Nangiwe kwiga iseminari bavuga ngo nabyawe n’indaya - Ubuhamya
Karangwa Jean Marie Vianney, umwe mu banyamahirwe yagerwaga ku mashyi warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwase y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille), avuga ko ubwo papa we Karangwa Stanislas, yajyaga kumusabira kwiga mu iseminari, abari babishinzwe bamubwiye ko badashobora kwakira abana bo mu mujyi ngo kuko “ba nyina baba ari indaya”.

Ni mu buhamya Karangwa yatangiye imbere ya Kiliziya ya Ste Famille ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, ku bwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Muhima, by’umwihariko agaruka no ku bugome bwaranze abari bashinzwe amashuri, baba abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi na bamwe mu bayobozi ba kiliziya gatolika, bari bashinzwe kwakira abanyeshuri bifuzaga kwiga mu iseminari.
Karangwa ati “Byose bijya gutangira, hano kuri Ste Famille haje umupadiri witwa Joseph Bimenyimana, ahita akuraho umuryango w’abahereza (abahungu) arawuca ashyiraho abakobwa; ubwo amahirwe yanjye yo gukora ikizame cya seminari aragabanuka. Ariko nari nsigaranye indi nzira imwe, kuko ubusanzwe kugira ngo ujye mu iseminari wagombaga kuba ufite amanota 80% guhera mu wa Kane. Turangije amashuri abanza twagiye kwiyandikisha turi abana bane bari bujuje ibisabwa.”
Akomeza avuga ko abifuzaga kujya mu iseminari babandikaga mbere, urutonde rw’abagomba gukora ikizamini rugasohoka mu biruhuko bya Pasika. Muri icyo gihe ariko hari abantu bazaga kureba se, Karangwa Stanislas, wari umuyobozi w’amashuri abanza ya Ste Famille ngo bamushakire iseminari ajya kwigamo hagati ya Kabgayi na Butare, ariko ise akababwira ko Vianney azajya kwiga i Ndera aho yari yariyandikishije.
Vianney akomeza agira ati “Amaliste y’abagombaga gukora ikizamini asohotse twaribuze, kandi byari byatinze cyane tutagishoboye no kujya gusaba kujya i Kabgayi cyangwa i Butare. Padiri Joseph Bimenyimana yari yadukuye kuri liste, papa aza kumureba aramubwira ati simvugira umuhungu wanjye gusa ndavugira n’abandi. Padiri aramusubiza ngo abana bo mu mujyi ba nyina baba ari indaya, ntabwo bashobora kuba abapadiri. Ibaze gusubizwa ikintu nk’icyo uri umuntu w’umugabo!”
Amaze kwimwa amahirwe yo kwiga mu iseminari, Karangwa Jean Marie Vianney yakoze ikizamini cya Leta hamwe n’abandi, nabwo amazina y’abatsinze yazaga ku rutonde rwanditseho ngo ‘abemerewe’, ariko asanga irye ritariho. Papa we nk’umuntu wakoraga mu burezi, yigiriye inama yo kujya muri Minisiteri gusaba ko bamwereka amanota y’umuhungu we asanga yaragombaga gutsinda, ashaka umuntu umusabira kubonana na Colonel Nsekarije Aloys wari Minisitiri w’Uburezi ngo amubabarire umuhungu we ashyirwe mu bemerewe.
Muri icyo gihe (1981), nyakwigendera Shamukiga Charles na we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarashinze ishuri rya Collège APACOPE ryakiraga abana b’Abatutsi bavutswaga kwiga mu mashuri ya Leta, bahorwa ubwoko kimwe n’abandi bose bimwaga ayo mahirwe, se wa Vianney na we akaba yari umwe mu bari bagize komite yaryo.
Ubwo yajyaga kureba Nsekarije, bari bamaze iminsi basiragira muri Minisiteri basaba ko impamyabushobozi za APACOPE zakwemerwa. Icyo gihe (1981 - 1990) abarangizaga muri APACOPE Minisiteri yacaga impamyabushobozi zabo kandi batsinze.
Vianney akomeze agira ati “Icyo gihe rero papa yashatse umuntu amugeza kwa Minisitiri azi ko agiye kumwinginga akamwereka amanota yanjye, Minisitiri aramubwira ati ariko wa mugabo we, nturi muri ba bandi bari hano ejobundi? Ko ishuri ryanyu twaryemeye kuki atari ho mubajyana? Ubwo papa byaramushobeye, araza arambwira ati uzajya kwiga kuri APACOPE.”
APACOPE yakomeje kubaho muri ubwo buzima bwo kubuzwa epfo na ruguru, ariko ikomeza kwakira abanyeshuri bose nta kuvangura ubwoko, kuko n’abana b’Abahutu batsindwaga ikizame cya Leta yarabakiraga.
Ariko bigeze mu 1990, FPR-Inkotanyi itangiye urugamba rwo kubohora igihugu, APACOPE yahuye n’ibibazo bitoroshye kuko ryafatwaga nk’ishuri ry’ibyitso by’inyenzi, nk’uko Leta ya Habyariana yitaga Inkotanyi. Mu buhamya bwa Vianney, avuga ko hari umwana biganaga wahuye n’abasirikare atashye baramukubita baramwica, bajyana umurambo we kuri CHK.
Kurikira ubuhamya burambuye muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|