Musanze: Bibutse Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ‘Cour d’Appel Ruhengeri’

Tariki 15 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo biciwe mu nyubako yahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

Imbere y'aho biciwe hubatswe uru rukuta rwanditseho amazina ya bamwe muri bo
Imbere y’aho biciwe hubatswe uru rukuta rwanditseho amazina ya bamwe muri bo

Amateka y’icyo gihe Kigali today yabwiwe na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Rwasibo Pierre, ushimangira ko iyo nzu yahoze ari iy’ubutabera, Abatutsi bari bayihungiyemo baturutse mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ariko benshi muri bo, bakaba bari baturutse muri Superefegitura ya Busengo, ubu ni mu Karere ka Gakenke.

Yagize ati “Abo Batutsi bizezwaga n’ubuyobozi bwariho bwa Perefegitura yari iyobowe na Zigiranyirazo, ko muri Cour d’Appel Ruhengeri bahakirira, bityo ko ari ho bahungira. Ariko ubwo bahageraga ku munsi ubanziriza itariki biciweho, bwaracyeye ku ya 15 Mata 1994, interahamwe zituruka mu bice bitandukanye, ziyobowe n’izari zigize umutwe witwaga “Amahindure”, zica Abatutsi bari muri urwo rukiko zikoresheje intwaro gakondo n’amasasu, ku buryo nta n’umwe warokotse”.

Rwasibo, avuga ko na mbere ya Jenoside uhereye mu mwa w’1959, Abatutsi batigeze bagoheka. By’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yari indiri y’abarangwaga n’urwago ku bwoko bw’Abatutsi, kuko benshi mu bayobozi bacuze umugambi wo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa, ariho bakomokaga.

Yagize ati “Twaraburabujwe, batwita inyenzi, ku buryo byageze ubwo kwanga Umututsi abantu benshi babifata nk’ihame. Tugatotezwa, tugafungwa muri za gereza batwita ibyitso, abandi bakicwa. Nta wakurikiranaga ababaga babigizemo uruhare, cyangwa ngo hagire ubiryozwa. Kugeza ubwo Jenoside na yo itangijwe, ikaza ishimangira umugambi wo kumaraho Abatutsi wari waracuzwe kuva na mbere hose”.

Abarokotse Jenoside baracyashengurwa no kuba ababo batarashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye
Abarokotse Jenoside baracyashengurwa no kuba ababo batarashyingurwa mu cyubahiro kibakwiriye

Abiciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, bajugunywe mu byobo byari byaracukuwe muri metero nke uhavuye, baharenzaho itaka, nyuma haza guhindurwa urwibutso rwa Muhoza kugeza ubu.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakunze kugaragaza ko uburyo bashyinguwemo butabahesha agaciro.

Mu muhango wo kubibuka wabaye ku wa Kane tariki 15 Mata 2021, abo mu miryango y’abahiciwe, bongeye kwibutsa ubuyobozi bwaba ku rwego rw’Akarere, Intara y’Amajyaruguru n’inzego zishinzwe umutekano, ko badatekanye mu gihe imibiri y’ababo igishyinguye mu buryo butayihesha icyubahiro.

Nzitabimfura Immaculée, kimwe na bagenzi be bafite ababo biciwe muri Cour d’Appel Ruhengeri, bakomeje gusaba ubuyobozi kugira icyo bukora, imibiri y’ababo ikinyagirirwa mu itaka, igakurwaamo igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati “Kuba tugeze iki gihe hatarubakwa urwibutso rushyingurwamo abacu mu buryo bubahesha icyubahiro, tubifata nko kutabiha agaciro. Twagiye tubisaba ubuyobozi bw’akarere bwabanjirije uburiho ubu kandi kenshi, bukatwizeza ko bigiye gukorwa vuba, ukwezi kugashira, umwaka ugataha. Iyo tubona imibiri y’abacu ikomeje kwangirikira hano muri uru rwibutso rwuzuyemo ibyatsi, biradushengura, tukibaza icyabuze. Twongeye gusaba Ubuyobozi kudufasha, abantu bacu bagashyingurwa mu cyubahiro”.

Urwibutso rwa Musanze ruratangira kubakwa bitarenze Mata 2021

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bitarenze uku kwezi, imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze izatangira. Rukazubakwa n’ubundi ahahoze ari Cour d’Appel, kugira ngo amateka yaho adasibangana.

Yagize ati “Uku kwezi kwa Mata 2021 ntabwo kurangira imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Musanze itaratangira. Ruzubakwa na Reserve force, kandi ni abantu dusanzwe dukorana, twizeyeho ubunararibonye mu myubakire no kwihutisha iyo mirimo. Ibikenewe byose byamaze gukorwa, ubu igisigaye ni uko kubaka bitangira”.

Nuwumuremyi, yizeza Abarokotse ko ruzaba ari urwibutso rugaragaza neza amateka yaba mbere no mu gihe cya Jenoside, mu rwego rwo kurushaho kuyasigasira no kurinda ko yibagirana.

Nzitabimfura Immaculee ni umwe mu bashengurwa no kuba ababo bariciwe mu nzu yatangirwagamo ubutabera
Nzitabimfura Immaculee ni umwe mu bashengurwa no kuba ababo bariciwe mu nzu yatangirwagamo ubutabera

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yatangaje ko gahunda zose leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyiriyeho ngo biyubake zagaruye ubumwe, zigira n’uruhare mu gutuma bongera kwiyubaka. Akaba yasabye abaturage kwirinda ikizisubiza inyuma.

Yagize ati “Turasaba abaturage bose kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’andi macakubiri y’uburyo bwose, birinda gupfobya Jenoside. Urubyiruko narwo, nirurusheho kwigira ku mateka yaranze igihugu, ruharanire kubaka u Rwanda rutandukanye n’urwo twasigiwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hafatwa ingamba zo gukomeza kubaka no kuvugurura inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside ziri mu Ntara y’Amajyaruguru, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho; Guverineri Nyirarugero, asanga ari ibintu byihutirwa, kandi bikwiye kwitabwaho.

Aha ni naho yahereye asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kwihutisha imirimo yo kubaka Urwibutso. Yagize ati “Turasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rwa Musanze yihutishwa, kandi rukazaba ari urwibutso rwujuje ibisabwa byose”.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abantu bacye, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, baturuka kuri Cour d’Appel, berekeza ku rwibutso rwa Muhoza.

Mu kunamira abahashyiwe, abitabiriye uru rugendo bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abasaga 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka