Umunsi nagombaga kwicirwaho ni wo Inkotanyi zandokoreyeho - Ubuhamya bwa Mukangarambe

Josiane Mukangarambe, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, avuga ko akimara kurokokera i Mwulire, yiyemeje kujya i Kayonza guhura n’Inkotanyi ariko mu nzira ahura n’ibyago byinshi, kuko yisanze mu nkambi y’interahamwe zo muri Murambi n’abasirikare ba FAR batsinzwe urugamba, aho yazihungiye bategura igitero cyo kumwica agikizwa n’Ingabo za RPA-Inkotanyi.

Mukangarambe avuga ko bahanganye n'interahamwe ku buryo iyo hataza abasirikare bataribubaneshe
Mukangarambe avuga ko bahanganye n’interahamwe ku buryo iyo hataza abasirikare bataribubaneshe

Ibi ni ibikubiye mu buhamya yatanze ku wa 18 Mata 2025, ubwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri mishya 96 isanga 27,088 yari isanzwe iruhukiye muri uru rwibutso.

Mukangarambe, yagaragaje uburyo imiryango ya se na nyina yatotejwe guhera 1959, ndetse bamwe bagahitamo guhunga Igihugu.

Aho bari batuye ngo uwari Burugumesitiri, Semanza Laurent, yabakikije abitwaga abakiga bakuwe mu Majyaruguru w’Igihugu.

Mu mashuri yiga ngo yahuye n’itotezwa rikomeye cyane ku barimu bamwigishaga, ku buryo hari n’uwashatse kumujugunya mu kigega cy’amazi abanyeshuri bagenzi be bagatabara.

Byageze aho akora ikizamini cya Leta aratsinda ariko umwanya we wacishijwemo umurongo, asimbuzwa undi w’Umuhutu.

Tariki ya 07 Mata 1994, ngo nibwo abantu ba mbere batangiye kwicwa abandi baratwikirwa, abenshi batangira guhunga uretse ko hari bamwe mu bagabo b’Abatutsi biyemeje guhangana n’ibitero byiganjemo iby’abakiga.

Avuga ko bamwe bari batangiye guhungira i Mwulire, bayobowe n’uwitwa Guido babashije guhangana n’ibitero by’interahamwe kuva tariki ya 07 kugera tariki ya 18 Mata 1994, aho baje kurushwa imbaraga n’amasasu y’abasirikare.

Imibiri 96 yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 96 yashyinguwe mu cyubahiro

Nyuma y’aho batwitse imodoka yari yazanye abasirikare ngo basabye ubufasha haza abandi benshi cyane, ndetse n’interahamwe zibona imbaraga zizinjiza aho abantu bari bateraniye.

We ngo yanze gutemwa ahitamo kwiruka bamukurikiza isasu ariko ku bw’amahirwe ntiryamufata akomereza mu gihuru cyari hafi aho.

Ati “Naramanutse sinzi uko nanyuze mu nterahamwe, umusirikare agiye kundasa isasu rifata inyana y’inka ndakomeza ndamanuka ngera mu gashyamba kari hepfo aha.”

Abasirikare bakimara kugenda ngo abari bakiri bazima barikusanyije bafata gahunda yo kujya Kayonza, kuko bari bamaze kumenya ko Ingabo za RPA zamaze kuhafata.

Mu nzira ibaganisha i Kayonza ngo bagiye bicwa umugenda. Bageze ku mugezi bita Cyabitana ngo abandi barambutse we awugwamo amazi.

Yagize ati “Abandi barambutse jye amazi arantembana, nakoze yenda nka kilometero muri ayo mazi hagati mpasanga igiti cyaguyemo nkihagamamo ndara muri uwo mugezi. Kuva mu mugezi ngo byamubereye ikibazo kuko wari ukikijwe n’urufunzo rurimo isayo kuko yarigisemo amaboko aba ariyo asigara hejuru.”

Ababashije kwambuka bamwe ngo bagiye i Nkamba, i Ruramira na Bugambira na we aza kugera aho i Bugambira, ahagejejwe n’umugabo wamusanze akiva mu mugezi.

Aho bari bari ngo ntibari bazi ko ari inkambi irimo interahamwe ziturutse muri Murambi n’abasirikare batsinzwe urugamba, nabo bakajya babacuza imyenda, baricwa ndetse abakobwa n’abagore bafatwa ku ngufu.

Bunamiye ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Mwurire
Bunamiye ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Mwurire

Tariki ya 21 Mata ngo bafashe icyemezo cyo kujya kubaroha mu cyobo cy’Inkamba, abagabo babohewe amaboko inyuma.

Yagize ati “Baratujyanye tuhageze bakajya batema umwe bakamucamo kabiri bakajugunya mu rwobo kugeza aho bamwe babonaga nta yandi makiriro bakijugunyamo. Umugabo witwa Ntwari ni we waje ankura kuri urwo rwobo, yaraje arababwira ngo uyu ni Umuhutu ni uwa mukuru wanjye.”

Aho ngo yaje kuhava bakajya kuba mu rugo rw’umuntu wiyemeje kubahisha ariko na we akabakoresha imirimo ivunanye cyane, n’ubwo bari bafite ibikomere ku mubiri.

Mu gihe babaga muri urwo rugo ngo hari uwashatse kumubohoza arabyanga yiyemeza gupfa, ndetse amaze kubyanga ngo bategura igitero kizamuhitana n’abo bari kumwe ariko barakirokoka.

Ati “Haje kuza umugabo ashaka kumbohoza ngo anshake ndamubwira nti ntibishoboka. Bapanga igitero cyarimo n’abasirikare baza kutwica kubera ko nanze gushaka uwo muhungu wo muri uwo muryango. Umunsi bapanze wo kutwica igitero cyabo cyakomwe mu nkokora n’Inkotanyi zari zihageze.”

Visi Perezida wa Sena, Senateri Solina Nyirahabimana, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abayobozi babi kuva igihe cy’ubukoloni, kugera kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Yavuze ko by’umwihariko i Mwulire, uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Laurent Semanza, umugambi wa Jenoside yawutangiye kera.

Ati “Uwari Burugumesitiri Semanza yatangiye umugambi wa Jenoside mbere ya 1994, yajyaga yita Abatutsi, Abahima, yabona umugabo ati Umuhima, yabona umugore ati Umuhimakazi. Wari umugambi ukomeye cyane wo kubagira abanyamahanga, kubatandukanya n’Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “Byari ukugira ngo bizamworohere no mu gihe cyo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta ye yakoreraga yarimo gutegura. Ni nako hirya no hino mu Gihugu ahegereye inzuzi bishe Abatutsi, bakazibatamo ngo basubire iwabo hahandi mu mahanga.”

Hon. Nyirahabimana yasabye urubyiruko gukurana indangagaciro zizatuma bubaka Igihugu kizira amacakubiri
Hon. Nyirahabimana yasabye urubyiruko gukurana indangagaciro zizatuma bubaka Igihugu kizira amacakubiri

Yavuze ko ibi ari bimwe mu bigaragaza ko umugambi wo kurimbura Abatutsi wari wateguwe igihe kirekire.

Yanashimye ubutwari bw’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire, kuko babashije kwirwanaho bijyanye n’ubushobozi bari bafite n’ubwo barushijwe imbaraga n’amasasu y’abasirikare n’abajandarume.

Avuga ko Abanyarwanda bose bashima ubutwari bw’Ingabo za RPA, zarokoye Abatutsi mu gihe abicanyi bari baragambiriye kubarimbura burundu.

Yasabye urubyiruko nk’abagize umubare munini w’Abanyarwanda kwiyumvamo ko aribo mbaraga zubaka Igihugu, bagaharanira icyateza imbere u Rwanda banga icyarusubiza inyuma.

Yavuze ko n’ubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko hakiriho imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Banyarwanda ndetse no mu banyamahanga, bityo buri muntu akwiriye kwamagana abo bantu kandi bakagaragazwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yasabye abantu gutanga amakuru ku hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu mibiri 96 yashyinguwe mu cyubahiro harimo 79 mishya yabonetse i Mwulire munsi y’urwibutso, igaragajwe n’umuntu waje kuhahinga ‘tugabane’, nyamara mbere aho hantu hari hasanzwe hahingwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka