Sobanukirwa amateka yihariye y’urwibutso rwa Kinigi, abahashyinguye bishwe mbere ya 1994

Urwibutso rwa Kinigi mu Karere ka Musanze rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 166, rufite amateka adasanzwe kuko imibiri irushyinguyemo ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.

Mu Kinigi Umututsi wa mbere yicishijwe amabuye mu 1991
Mu Kinigi Umututsi wa mbere yicishijwe amabuye mu 1991

Urwo rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu mwaka wa 1991 gusa, mu gihe mu mwaka wa 1994 nta Mututsi wari ukibarizwa aho hahoze ari muri Komini Kinigi, aho bose bari barishwe abandi bahungira mu tundi duce tunyuranye tw’igihugu.

Mu gushaka kumenya neza amakuru yimbitse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyo Komini, Kigali Today yanyarukiye mu Murenge wa Kinigi aho urwo rwibyutso ruherereye hanatuye abenshi mu barokotse Jenoside banyuze muri ayo mateka.

Sekaneza Jean Pierre warokokeye Jenoside muri iyo Komini na Munyarutete Joseph, Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinigi, mu buhamya bavuga ko ako gace kahoze ari Komini Kinigi bagafata nk’ahantu habitse amateka y’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari ho yatangiriye ubwo Abatutsi bari bahatuye bicwaga urw’agashinyaguro.

Munyarutete ati “Aha hantu hafite amateka yihariye mu Rwanda, uretse Abanyakibirira mu cyahoze ari Gisenyi, ariko aha hafite amateka yihariye aho Umututsi wa mbere yishwe kuri 26 Mutarama 1991, mu gihe uwishwe nyuma ari Umubyeyi wanjye witwaga Akumwami wishwe ku itariki 23 Gashyantare 1991”.

Arongera ati “Mu cyahoze ari Komini Kinigi nta Mututsi wishwe mu 1994, kuko bari barabamaze abari barasigaye batishwe mu 1991, Inkotanyi zibarokora zibakuye muri Komini Mukingo, aho bari bahungiye zibajyana mu gice zari zarafashe muri Butaro. Abapfobya Jenoside bavuga ko indege ya Habyarimana ari yo bahanuwe Abahutu bakagira umujinya bakica Abatutsi, gusa ntabwo ari byo kuko twebwe hano nta Mututsi wapfuye mu 1994, bose bari barabamaze”.

Munyarutete avuga ko intandaro yo kwica Abatutsi ari ubuyobozi bubi bw’iyo Komini, aho nyuma y’igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeri aribwo abantu banyuranye batangiye gufungwa bitwa ibyitso by’inyenzi, ku itegeko ryatangwaga na Gasana Thadée wari Burugumesitiri wa Komini Kinigi.

Ngo muri uko gufunga abantu banyuranye, ni ko bagendaga babicamo aho yagiye kwisanga yibona asigaranye na murumana we muri gereza ariko ku munsi wo kubica ngo ni bwo Burugumesitiri yasabye ko bamurekura, ariko akagenda avuga ko ibyo byitso byishwe n’Inkotanyi.

Ati “Ubwo havugwaga ko imiryango ishinzwe uburenganzira bwa Muntu yenda gusura Komini Kinigi mu kureba ikibazo cy’abantu bakomeje kwica, Burugumesitiri Gasana ubwe ni we waje kunyikurira muri Gereza ari kumwe n’umupolisi witwa Semateke”.

Ati “Icyo gihe nari kumwe na murumuna wanjye witwa Gapesa, bati mwe tugiye kubafungura ariko abazaza kubabaza iby’abantu biciwe aha, muzavuge ko ari inyenzi zabishe. Ubwo baramperekeza bangeza ku rugabano rwa Musanze na Kinigi, nanjye nkimara kuva aho nibwo naraye ntorotse nsanga Inkotanyi”.

Uwitwa Sekaneza Jean Pierre warokokeye aho muri Komini Kinigi nawe avuga ko ubutegetsi bubi ari bwo nyirabayazana ya Jenoside muri ako gace, aho bari barabibye ingengabitekerezo yayo mu bato n’abakuru.

Ati “Ibyo bavuga ngo indege ya Habyarimana ibyo ni ibinyoma, ingengabitekerezo ya Jenoside yatojwe kuva kera ihera mu bana mu rubyiruko no mu bakuru, n’ikimenyimenyi muri 1994 bene wacu bari batuye aha bari barashize. Aha habaye mu turere tumwe na tumwe twabayemo igerageza kugira ngo barebe ko Jenoside bateguye izagerwaho”.

Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Kinigi ikomeje kunyagirwa

Abenshi mu bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, ntibishimiye uburyo iyo mibiri ikomeje kunyagirwa nyuma y’igihe kinini bagaragaza ko urwo rwibutso rutitaweho.

Munyarutete Joseph Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kinigi
Munyarutete Joseph Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kinigi

Ni urwibutso rudasakaye, aho bigaragara ko isima irwubatse yagiye isatagurika mu gihe cy’imvura amazi akinjira, ku buryo impungenge ari nyinshi ku mibiri ishobora kwangirika dore ko no kuba hafunze imibiri ikaba itagerwaho n’umwuka, bishobora nabyo kwangiza iyo mibiri nk’uko babivuga.

Sekaneza ati “Twasabye inshuro nyinshi ko uru rwibutso rwakubakwa, murabona ko iki gisenge cyo hejuru kigizwe na beto cyamanyutse hacika imitutu, twakomeje gusanasana ariko biranga imvura iragwa amazi agacengeramo ku buryo dufite impungenge y’abacu bashyinguwemo”.

Arongera ati “Ushobora gusanga n’amateka asibanganye bitewe nuko uru rwibutso rutubatse neza, tubisaba uko umwaka utashye, dusaba tuti urwibutso rufite amateka yihariye bitewe nuko Jenoside yakorewe hano n’igihe yatangiriye noneho hakaba no mu gace k’ubukerarugendo, kugira ngo bigaragarire n’amahanga ndetse byereke n’abayipfobya ko Jenoside itatangiye ku ihanurwa ry’indege ya Habayarimana nk’uko abenshi babivuga, ahubwo ko yateguwe kuva kera”.

Munyarutete ati “Nk’uko twabigaragaje kandi ko kano kace kagira ubukonje budasanzwe, turatekereza ko amasanduku ashobora kuba yarangiritse, iyo yangiritse rero n’imibiri irangirika, tukavuga tuti rero ntidushaka ko ibimemyetso by’ayo mateka bisibangana. Ubu mfite imyaka 53 ayo mateka ndayazi neza, ariko ntabwo yanditse, iyo tuba dufite urwibutso rwubatse mu buryo bugezweho ayo mateka aba yanditse, ubu nshobora kuva mu mwuka agasibangana”.

Avuga ko kuba aho hantu ariho Jenoside yageragerejwe ari kimwe mu gisubizo ku bibazo by’abapfobya Jenoside bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ati “Turamutse dufite urwitso rugezweho ayo mateka akandikwa, abanyamahanga badusura barushaho kuyasoma andi tukayabasobanurira, ariko uyu munsi kubera ko ntaho yandikwa nta n’ibimenyetso bifatika, ushobora no kuhanyura ntumenye ko hari urwibutso kandi hari amateka akomeye”.

Abo baturage kandi baravuga ko hari imibiri itaraboneka, aho basaba abakoze Jenoside muri ako gace kwirinda kunangira, ahubwo bakagaragaza aho imibiri iri igashyingurwa mu cyubahiro nkuko Munyarutete abivuga.

Munyarutete ati “Murabona turibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko turacyafite imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi ababigizemo uruhare barahari baranabyiyemerera, ariko ntibatwereka aho imibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Icyo rero nacyo ni ikibazo kidutera intimba ndetse kibangamira ubumwe n’ubwiyunge”.

Icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo

Mu kumenya icyo Leta ivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, avuga ko hari umushinga wo kubaka urwo rwibutso.

Yagize ati “Nk’urwibutso rusigasiye amateka y’umwihariko nk’ahantu bageragereje Jenoside mbere aho abashyinguwemo bose bishwe mu 1991, iyo ubonye ari urwibutso rwo gusigasira amateka rukaba rutarubakwa bitera impungenge, cyane cyane abafite ababo bashyinguwemo. Ariko na none wasubira inyuma ugasanga Leta idashobora kwirengagiza gushyingura abacu mu buryo bukwiye ahubwo ari ubushobozi no kureba icyo urwibutso rukwiye bisaba”.

Ati “Mu Karere ka Musanze hagiye kubanza kubakwa urwibutso rwa Muhoza, hakurikireho uru rwa Kinigi, ariko mu gihe dutegereje kubaka urwibutso nyirizina Akarere ka Musanze kamaze kuduha amafaranga n’uburenganzira bwo kugira ngo tube dusakaye urwibutso mu rwego rwo gukumira ko amazi yinjiramo akaba yakwangiza imibiri y’abacu. Mu ngengo y’imari y’akarere 2021/2022 barateganya gukora inyigo y’urwibutso, 2022/2023 rukazaba rwuzuye rukurikira urwa Muhoza”.

Kuri urwo rwibutso isima yagiye imenagurika amazi akinjira ahashyinguye imibiri
Kuri urwo rwibutso isima yagiye imenagurika amazi akinjira ahashyinguye imibiri

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka