Ngoma: Uwagize uruhare muri Jenoside ngo atangazwa n’abantu bakiyihakana

Pariti Emmanuel ufite imyaka 48 wo mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma avuga ko atangazwa n’abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabaye cyangwa ko itateguwe kuko we abizi kandi anemera uruhare yabigizemo.

Uyu mugabo yemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside kuko byabaye amanywa ava ndetse ngo bikaba byarateguwe kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko yari yarateguwe.

Uyu mugabo ubwo yatangaga ubuhamya mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 07/04/2014 aho yavuze ko ntawagakwiye guhakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda.

Bimwe mu byo yavuze ko bigaragaza ko yateguwe ngo ni indirimbo zaririmbwaga n’Interahamwe mbere yuko Jenoside iba ubwo zagendaga ziririmba ko zizabatsembatsemba.

Yagize ati “Mu byukuri njye ntangazwa n’abantu bagihakana Jenoside ko yabaye ariko bashatse babyemera kuko nanjye mubayigizemo uruhare ndimo. Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kuko Interahamwe mbere yuko iba zanyuraga hano ziririmba ngo tubatsembatsembe”.

Pariti Emmanuel wiyemerera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atangazwa n'abayihakana.
Pariti Emmanuel wiyemerera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 atangazwa n’abayihakana.

Umurenge wa Remera watangirijwemo icyunamo ku rwego rw’akarere ka Ngoma ufite umwihariko kuko wakomokagamo abantu benshi bakomeye bagize uruhare muri Jenoside barimo Col Rwagafirita, Renzaho Tharicisse, Mugiraneza Prosper wari minisitire w’abakozi ba Leta, Kabagema wari umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rw’igihugu.

Aba bayobozi ngo bagize uruhare mu gushyiraho Interahamwe zikomeye muri uyu murenge izizwi cyane zikaba ari iz’ahitwa Gasetsa ari naho hakomoka Col Rwagafirita.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, mu ijambo rye yavuze ko bahisemo gutangiriza icyunamo muri uyu murenge kubera amateka yihariye hafite yatewe n’abo bayobozi bari bakomeye bagize uruhare muri Jenoside bahakomoka.

Yagize ati “Aba bayobozi bari ku rwego rukuru bagize uruhare mu gutegura Interahamwe zicaga Abatutsi muri uyu murenge wa Remera, ngirango abazi uyu murenge wa Remera muzi Interahamwe z’i Gasetsa zirimo uwitwaga Murwanashyaka uburyo yagize uruhare mu gutsemba Abatutsi muri icyo gihe.”

Abarokotse barishimira ko babashije kudaheranwa n’ibyababayeho

Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokokeye mu murenge wa Remera, Uwantege Donatha, yavuze ko nubwo yanyuze mu makuba akomeye yanamusigiye ibikomere byishi by’umubiri, ubu ashima Leta y’u Rwanda ubufasha idahwema guha abarokotse none bakaba bamaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yatubaye hafi iraduhumuriza ubu njye ubabwira maze kwigeza kuri byinshi birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi mu rugo, inka n’ibindi. Ikindi Leta tuyishima nuko yazanye ubumwe n’ubwiyunge ubu tubanye neza twese twiteza imbere.”

Nyuma y'urugendo rwo kwamagana Jenoside hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Remera mu Rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye.
Nyuma y’urugendo rwo kwamagana Jenoside hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Remera mu Rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye.

Mu murenge wa Remera hubatswe umudugudu wiswe uw’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abacitse ku icumu ndetse n’abireze bakemera icyaha cya Jenoside kandi ngo babanye neza.

Gutangiza icyunamo byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka hanamaganywa Jenoside yakorewe Abatutsi rwasorejwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Remera ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi igera ku 4900 akaba ari ho hanabereye indi mihango.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka