U Rwanda rwifuza ubufatanye n’amahanga mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irasaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’ibiganiro byahuje Abadipolomate bakorera mu Rwanda na MINUBUMWE hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera mu Kuboza 2003 Umuryango w’Abibumbye washyizeho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho buri tariki ya 07 Mata ibihugu byose n’imiryango mpuzamahanga muri rusange bazajya batekereza ku byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, harebwa amakosa yakozwe, inshingano zitubahirijwe kugira ngo bakuremo amasomo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko hari ibyemezo mpuzamahanga byafashwe birimo ibisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babihungiyemo.

Dr. Bizimana avuga ko igihe ibihugu by'amahanga bizafatanyiriza hamwe n'u Rwanda mu guhasha no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ibibazo byose bihari bizakemuka
Dr. Bizimana avuga ko igihe ibihugu by’amahanga bizafatanyiriza hamwe n’u Rwanda mu guhasha no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ibibazo byose bihari bizakemuka

Ati “Ibihugu bidafite amategeko ahana Jenoside na byo bikayashyiraho, hanyuma no kugira ubufatanye mu guhana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hagashyirwaho amategeko. Icyo ni kimwe mu byo twifuza ko ibihugu byashyiraho amategeko ahana icyo cyaha”.

Akomeza agira ati “N’iyo kitaza cyitwa icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yonyine, ariko kikaba ipfobya rya Jenoside yose yemewe n’Isi. Umuryango w’Abibumbye, n’inkiko mpuzamahanga, mu Bufaransa bararifite, Ababiligi barishyizeho n’ubwo iryo mu Bubiligi dusanga rikwiye kunoga neza, ariko igihugu nka Luxemburg, u Butaliyani, u Busuwisi bararifite. Ibyo rero nibikomeza turizera ko ibibazo bihari bizakemuka”.

Agaruka ku ruhare rw’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko umuryango ahagarariye mu Rwanda wagaragaje intege nke mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Ambasaderi Ibrahim Gambari wari uhagarariye Nigeria mu Muryango w’Abibumbye, yasabye ko ingabo zari mu Rwanda zakongerwa ariko ntibyakorwa.

Fodé Ndiaye yagaragaje intege nke z'Umuryango w'Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Fodé Ndiaye yagaragaje intege nke z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ngo aho kugira ngo Umuryango w’Abibumbye wongere ingabo nk’uko wari wabisabwe na Gambari, ahubwo akanama gashinzwe umutekano muri uwo muryango katoye umwanzuro w’uko ingabo zawo zigabanywa zikava ku bihumbi bibiri n’ijana (2,100) hagasigara gusa abasirikare 270, bikorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, muri Kigali hamaze kwicwa Abatutsi basaga 1,000.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, yagejeje ku bari bitabiriye ibiganiro, yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare runini mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko baza gusanga ko bidakwiye ko bakomeza kugendera muri uwo murongo, aribwo Perezida Emmanuel Macron yashyizeho itsinda kugira ngo rigenzure neza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Antoine Anfré avuga ko nyuma y'igihe kirekire u Bufaransa buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi basanze badakwiye gukomeza kugendera muri uwo murongo
Antoine Anfré avuga ko nyuma y’igihe kirekire u Bufaransa buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi basanze badakwiye gukomeza kugendera muri uwo murongo

Ati “Iyo komisiyo yasoje yemeza uruhare rukomeye u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubumenyi kuri Jenoside buzatuma hakomeza kurwanywa ipfobya n’ihakana ryayo bidakozwe n’abayirokotse gusa, ahubwo ni ngombwa, ni n’inshingano kuri Leta zagize uruhare muri iyo Jenoside”.

Mu mwaka wa 2018 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje inyito ikwiye kujya ikoreshwa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bemeje ko “Tariki ya 07 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994”.

Inama ihuza Abadipolomate bakorera mu Rwanda iba buri mwaka, kugira ngo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barusheho gufatanya n’u Rwanda, gutekereza ku masomo bakura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hanarebwa ejo hazaza, hirindwa amakosa yakozwe agatera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka