Ubuhamya: Interahamwe zashakaga kumwica zimuha amahitamo atatu akomeye

Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashakaga ko nta n’umwe uzarokoka wo kubara inkuru. Nubwo hari imiryango yazimye, ariko umugambi wabo ntiwagezweho.

Kayitaramirwa Sylvia
Kayitaramirwa Sylvia

Abarokotse Jenoside barimo Kayitaramirwa Sylvia, mu buhamya bwabo, bagaruka ku bugome ndengakamere bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko byinshi babyiboneye, ndetse na bo bakaba bararokotse ku bw’amahirwe.

Kayitaramirwa Sylvia avuka ahahoze ari muri Segiteri Gasogi, ubu ni mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Kayitaramirwa Sylvia yari afite imyaka 18 y’amavuko, akaba yari uwo mu muryango w’abana 19.

Ubwo ubwicanyi bwarushagaho gufata intera yo hejuru by’umwihariko mu gace bari batuyemo mu matariki 13 Mata 1994, abo mu muryango we baratatanye, bamwe bahungira ku musozi wa Nkamba witegeye icyuzi cya Ruramira.

Icyuzi cya Ruramira
Icyuzi cya Ruramira

Icyo cyuzi cyubatswe hagati mu myaka ya 1983-1987, kugira ngo gifate amazi yo kwifashisha mu kuhira imyaka cyane cyane umuceri.

Nyamara Interahamwe zo zakibonye nk’ahantu hazifasha kwihutisha umugambi wazo wo kumaraho Abatutsi.

Mbere yo guhunga, Kayitaramirwa avuga ko yari asigaranye na musaza we mukuru ndetse na murumuna we. Ngo babanje kujya kwa Konseye wayoboraga Segiteri witwa Paul Gakwavu, bamusaba ko yabafasha akabahisha akanabacungira umutekano.

Ati “Nyamara aho kudufasha, yaduhaye umuhungu we wari umwalimu aramubwira ati Jyana uwo mwanda aho ugomba kujya.”

Uwo mwalimu ngo yarabajyanye, bageze ku muhanda munini bahura n’igitero kinini cy’Interahamwe, arabawira ngo nibasange izo Nterahamwe zibafashe.

Abavandimwe babiri bari kumwe na Kayitaramirwa ntibabashije kurokoka icyo gitero, ariko ku bw’amahirwe Kayitaramirwa we yarirutse arabacika ahungira ku musozi wa Nkamba asanga abandi bavandimwe be bari bahahungiye.

Muri icyo gihe bari kuri uwo musozi ngo bari bitegeye icyuzi cya Ruramira bigaragara ko nta bikorwa byo kwicirayo abantu byari byatangira kuhakorerwa.

Nyuma yo kumara iminsi ine kuri uwo musozi nta biribwa bafite, ngo barashonje, umubyeyi wabo (se) yiyemeza kuhava asubira ku icumbi gushakayo ibyo barya, ariko ngo ntiyagarutse.

Nyuma yo kumara iminsi irindwi kuri uwo musozi, nyina wa Kayitaramirwa yasanze bagomba kuva kuri uwo musozi bagasubira iwabo aho bari batuye baramuka bapfuye bakaba ari ho bagwa kuko nta yandi mahitamo bari bafite.

Bamwe mu baturanyi babo na bo bari bahungiye kuri uwo musozi bashyigikiye icyo gitekerezo, biyemeza kuva kuri uwo musozi.

Bakigera hpfo y’umusozi ngo bahuye n’igitero cy’Interahamwe zibasaba kubaha amafaranga zikabareka bakagenda, cyangwa se zikabica.

Izo Nterahamwe ngo zafashe abakecuru babiri batabashije kubona amafaranga yo kuziha babajugunya munsi y’ikiraro.

Kayitaramirwa avuga ko umubyeyi we yahaye izo Nterahamwe amafaranga 800 yari afite kugira ngo zibareke bakomeze. Icyakora muri icyo gihe Kayitaramirwa we ngo yahise abacika ariruka asubira kuri wa musozi.

Amatariki ntayibuka neza kubera ihungabana yahuye na ryo biturutse kuri ibyo bihe bikomeye, gusa yibuka ko ku munsi wakurikiyeho wari uwo guhiga bukware Abatutsi.

Umubyeyi we (nyina na bamwe bo mu muryango we bajyanywe ku cyuzi cya Ruramira, Interahamwe zizamuka hejuru ku musozi zivanayo abandi batutsi bari bihisheyo zibazana kuri icyo cyuzi, Kayitaramirwa na we zimuvanayo hamwe n’abandi.

Kayitaramirwa avuga ko yabonye nyina yicirwa kuri icyo cyuzi cya Ruramira, hanyuma we agezweho, Interahamwe zimuha amahitamo atatu.
Ziti “Urahitamo abagabo babiri bafate amaguru yawe bagutanyuremo kabiri, cyangwa se tuguteme, cyangwa se tugusambanye kugeza upfuye.”

Kayitaramirwa ngo yabuze icyo ahitamo muri ibyo bitatu, mu gihe agitakambira izo Nterahamwe, ngo zifata umwanzuro wo kumujugunya muri icyo cyuzi ari muzima.

Icyakora ku bw’amahirwe yaje kurokoka, ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri.

Ati “Baramboshye, banjugunya mu cyuzi, bankurikiza n’ibiti bisongoye. Icyakora nagerageje koga mvamo, barongera baramboha babanje kunyambura imyenda yose nari nambaye kugira ngo bankoze isoni.

Interahamwe zakomeje kumukorera urugomo rwo kumujugunya mu mazi zibanje kumuboha yavamo zikongera zikamusubizamo, zibikora inshuro zirindwi zose, ariko ku nshuro ya karindwi, zimukorera ibibabaje kurusha ibya mbere.

Ati “Ku nshuro ya karindwi banjugunyemo mpambiriye amaboko n’amaguru bampambiraho amabuye rimwe mu gituza irindi mu mugongo, kugira ngo ntongera kwivana mu mazi.”

Kayitaramirwa ngo yagerageje gukoresha imbaraga nke yari afite kugira ngo atibira munsi ahubwo agerageza kuzamuka hejuru, agize amahirwe ibuye rimwe rimuvaho bituma umutwaro wari umuremereye usa n’uworoshye.

Ati “Haje Interahamwe yari ikuriye izindi ivuye kwica Abatutsi ahandi, ihageze iravuga iti kuki mwishe umuzungu? aroga ankuramo arampambura ankandagira ku nda nduka amazi nari nasomye.”

“Nari umukobwa w’inzobe cyane mfite n’uruhu rukeye, iyo Nterahamwe itekereza ko naba ndi umuzungu, antwara iwe ndahaba kugeza Inkotanyi zihageze.”

Kayitaramirwa avuga ko byamugoye kuba mu rugo rw’uwo mugabo witwaga Iyakaremye kuko yari Interahamwe ikomeye ndetse iwe akaba ari ho Interahamwe zazaga kurira zigamba ibyo zimaze gukora.

Avuga ko ngo uwo Iyakaremye yavugaga ko Kayitaramirwa namara gukura bazamugira umugore akabyara abana b’Abahutu.

Kayitaramirwa avuga ko kuri uwo munsi yahuye n’akaga gakomeye kuko kuri icyo cyuzi batangiye kuhatoterezwa kuva mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri, ahava saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba.

Iyo nterahamwe yagiye kumucumbikira ngo yamuhaye ijaketi yo kwambara ahisha ubwambure, abagore babiri baramusindagiza kuko we atabashaga kugenda.

Mu nzira bagenda, Kayitaramirwa yibuka ko yabonye Interahamwe zica Umututsi zirangije zinywa amaraso ye.

Ngo yagumye mu rugo rw’iyo nterahamwe iminsi mike, akomeza kubabara ku bw’ibikomere yari afite, kugeza ubwo Inkotanyi zahageraga zigafata Kayonza, ziramurokora.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko icyo gice cyo muri Kayonza Inkotanyi zakibohoye hagati y’amatariki ya 17-20 Mata 1994.

Kayitaramirwa yahise atangira kuvurwa, akira ibikomere byagaragaraga ku mubiri, ariko agakomeza kugira ikibazo gikomeye cy’ihungabana, igihe yabaga yibutse ibihe bigoye yanyuzemo.

Yagize amahirwe yo kongera guhura na basaza be babiri, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yibanda ku bikorwa by’ubuhinzi bimufasha mu mibereho.

Kayitaramirwa ubu ni umuhinzikazi, akabifatanya no gukora umwuga w’ubudozi. Icyakora avuga ko yumva afite inzozi zo gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Avuga ko yahawe n’inka muri Girinka irapfa, ariko akaba yizeye ko azahabwa indi.

Amazi yari muri iki cyuzi yakuwemo mu rwego rwo gushakisha imibiri
Amazi yari muri iki cyuzi yakuwemo mu rwego rwo gushakisha imibiri

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira cyatangiye muri Nyakanga umwaka wa 2019 gisubikwa ku wa 05 Gicurasi 2020 kubera icyondo cyinshi cyaterwaga n’imvura.

Icyo gihe hari hamaze kubonekamo imibiri 218. Iyo mibiri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira aho yamaze gutunganywa hakaba hategerejwe ko igikorwa cyo gushakisha iyindi kirangira hagategurwa uburyo bwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka