‘Nimuvangure urumamfu n’ururo’, imvugo ya Kayibanda yabaye imbarutso y’ivangura mu mashuri

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasobanuriye urubyiruko uko imvugo y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda ‘Nimuvangure urumamfu n’ururo’, yabaye imbarutso y’ivangura mu mashuri mu Rwanda guhera mu 1972.

Minisitiri Dr. Bizimana asobanura iby'ivangura mu mashuri
Minisitiri Dr. Bizimana asobanura iby’ivangura mu mashuri

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’Igihugu, rwitabiriye igikorwa cy’Igihango cy’Urungano ubwo bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 12, urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ikiganiro cyibandaga ku mateka y’u Rwanda n’imbaraga urubyiruko ruvoma mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, cyibanze kuri Politiki yatanyije Abanyarwanda hakoreshejwe uburezi n’urubyiruko, kugira ngo bibafashe kubona no kumva neza amahirwe abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite, yo kuba baravukiye bagakurira mu Rwanda rutavangura.

Hashingiwe ku bibazo byari i Burundi icyo gihe, aho hari ibibazo by’Abahutu bari bishwe mu 1972 abandi bagahunga, harimo abenshi bari abanyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza bazizwa kuba barashatse gukorera kudeta (Coup d’était) ubutegetsi bwariho mu Burundi, byabaye urwitwazo mu Rwanda batangiza gahunda bise iyo guhorera Abahutu b’i Burundi.

Minisitiri Bizimana avuga ko Perezida Kayibanda yabitangaje mu marenga tariki 26 Ukwakira 1972, wari umunsi mukuru wa Leta bitaga umunsi wa Guverinoma.

Yagize ati “Abivuga agira ati, baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘bagarira yose’, jyewe ndababwiye ngo nimuvangure urumamfu n’ururo hakiri kare. Abo yitaga urumamfu ni Abatutsi, ni ukuvuga icyatsi kibi kibuza igihingwa cyiza gukura, naho abo yitaga uburo, ni ukuvuga igihingwa cyiza yagereranyaga n’imyaka myiza ikwiye kwitabwaho kurusha iyindi, ni Abahutu, akavuga ko abo bombi bagomba kuvangurwa.”

Arongera ati “Nyuma y’iri jambo rya Kayibanda, hari amashuri yisumbuye yahise ashyira mu bikorwa iyi mvugo ye, nk’ishuri ry’i Nyamasheke ryayoborwaga n’abafurere b’Abayozefiti, mu kwezi k’Ugushyingo 1972 abanyeshuri b’Abahutu barigaragambije bavuga ko batishimiye ubuyobozi bw’ishuri, kuko bwari bwiganjemo abafurere n’abarimu b’Abatutsi.”

Icyo gihe banditse amazina yabo yasohotse muri ‘tract’ yasohotse mu Kuboza 1972, yavugaga ngo ‘Abahutu baracyarengana i Nyamasheke’, kubera gusa ko mu buyobozi n’abarimu b’ishuri harimo Abatutsi.

Tariki 15 Ukuboza 1972, mu Byimana mu ishuri ry’abafurere b’Abamarisite, abanyeshuri b’Abahutu barigaragambije banga abarimu b’Abatutsi na Deregiteri wabo w’umuzungu, Umufurere bahimbaga Kigori, bavuga ko ashyigikiye Abatutsi, banangiza imitungo y’abaturage baturiye ishuri.

Muri Gicurasi 1972, i Shogwe mu ishuri ry’Abangilikani (Anglican), abanyeshuri bari barigaragambije bavuga ko batishimiye uburyo Deregiteri wabo w’Umwongereza n’abarimu b’Abatutsi hamwe n’umupasiteri witwaga Kinyanza, ngo bajyaga gusengera kwa diregiteri wabo kandi atonesha Abatutsi.

Icyo gihe tariki 7 Kamena 1972, uwari Perefe wa Perefegitura ya Gitarama Tharcisse Karuta, yabishyize muri raporo yoherereje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemeza ko abana b’Abatutsi bihinduraga abarokore kugira ngo bajye bajya gusengera kwa Deregiteri. Ibi byari uburyo bw’amacakubiri bwari bushingiye ku moko bwari butangiye gushyirwa mu banyeshuri.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko kugira ngo iyo gahunda itangire gukwira hose mu gihugu, byafashe intera ndende kuko Perezida Kayibanda afatanyije na Minisitiri we w’Ingabo Juvenal Habyarimana, bashyizeho komisiyo ku rwego rw’Igihugu yo kubinoza no kubikora.

Bakurikiye ikiganiro cya Minisitiri Bizimana
Bakurikiye ikiganiro cya Minisitiri Bizimana

Ni komisiyo yari igizwe n’Abaminisitiri batanu, barimo Gaspard Harerimana wari Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri muri Purezidansi wari ushinzwe Politiki n’ubutegetsi Cpt. Yohani Seyanga, Minisitiri w’Urubyiruko Cpt. André Bizimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Andrè Sebatware na Minisitiri w’abakozi ba Leta Godfrey Nyiribakwe.

Aba kandi bari bunganiwe n’abayobozi bakuru muri za Minisiteri barimo Umunyamabanga mukuru muri Perezidanse ya Repubulika Elie Ntarikure, Umuyobozi mukuru muri Perezidanse Céléstin Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Damascène Nikobamera, umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Damien Seyoboka, n’Umunyamabanga wa MDR Parmehutu ku rwego rw’Igihugu, Athanase Mbarubukeye.

Ni itsinda ryiyongeragaho ba Perefe ba Perefegitura aho buri wese yabaga ashinzwe icyo gikorwa muri perefegitura ayoboye, hamwe n’umuyobozi w’ingabo na polisi.

Dr. Bizimana ati “Iyi Komisiyo yarateranye yemeza uko kwirukana Abatutsi mu mashuri bigomba gukorwa. Bemeje ibintu bitandatu, bemeje ingengabitekerezo izagenderwaho mu gukora ubukangurambaga bayita ubuhumyi bwa rubanda (Miopi Sociale).”

Ni ingengabitekerezo yari yarahimbwe n’umupadiri w’Umubiligi witwaga Leo Navo wabaga muri College ya Kirisitu umwami i Nyanza, akaba yari umuntu wemeraga cyane ibitekerezo bya Parmehutu, washakaga kuvuga ko kureka Abatutsi mu mashuri n’imirimo ari ubuhumyi nk’ubundi, kuko bizatuma bigaranzura Abahutu bakabakura ku butegetsi bakanabica.

Minisitiri Bizimana avuga ko nubwo byavugwaga ko abanyeshuri b’Abatutsi ari benshi mu mashuri, atari ko byari bimeze.

Ati “Ntabwo ari byo kuko raporo ya Perezidansi ya Repubulika yo mu 1973, igaragaza ko icyo gihe muri Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri b’Abahutu bari 91.5%, Abatutsi 8.5%, hanyuma ishuri rikuru nderabarezi bitaga IPER harimo Abahutu 97%, Abatutsi ari 3%. Ugendeye kuri iyi mibare urumva ko Abatutsi, gukwiza ko babaye benshi bukaba ari ubuhumyi bw’Igihugu, byari uburyo bwo gushakisha kubica no kubatoteza.”

Nyuma yo gushyiraho iyo ngengabitekerezo hanashyizweho kode (code), inyito igomba gukoreshwa ku buryo abahawe ubutumwa bose bazajya bamenya icyo bagomba gukora, hakurikiraho gushyiraho amatsinda azakurikirana icyo gikorwa.

Banashyizeho itsinda rikora ubugenzuzi baryita komando (Commando), rishinzwe kugenzura ko kwirukana no kumenesha Abatutsi hose mu mashuri bikorwa neza, rinafite uburenganzira n’ububasha bwo guhana Abahutu batabikora.

Hanemejwe ko iryo tsinda rizajya rijya muri Minisiteri y’abakozi ba Leta rikagenzura Abatutsi bo muri Minisiteri, ibigo bya Leta n’ibyigenga, hagakorwa urutonde hakazemezwa ko birukanwa.

Bimaze gutegurwa, hemejwe ko nibatanga igihe cyo kubitangira lisite z’Abatutsi zizamanikwa aho basanzwe bamanika amatangazo, bagasabwa kwibwiriza bagataha, abadatashye ku neza bakicwa, bagakubitwa, bakirukanwa ku gahato.

Mu mwaka wa 1972/1973 mu mashuri 33 yari mu Rwanda, abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye bose hamwe bari 1069, muri bo 1004 bari Abahutu, Abatutsi ari 65 gusa.

Mu myaka 10, mu 1984, amashuri yari amaze kwiyongera ageze kuri 43, icyo gihe abanyeshuri barangije bose hamwe bari 1093, barimo Abahutu 941, Abatutsi ari 152, icyo gihe hari n’amashuri atararangijemo Umututsi n’umwe, arimo iry’Ubuhinzi n’ubworozi rya Kabutare n’Inyemeramihigo ryo ku Gisenyi.

Kuva mu 1973 kugera mu 1977, muri Kaminuza y’u Rwanda harangije abanyeshuri bose hamwe 501, barimo Abatutsi 21 bangana na 4%, ibyerekana itotezwa n’ikandamizwa bakorerwaga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka