Ntibikwiye ko urubyiruko ruvuga ko iby’amateka ya Jenoside bitarureba kuko rutari ruhari – Minisitiri Twagirayezu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbiye, Twagirayezu Gaspard, yamaganye imvugo irimo kugaragara muri bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kuba muri Jenoside batari bariho, ngo ibyo kurwanya abapfobya Jenoside bitabareba.
Uwo muyobozi yabivugiye mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, mu muhango wo gushyingura mu rwibutso rwa Jenoside rw’akarere rwa Buranga, imibiri 315 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Yibukije urwo rubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu, ko aribo bafite inshingano zo kwiga uko ubuyobozi bubi bwavanguye Abanyarwanda bubageza kuri Jenoside, abasaba kandi kwiga n’uburyo Abanyarwanda b’Intwari bahagaritse Jenoside.
Yagize ati “Ndasaba urubyiruko n’abakiri bato, kubera ko hari imvugo isigaye iriho, aho usanga abajene bavuga ngo njye sinari mpari, njye ibyo simbizi, iyo ntabwo ari imvugo nziza, ntikwiye”.
Arongera ati “Urubyiruko dufite inshingano yo gukomeza kwiga amateka y’igihugu cyacu, kwiga uko ubuyobozi bubi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nanone urubyiruko rufite inshingano zo kwiga uko Abanyarwanda b’intwari bashoboye kuyihagarika, ndetse bakageza u Rwanda aho rugeze ubu”.
Minisitiri Twagirayezu, yagarutse no ku babyeyi, avuga ko hari abadohotse ku nshingano zabo zo kwigisha urubyiruko, barusobanurira ayo mateka, icyerekezo cy’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko muri iyo nzira.
Ati “Ni n’inshingano z’ababyeyi gukomeza kwigisha urwo rubyiruko barusobanurira ayo mateka, ndetse banarusobanurira icyerekezo cy’u Rwanda, aho tujya ndetse n’uruhare urwo rubyiruko rufite muri iyo nzira”.
Urubyiruko rwishimiye izo mpanuro z’umuyobozi, ruvuga ko rugiye kongera imbaraga mu kurushaho kumenya amateka ya Jenoside, no gukangura abadashaka kuyumva, kandi banarwanya abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bimenyimana Ernest ati “Aya mateka yabaye ku gihugu cyacu aratureba cyane n’ubwo twavuze nyuma ya Jenoside, nanjye ndababona abavuga ko ibyo bitabareba, ariko ibyo ntabwo aribyo rwose, nta muntu wakavuze ko bitamureba mu myaka 28 ishize, kuko twarigishijwe cyane”.
Arongera ati “Icyo turi gufasha Leta, ni ugukangurira bamwe muri twe batarabyumva neza, tukabasaba kujya bagera ahantu nk’aha habaye igikorwa cyo kwibuka, bimufasha kuba yaza agahura n’ubuhamya n’inyigisho abantu baba batanga, bikamufasha kumva ukuri nyako ahawe n’abakuzi neza batari urubyiruko”.
Innocent Habanabakize ati “Ikiriho ni uko tugomba gushishikariza urubyiruko bagenzi bacu batarumva amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho gushyira hamwe twunga ubumwe mu banyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi”.
Ababyeyi nabo baremeza ko ubutumwa bwa Minisitiri bwabafashije kumenya neza icyo bagomba gukorera abana babo, kugira ngo barusheho kumva neza amateka ya Jenoside no kugira isomo bayakuramo.
Uwimana Immaculée ati “Ababyeyi baratandukanye, hari umubyeyi uvuga ati nindamuka mbimubwiye ntabwo anyumva, hari umubyeyi nawe ubona atari ngombwa kubiganiriza abana be, hakaba n’urubyiruko udashobora kubwira uti icara hasi nkuganirize ngo abyemere, cyane cyane ko mu bakoze Jenoside bari biganjemo urubyiruko”.
Arongera ati “Turababwira ariko rwose hari n’abumva ibintu nk’ibi bakabyibazaho, ariko turabaganiriza tukababwiza ukuri tukabajijura, kugira ngo hatazagira ubashora mu ngeso mbi no mu bwicanyi”.
Minisitiri Twagirayezu, yibukije urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe, atarigeze atangwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Urubyiruko mwahawe amahirwe, nk’uko twabyumvise bitewe n’aho ukomoka, bitewe n’uwo wavutseho, hari ubwo wabuzwaga amahirwe yo kwiga no kugaragara mu iterambere ry’igihugu cyawe. Ubu ntabwo bibaho Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana, mukwiye kuyabyaza umusaruro ariko mukiha n’umukoro, wo kumva ko ibyo byagezweho mugomba kubisigasira no kubirinda”.
Ohereza igitekerezo
|