Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko gukomeza kwamagana inyigisho zibiba urwango
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Damascène, yasabye urubyiruko gukomeza kwamagana inyigisho zibiba urwango, zigikomeje gusakazwa n’abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2025, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo #Kwibuka31 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, mu Karere ka Nyamagabe, yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe, igashyigikirwa, igasakazwa mu byiciro byose by’Abanyarwanda cyane cyane abarezi, ku bufatanye bw’Ababiligi, abayobozi ba PARMEHUTU n’abihayimana.
Yagize ati "Ntabwo dushobora kumva Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, tutamenye amateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yashyizwe muri politiki y’Igihugu, ikigishwa abaturage b’Abahutu babwirwa ko Abatutsi ari abanyamahanga kuva muri 1957."
Minisitiri Dr Bizimana yahaye impanuro urubyiruko ruyobywa n’abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba ko bakomeza kwamagana inyigisho zibiba urwango.

Yasabye kandi abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka, abinangira umutima abibutsa imbaraga zahagaritse Jenoside, zigaha Abanyarwanda ubuyobozi bwiza ko zitakwihanganira kubona Abanyarwanda basubira mu icuraburindi ry’amacakubiri, kuko kubaka Igihugu ari yo ikwiye kuba intego ya buri Munyarwanda wese.
Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka31 cyabereye ku rwibutso rwa Murambi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 50, harashyinguwe mu cyubahiro imibiri 4209, harimo 4201 yimuwe ivuye mu Rwibutso rwa Nyamigina, umubiri umwe wabonetse muri uyu mwaka ndetse n’imibiri irindwi yari ishyinguye mu ngo.


Ohereza igitekerezo
|