rugenda rugenera abacitse ku icumu bagishoboye burimo kubarihira amashuri no kubafasha mu kubaburanira imanza, nk’uko Mugeni yakomeje abisobanura.
Umwe mu bana barihirwa n’uru rugaga muri kaminuza, Jean Aime Rurangwa, avuga ko yishimira inkunga bamuha kandi akaniyemeza kuzagirira igihugu akamaro.
Muri uyu muhango wabereye muri Stade nto i Remera, habanjwe gucanwa urumuri rw’icyizere mbere y’uko habaho ibiganiro bitandukanye n’inyigisho byatanzwe n’abashyitsi batandukanye nka Senateri Jean Baptiste Bizimana.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|