Perezida Kagame yasetse abakangishije Minisitiri w’u Rwanda ko bazamwima Viza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abayobozi ba Ambasade y’igihugu cy’amahanga i Kigali baherutse gusanga Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana ku kazi ke, bakamutera ubwoba, bamukangisha kumwima Viza, kuko abavugaho amakuru mpamo y’ibibi bakoreye u Rwanda.

Mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yakurikiye ikiganiro Minisitiri Bizimana yatanze, cyuzuyemo ubushakashatsi bugaragaza uruhare rw’igihugu cy’u Bubiligi mu kubiba urwango n’amacakubiri mu Rwanda.

Muri iri jambo, Bizimana yagaragaje ko U Bubiligi bwishe abami babiri b’u Rwanda, umuhungu na se, kandi baryanisha abanyarwanda bereka abahutu ko abatutsi babakandamije, maze babagira ibikoresho by’urwango rwaje kugeza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi kandi banabikoraga bahimba n’amayeri azatuma bagaragara nk’aho ari abere, ari Imana y’i Rwanda mu bibazo by’ivangura bashyizemo u Rwanda.

Amatariki, ibikorwa n’amagambo mabi y’Ababiligi, Bizimana abizana neza adasobwa, kandi ibi ahora abigaragaza uko ahawe umwanya wo kubwira abanyarwanda.

Uyu munsi, Perezida Kagame yumvise ibyo byose u Bubiligi bwakoze ngo bwice u Rwanda uruhenu, abwira Bizimana ko akeneye inyandiko yose ya kiriya kiganiro, ku buryo yahabwa ba nyirayo, abo bantu bishe igihugu, n’ubu bakaba bakomeje gushaka kukirimbura n’ubwo batakibishoboye.

Yagize ati "Hari ikindi kiganiro Minisitiri Bizimana yatanze mu minsi ishize, n’ubundi avuga kuri bariya bantu, maze haza abakozi baturutse kuri ambasade yabo, baza bamukangisha ko batazamuha viza ijya mu gihugu cyabo. Ibaze gukangisha Minisitiri w’u Rwanda ko uzamwima viza."

Kagame yagize ati "ntabwo bari barakajwe n’uko yabavuzeho ibitari byo, ahubwo barakajwe no kuba yaratinyutse kubavugaho ukuri kw’amabi yabo, nuko bati ntituzaguha Viza."

Kuri ibyo ngibyo kandi, Kagame yongeyeho ko bitamutangaza, kuko uhereye ku mateka yabo mu Rwanda, bagaragaje ko bumva baruta u Rwanda, bumva bari hejuru ya byose.

Ukurikije ikiganiro Bizimana yatanze, igihugu cy’u Bubiligi gifite uruhare runini kw’ipfundo rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati aho, u Bubiligi bumaze hafi ukwezi bucanye umubano n’u Rwanda, kuko u Rwanda rwagaragaje ko umubano wa kiriya gihugu ugizwe n’uburyarya bwinshi.

U Bubiliogi ngo ni bwo bufata iya mbere bukajya gushyashyariza u Rwanda, busaba ko rufatirwa ibihano mu bafatanyabikorwa, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka