Mu bahungiye mu rufunzo rwa CND, benshi bararigise (Ubuhamya)
Bizimungu Pierre Célestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabereye mu rufunzo rwiswe CND mu Murenge wa Ntarama biteye agahinda gakomeye, kuko mu bahahungiye imihoro y’interahamwe, benshi barigise mu gishanga barabura kugeza n’ubu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026, ubwo mu Karere ka Bugesera bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri icyo gishanga cy’urufunzo rwinshi mu Murenge wa Ntarama.
Bizimungu avuga ko mbere yo kujya mu rufunzo yari yabanje kwihishahisha hirya no hino mu bihuru, mu ntoki, mu ngo z’abaturanyi ariko bakagenda bamumenesha kimwe n’abandi, muri uko kwirukanka aza kuraswa umwambi mu kibero, nuko kugenda bitangira kumubera ihurizo rikomeye.
Ati “Numvise bandashe gusa, mbona ikintu cyampfumuye ikibero gifite n’amashami, icyo nasabye abo twari kumwe ni ukukinkuramo. Ubwo hari uwari ufite inkota nto arakeba umubiri wa mwambi bawukuramo. Bimaze kuba uko, abandi babashije kugenda baragiye, ariko barambwire ngo banjyane kuri Kiliziya ya Ntarama ndabyanga. Ahubwo banjyanye ku rugo rwari hafi aho kwa Ryamukuru utarahigwaga, ndaharara bukeye nsaba ko bansubiza iwanjye kuko bari bavuze ko ibitero byahagaze”.
Akomeza avuga ko ku itariki 10 Mata ibitero ahubwo byakajije umurego, noneho uwo Ryamukuru aza kumubwira ngo asubire iwe abe ari ho aba yihishe, baramuterura bamujyanayo ahamara icyumweru, interahamwe ziba zirahateye.
Ati “Twarasohotse tunyura mu rutoki, ariko jyewe kubera ko ntabashaga kugenda, abandi basimbutse umukingo jye birananira, negamira insina nguma aho, ngira amahirwe ntibambona. Izo nterahamwe ariko zahise zibirukankana, zigenda zibica umugenda. Jye narakomeje ndabuyera mu bihuru, ubwo nari nitwaje ikibando ngo ngisindagirirero”.
Bizimungu avuga ko yageze aho ajya ku gasozi ka Cyinkwi ahari hari abandi Batutsi benshi bari bahahungiye bakajya bahangana n’ibitero bakabitsinsura, ariko nyuma baza kuneshwa kubera haje abasirikare barabarasa bakwira imishwaro, ndetse benshi barahabicira ariko we ararusimbuka, ni ko kwinjira mu rufunzo, ahiswe CND.
Ati “Ninjiyemo ngera nko mu metero 10, interahamwe zirahita zirukankana abandi zigenda zibica. Naragendagenze muri urwo rufunzo ngo ndebe ko nabonamo abanjye ndaheba, gusa nagendaga mbona imirambo myinshi y’Abatutsi bapfuye. Aha ni ho nabonye ko abantu benshi barigise, kuko wasanga hari ingofero, imitaka, ibishora bitwikira abana, cyangwa ukabona ibihanga bikirimo kumanuka. Muri uru rufunzo habereye ibintu bibi cyane”.
Avuga ko ku itariki 30 Mata ari bwo haje igitero karundura, cyica abantu benshi mu bahungiye muri urwo rufunzo, ku buryo ku mugoroba rwari rwuzuye imirambo.
Akomeza avuga ko we n’abandi bake batishwe, baje gusohoka mu rufunzo ari uko Inkotanyi zihageze zirabarokora, akaba azishimira cyane ndetse n’ubu akaba abayeho mu mahoro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudance Rubingisa, yahumurije abarokotse Jenoside, abawira ko itazongera kubaho ukundi, cyane ko Inkotanyi zayihagaritse zigihari.
Ati “Abishe abantu bifuzaga ko nubwo Inkotanyi zafata Igihugu zasanga nta Mututsi n’umwe waba ukikirimo. Abatekerezaga gutyo rero, nk’uko Umukuru w’Igihugu akunze kubivuga, ‘si bo Mana, nanjye nti si bo Nkotanyi’. Nkotanyi mwarakoze, ubwo mwabohoraga iki gihugu mugahagarika Jenoside murangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mugakora ibyaniniye abandi”.
Ati “Rubyiruko rero umukoro mufite, ni uko izo Nkotanyi zikiri za zindi, ziri muri mwebwe murimo gukura, abakomeza kwibasira iki gihugu badashaka umutuzo, amahoro n’ubumwe dufite, bamwe bakaba babikoresha abakiri bato murasabwa kubirwanya. Mwebwe mufite inshingano zo kubyirinda kuko mufite n’amahirwe yo kumenya amakuru n’amateka y’Igihugu cyacu, n’ibimenyetso bifatika mwakoresha mu kubyirinda no kubirwanya”.
Yakomeje avuga ko mu Karere ka Bugereza habaye umwihariko, aho hari Abatutsi bari baragizwe impunzi mu gihugu cyabo, ariko ubu ngo hakaba hari itandukaniro kubera Ubuyobozi bwiza “n’abasize bamennye amaraso bifuje gutaha, baragororwa, bamara kugororoka bagasubira mu muryango yabo, ayo ni yo mahitamo twagize”.
Muri icyo gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Akarere ka Bugesera kanibuka imiryango yazimye 732, yari igizwe n’abantu 3500 barimo n’abiciwe mu rufunzo hazwi nka CND.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|