Uru rufunzo rwamize benshi, ariko na bake barokotse ni rwo rwabaramiye – Meya wa Bugesera
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yihanganishije abarokokeye mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama no ku misozi ihakikije, agaruka ku mateka y’urwo rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanazirikanwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside, ndetse hibukwa by’umwihariko abiciwe muri urwo rufunzo.
Iki gikorwa cyabereye ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku rufunzo rwa Cyugaro, cyitabirwa n’abarimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi n’abakozi batandukanye bo mu Karere ka Bugesera, Abadepite, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abahagarariye umuryango IBUKA, inzego z’umutekano, abaturage, inshuti n’imiryango y’abafite abiciwe muri uru rufunzo n’abaharokokeye.
Ubwo yahaga ikaze abaje kwifatanya na bo mu kwibuka, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagarutse ku mateka y’urwo rufunzo, agira ati “Turazirikana imiryango yacu yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikicirwa muri uru rufunzo kandi imibiri yabo ntibashe kuvanwamo kuko yamizwe n’isayo. Uru rufunzo rwamize benshi, ariko nanone na bake barokotse ni rwo rwabaramiye. Ni urufunzo rumira rukanaramira. Uyu munsi ku rwego rw’Akarere turibukira hano ku rufunzo (CND) tunazirikana umwihariko w’abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mureke bose tubunamire.”
Urufunzo rwa Cyugaro ruhuza imirenge ya Ntarama, Musenyi yo mu Karere ka Bugesera n’Umurenge wa Mugina wo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Tariki 30 Mata 1994, Abatutsi benshi biciwe muri urwo rufunzo, bicwa n’Interahamwe n’abasirikare bavuye ahantu hatandukanye haba mu kigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora, abavuye muri Komine Bicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n’ibindi bice bya Gitarama, Mugina n’ahandi. Baje ari benshi muri bisi za ONATRACOM, bavuza induru n’amafirimbi, bigabanyamo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo.
Abasirikare n’Interahamwe babanzaga no gusaka abo bishe ngo babacuze ibyo bambaye cyangwa barebe ko nta mafaranga bafite maze bagera ku bakobwa bakabanza kubasambanya, barangiza bakabatera ibisongo mu myanya ndangagitsina cyangwa bakabakubitamo imihoro babashinyagurira bakabasiga bambaye ubusa.
Ibyo bitero byo mu rufunzo byabaga biyobowe n’uwari umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Gako, Colonel Pheneas Munyarugarama, uwahoze ari Superefe wa Superefegitura Kanazi, Gasana Djuma, Gatanazi Bernard wari Burugumesitiri wa Komine Kanzenze, n’abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|