Urubyiruko rwiga muri INES-Ruhengeri rwiyemeje gukumira abagifite imvugo zibiba urwango

Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruvuga ko rugiye gushyira imbaraga mu kugaragaza umusanzu ufatika mu guhangana n’abagifite imvugo zibiba urwango, kuko ntaho byageza abanyarwanda mu rugendo barimo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Urubyiruko rwiyemeje guhangana n'abagifite imvugo zibiba urwango
Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abagifite imvugo zibiba urwango

Uwanyirigira Donatha, wiga muri iri shuri akaba yaravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko n’ubwo amateka ashaririye u Rwanda rwayanyuzemo ataravuka, yagiye agira amahirwe yo kuyabwirwa no kuyasobanurirwa, abasha kumva uburemere bwayo n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda.

Ati: “Uburyo Abatutsi bagiye batotezwa, biba akarusho muri Jenoside ubwo bicwaga urw’agashinyaguro, u Rwanda ruhinduka umwijima, rusa n’uruzimye, ku buryo kongera gusubiza ibintu mu buryo harimo nko komora ibikomere n’intimba ku bayirokotse bashegeshwe na yo, gushyingura mu cyubahiro imibiri yari itataniye hirya no hino, guhana bamwe mu bayigizemo uruhare no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda byasabye imbaraga zidasanzwe kugira ngo bigerweho."

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri, cyabaye kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, abiga muri iri shuri ndetse n’abarimu babo, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

Bashyize indabo ku mva irihukiyemo imibiri isaga 800 mu rwego rwo kuyunamira; nyuma yaho bahabwa ibiganiro bikubiyemo amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare rukomeye n’abarimo urubyiruko na bamwe mu bafatwaga nk’intiti zaminuje.

Ingabire Mireille, kuri we asanga hari umukoro ukomeye we na bagenzi be bafite, mu rwego rwo kurinda igihugu gusubira mu macakubiri.

Ati: “Ni amateka ashaririye, akomeye kandi ababaje cyane twe nk’urubyiruko dukomeje guheraho twiha intego yo gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 30 ishize, tukaguma muri uwo murongo dukumira ikintu cyose cyawitambika."

Urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze rusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo
Urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

Akaomeza agira ati “Uburyo bwiza byanyuramo ni uguha agaciro iterambere turimo ubu dukesha Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bakigoreka amateka, tukabereka ko dushoboye yaba mu mirimo dukora, amasomo twiga, ibintu byose bibwira bibi ku Rwanda, tugakora ibishoboka tukagaragaza ikinyuranyo."

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya, avuga ko Kwibuka Jenoside, ari impamba ikomeye mu kumvikanisha mu rubyiruko ko mu byo igihugu kibakeneyeho harimo no kutagera ikirenge mu cy’aboretse igihugu ahubwo bagaharanira kwita ku bikorwa bigamije kukirinda.

Ibi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice. Agira ati: “Amashuri yaba ayisumbuye n’ayo ku rwego rwa Kaminuza yariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni hamwe mu hihariye ibimenyetso byinshi bigaragaza itegurwa ry’umugambi wa Jenoside harimo nk’ahagiye hagaragara abanyeshuri n’abarezi b’Abatutsi batotezwaga, bakitwa amazina abambura ubumuntu, bakirukanwa, abandi bagafungwa bitwa ibyitso."

Yungamo agira ati, “Hari ingero z’abari abarimu barimo nka Uwimana Ferdinand wigishaga mu Kaminuza y’I Nyakinama ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside, iyo Kaminuza ikaba no ku rutonde rw’izagiye zicurirwamo ibitekerezo byo gushinga amashyaka harimo na CDR yoretse u Rwanda mu mateka mabi. Tukifuza ko urubyiruko rufata iyambere mu kutemera ko amateka nk’ayo asubira ahubwo rukayahinduramo amateka meza abereye igihugu mu buryo burambye.”

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, bugaragaza ko intambwe ifatika y’urwego rw’Uburezi igaragarira mu iterambere ry’ubumenyi butangirwa mu mashuri ndetse n’ibikorwa remezo byorohereza uburezi kugera ku ntego, muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, buri wese akwiye kuyisigasira yirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka