Muhanga: Bibutse Abatutsi biciwe mu bigo bishamikiye kuri Diyosezi ya Kabgayi
Ibigo by’amashuri, ibitanga serivisi, ibitaro n’abakozi bose b’ibigo bishamikiye kuri Diyosezi ya Kabgayi, bibutse Abatutsi bazize Jenoside muri ibyo bigo, barimo abihaye Imana abakozi b’ibyo bigo n’Abatutsi bari bahungiyeyo.
Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko kwibuka ku rwego rwa Kabgayi, ari uburyo bwo kwigisha ababyiruka amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bakurane inyigisho nziza zibubaka, dore ko Kabgayi igizwe n’ibigo byinshi by’uburezi, mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko hari icyizere cy’uko urubyiruko rwiga mu bigo bya Kabgayi ruzandika amateka meza atandukanye n’ay’abasekuruza babo, ibyo bikaba bigaragarira mu bikorwa bihuriza abana mu mahuriro bigiramo, kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Frere Akimana Innocent uyobora ishuri rya Saint-Joseph Kabgayi, avuga ko icyo kigo cyari Site ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari Abatutsi benshi batwawe mu matariki ya 20 Gicurasi 1994 bakajyanwa kwicwa, barimo n’abafurere benshi bagapakirwa mu mabisi bajya kubicira ahantu hataramenyekana, ari nayo mpamvu bashyira ingufu mu kwibuka no kubyigisha abanyeshuri bahiga uyu munsi.
Agira ati, “Abafurere n’abarimu ba Saint-Joseph Kabgayi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, niyo mpamvu abanyeshuri bahiga uyu munsi bakwiye kubimenya bakamenya amateka y’ikigo cyabo kuko muri aya matariki nibwo batangiye kuza gutwara Abatutsi benshi cyane ugereranyije n’amatariki yabanje.”
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, avuga ko ibigo na serivisi bikorera i Kabgayi n’ibigo bishamikiye kuri Kabgayi, ari ngombwa kwibuka byihariye kuko Kabgayi ifite amateka mabi yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati, “Abatutsi benshi bahungiye hano bahizeye ubuhungiro n’amahoro n’umutekano ariko abatari bake barahiciwe, kwibuka rero ni n’ishuri twigiramo uko twakubaka amateka mashya, abana turera ntibaheranwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ahubwo bige amateka azira ivangura, kubabarira, gutabarana no gufatana urunana twese nk’abana b’Abanyarwanda kugira ngo twubake Igihugu.”
Ku kijyanye no kuba Kabgayi ikibonekamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntitangirwe amakuru, ahubwo ikagaragara gusa iyo hubakwa ibikorwa remezo, Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko hakomeje gutangwa ubutumwa mu byiciro bitandukanye, birimo no gukoresha abafungiye ibyaha bya Jenoside bafite amakuru ya Kabgayi.
Agira ati, “Ni urugamba rw’Igihugu cyose, ni n’inzira ndende kuko hari abajugunywe ahantu kure nko mu myobo n’imisarane, hagasibwa, ariko Diyosezi ya Kabgayi yiteguye gukomeza gutanga umusanzu wayo mu gukomeza gushakisha ayo makuru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert, avuga ko kuba abitabiriye kwibuka bari mu ngeri zitandukanye, urubyiruko rushishikarizwa buri gihe kuzarangwa n’amizero mazima y’Igihugu mu gihe kirambye.
Agira ati, “Hari ingero z’abakiri bato binjiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bataranayibonye, hari kandi abayikoze bari bakiri abana bijanditse muri Jenoside niyo mpamvu kubaganiriza bituma mumenya amasomo muvoma muri ayo mateka n’uruhare rwanyu mu kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.”
Avuga ko urubyiruko rufite byinshi rwakwigira ku bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga, ndetse no mu buhamya butandukanye bugaragaza uko abarokotse bakomeje bagira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya amacakubiri, kandi bakihatira iterambere n’imibereho myiza.
Ohereza igitekerezo
|