RWVCA yahaye inka abarokotse Jenoside b’i Ntarama
Ihuriro ry’Uruhererekane rw’abakora ibikomoka ku biti ‘Rwanda Wood Value Chain Association (RWVCA)’, ryaremeye abarokotse Jenoside b’i Ntarama mu Bugesera inka 4, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kongera ibiti muri ako karere gakunze kwibasirwa n’amapfa.

Abayobozi b’ibigo bigize RWVCA batanze izo nka ku barokotse nyuma yo gusura urwibutso rw’i Ntarama ku wa Kane tariki 17 Mata 2025, aho baganirijwe ku mateka yarwo ndetse bakaba bunamiye Abatutsi bahashyinguye barenga ibihumbi bitandatu.
Perezida wa RWVCA, Hadji Abdu Karemera, avuga ko abarokotse Jenoside b’i Ntarama bakeneye iterambere rishingiye ku kongera ibimera (ibiti by’umwihariko), akaba ari yo mpamvu batanze inka kugira ngo zibahe ifumbire y’ibyo biti.
Agira ati "Turakangurira abari aha kongera gutera ibiti kugira ngo babone imvura n’umwuka mwiza, ibiti bifate imyuka mibi y’inganda ziriho zivuka (icyo bita carbon credit). Ubu turibuka twiyubaka, abarokotse rero ni umwanya mwiza wo kwiyubaka, tubahaye inka zizatanga ifumbire, aho bazayijugunya hose bazahatere igiti."
Ati "Hari abashobora gutera amaronji, avoka cyangwa izindi mbuto ziribwa, ariko bagatera n’ikindi giti gifata imyuka mibi kandi kizamufasha kubona imbaho ubwo kizaba gikuze. Inka rero zizabahesha amata n’ifumbire y’ibyo biti hamwe n’indi myaka”.

Karemera avuga ko Abanyarwanda barenga miliyoni imwe birirwa mu dukiriro hirya no hino mu Rwanda, ubuzima n’imibereho y’ingo zabo bikaba bishingiye ku giti, kandi ngo barimo gukoresha ibiti batateye, akaba yifuza ko buri wese yatera nibura ibiti bitanu kandi akabyitaho kugeza bikuze.
Ati "Turifuza ko Leta yaduha imisozi dushobora guteraho ibiti byinshi bifasha Igihugu kugarukana ubuzima, duhereye kuri aka Karere ka Bugesera twajemo. Ni akarere kakomeje kwibasirwa n’amapfa kuva mu gihe cya Jenoside bituma kagira inzara y’igihe kirekire."
Karemera yishimiye kubona ibihamya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ku rwibutso rw’i Ntarama hari ibimenyetso byari bifitwe n’abicanyi (nk’intwaro bakoresheje) ndetse n’imyambaro yari yambawe n’abishwe muri Jenoside, ariko hakaba n’ibiti by’imivumu nka kimwe mu biranga umurage w’Abanyarwanda bo hambere.
Avuga ko n’ubwo badafite ubushobozi bwo gutanga inka ku barokotse Jenoside bose, ariko ngo ntihazabura abafatira urugero kuri iki gikorwa, na bo bagakomeza kuremera abandi bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Kanzayire Epiphanie warokotse Jenoside, akaba ari mu bahawe inka, ashima ko yongeye kumva mu rugo hari ikintu gihari kuko ngo haba hari irungu n’ubwigunge budasanzwe, kandi imibereho y’urugo rwe ikaba igiye guhinduka.
Undi wahawe inka ni Tuyishimire Jean de Dieu, ugira ati "Ubu dufite gahunda yo gutera mu rugo ibiti byera imbuto, nk’ubu njye maze gutera ibiti 12 bya avoka, imyembe n’amaronji, urumva ko niba mbonye ifumbire yo kuzabifumbira, ni amata abyaye amavuta."
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho myiza, Yvette Imanishimwe, avuga ko imiryango ine yahawe inka za RWVCA, nizamuka ikava mu bukene, hazaba hazamutse abantu benshi bayishamikiyeho.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Ntarama buvuga ko Abatutsi bari baratujwe mu Bugesera bahungiye ku Kiliziya y’i Ntarama(yaje kuba urwibutso), kuko ngo bari barahakiriye mu mwaka wa 1992 ubwo bari batangiye kugirirwa nabi bitwa ibyitso by’Inkotanyi, aho bibwiraga ko bazongera kuhakirira nka mbere.

Muri urwo rwibutso haracyarimo imwe mu mibiri y’abahiciwe, aho imitwe yabo bigaragara uko yagiye imenagurwa, ndetse imwe yarekewemo imyambi yaterwaga n’abicanyi. Amaraso y’abana biciwemo aracyari ku nkuta, ibikoresho byakoreshejwe mu kubica ndetse n’imyambaro bamwe bari bambaye, na byo biracyabitse muri urwo rwibutso.






Ohereza igitekerezo
|