Nyanza ya Kicukiro ikomeje kuba ikimenyetso cy’ubugwari bwa Loni - Depite Mukabalisa

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko u Rwanda rutazahwema kuvuga ko Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zishinjwa gusiga Abatutsi mu maboko (amenyo) y’interahamwe na Ex FAR.

Bunamiye imibiri iharuhukiye banashyira indabo ku mva
Bunamiye imibiri iharuhukiye banashyira indabo ku mva

Depite Mukabalisa yabitangaje amaze kumva ubuhamya bwa Hodari Marie-Rose warokokeye mu mivu y’amaraso, mu rugendo rugereranywa n’inzira y’umusaraba, aho bagiye bicwa kuva ahahoze ari ETO Kicukiro kugera i Nyanza ahari urwibutso.

Hodari avuga ko umuryango we wahoze utuye muri Komini Shyorongi (hagati ya Rulindo na Nyarugenge), uza guhungira mu Gatenga mu mwaka wa 1991 kubera itotezwa ry’abitwaga ibyitso.

Ku itariki 07 Mata 1994 abasirikare barindaga Perezida bitwa aba GP ngo baje kwica se, nyina n’abavandimwe be bava aho bari batuye batangira kurara ku gasozi, ariko bumvise ko Ingabo za MINUAR (zari iza LONI) zikambitse mu Ishuri ry’Imyuga rya ETO Kicukiro (IPRC-Kigali), ngo bahungiyeyo.

Hon Mukabalisa avuga ko Nyanza ya Kicukiro ari ikimenyetso cy'ubugwari bwa Loni
Hon Mukabalisa avuga ko Nyanza ya Kicukiro ari ikimenyetso cy’ubugwari bwa Loni

Ku itariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye kuri MINUAR muri ETO barimo Hodari n’umuryango we, batunguwe no kubona izo ngabo zibataye aho, zifata indege zitaha iwabo zidakoze ubutumwa bw’amahoro bwari bwazizanye.

Hodari na bagenzi be bararize barihanagura, nyuma bahitamo gushaka inzira yabageza kuri Sitade Amahoro cyangwa kuri CND (ku Nteko Ishinga Amategeko), ahari Ingabo z’Inkotanyi zari zaje kurinda Abanyapolitiki ba FPR bari baje kugirana amasezerano y’amahoro na Leta ya Habyalimana.

Hodari avuga ko nta nzira babonye kuko Ingabo zari iza Leta hamwe n’interahamwe, ngo bari babatangiririye kuri Sonatube barabahindukiza baberekeza Nyanza ya Kicukiro, ahari ikimoteri cy’Umujyi wa Kigali, barababwira ngo "imyanda ijye mu yindi".

Hodari avuga ko Interahamwe na Ex FAR babashoreye babica umugenda, icyo gikorwa cy’ubwicanyi bagisoreza i Nyanza ya Kicukiro, aho babarundanyije bakabarasa, babateramo za gerenade, babakubita imihoro n’ibindi, ari na ko babacuza amafaranga n’imyambaro.

Hodari yari yarasabye kwicwa n’isasu ashingiye ku rupfu yita rwiza yari yarabonye se yapfuye, baza kurimurasa ariko rifata murumuna we wa bucura witwaga Cadette.

Yari azi ko yapfuye kuko nawe yari yarakubiswe ikintu mu bitugu, aryama mu mirambo ariko akumva, akanabona abarimo kwica, maze hamwe n’abandi batapfuye bahamagara abicanyi bati "Nimuze muturase n’ubundi twapfuye, ariko umusirikare wa Habyalimana aratubwira ati ’amaraso yanyu ntazambazwe".

Interahamwe na Ex FAR ngo baragiye, hashize umwanya Inkotanyi ziraza, zibajyana i Rebero aho zari zashinze ibirindiro, hashira iminsi mike zibajyana kubavurira ibikomere i Byumba, nyuma mu mwaka wa 1995 baza kugaruka gushyingura ababo biciwe i Nyanza.

Aha ni ho Depite Donatille Mukabalisa, ahera yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abayikoze, ariko akanenga izari Ingabo za LONI by’umwihariko, kuba zaraje mu butumwa bw’amahoro ntizibusohoze kuko zataye abantu mu maboko y’abicanyi.

Depite Mukabalisa agira ati "Iyo batabara twari kuba tuvuga ibikorwa byabo by’ubutwari, ariko si byo bahisemo, ntituzarambirwa kubivuga, uru rwibutso (rwa Nyanza) ni ikimenyetso kitwibutsa ubugwari bw’izo ngabo za LONI, ndetse n’amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe twari tubakeneye, ni imyitwarire igayitse".

Avuga ko ibi bitanga isomo rikomeye ryatumye Ubuyobozi bw’u Rwanda bushyiraho gahunda yo kwigira, mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda guhora bahanze amaso amahanga.

Mu mugoroba wo Kwibuka no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 2022, Umuryango IBUKA washimiye Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi kuba zararokoye Abatutsi bicwaga, ari na ko zirwanya ingabo zahoze ari iza Leta n’interahamwe.

Kurikira ibindi muri iyi video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka