Twese dufite uruhare rwo gutuma Jenoside itazongera ukundi - Kiyovu Sports mu #Kwibuka32

Abakinnyi, abafana, abayobozi ndetse n’abagize umuryango mugari wa Kiyovu Sports bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abarenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha y’igicamunsi aho abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abandi bitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250, 000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice wavuze ko uru rwego rwifatanyine n’Umuryango mugari wa Kiyovu Sports ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yibutsa abari aho ko buri wese afite uruhare rwo kugira ngo Jenoside itazongera ukundi kandi ko ubumwe ari imwe mu ndangaciro yo gukoresha hubakwa igihugu.

Ati "Uyu munsi twibuka abacu n’Abanyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakunzi ba Kiyovu Sports by’umwihariko cyangwa n’abayikinagamo, twongeye kwifatanya namwe nk’urwego rwa FERWAFA. Turemeza neza tudashidikanya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ariko ko twese tubifitemo uruhare rwo gutuma itazongera. Imwe mu ndangagaciro dufite muri FERWAFA ni ubumwe, kugira ngo dushobore kubaka igihugu cyacu tuzirikana amateka ya Jenoside yabaye, ubumwe ni ingenzi cyane."

Shema Ngoga Fabrice yakomeje avuga ko ku giti cye hari n’umwe mu bari bagize umuryango we ari we nyirarume wari umuyobozi muri Kiyovu Sports wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anahishura ko Sekuru ubyara nyina ari umwe mu bashinze iyi kipe ku makuru y’ibanze amaze kumenya.

Ubuyobozi bwa FERWAFA kandi bwavuze ko muri gahunda bafite harimo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ababagana bityo ko ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano bifuza kuzagira urwibutso rusange rw’abari bafite aho bahuriye n’imikino bishwe.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe no kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka