Menya ibirango byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icyo bisobanuye
Igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku isi, kikagira ibirango usanga bizwi n’abibuka iyi Jenoside bose.
Ibirango bine bigaragaza ko ahantu runaka barimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni urumuri rw’icyizere, ikirangantego, ibara ry’ibirango, ndetse n’amagambo y’insanganyamatsiko.
1.Urumuri rw’icyizere
Umuyobozi ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Honoré Gatera arasobanura ko “Urumuri rw’icyizere” ari ikirango cy’ubutwari no guharanira kwigira kw’Abanyarwanda.
Avuga ko “Urumuri rw’Icyizere” rutajya ruzima mu gihe cyo kwibuka kimara iminsi 100, rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi), ni rwo rwonyine Perezida wa Repubulika ahora acanira urumuri rw’icyizere buri mwaka ku itariki ya 07 Mata, rugakomeza kwaka kugeza iminsi 100 irangiye, ihwanye n’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze.
Umuntu yakwibaza ati “mbese ni ibiki bigize uru rumuri rudashobora kuzima n’ubwo imvura y’itumba yose iruhitiraho?”
Honoré Gatera agira ati “Nta kindi dukoresha, ni iyi gazi (iba mu macupa y’ibyuma) abantu batekesha mu rugo”
Urumuri rw’icyizere rwacanywe bwa mbere mu myaka 15 ishize, ubwo urwibutso rwa Kigali rwari rumaze kubakwa mu mwaka wa 2004.
Umunyabugeni Epa Binamungu yari yarubakiye uru rumuri rw’icyizere igitereko gikozwe nk’abantu, hagati mu cyuzi (piscine) imbere y’inzu y’urwibutso, akaba yaraje kurwimurira ku mbuga yagutse hirya y’urwo rwibutso muri 2014.
Muri uwo mwaka wa 2014, urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rwamaze amezi atatu guhera muri Mutarama kugera muri Mata, rutambagiza uru rumuri rwiswe “Urumuri Rutazima” mu turere twose tugize igihugu.
Mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 muri 2014, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yacanye mu buryo bwihariye “Urumuri rw’icyizere”, akaba yararukongeje akoresheje umuriro akuye kuri urwo ‘rumuri rutazima’.
Mu gucana “Urumuri rw’Icyizere”, hari inkoni iba yazingiweho ipamba Perezida wa Repubulika n’abandi baba bari kumwe nawe bakoresha.
Kugira ngo ibirimi by’umuriro (by’urumuri rw’icyizere) bibashe kwatswa na rya pamba rizingiwe ku nkoni, ngo babanza kurigaragura mu mavuta acana gazi yitwa ‘Citronella Patio oil’ akozwe mu mazi y’indimu, aya mavuta akaba ariyo atuma rikomeza kwaka kugeza ubwo ricanye urumuri rw’ikizere.
Mu gihe abantu bibuka mu buryo busanzwe, bo barasa umwambi w’ikibiriti bagacana ‘buji’ imwe, ikaba ari yo ikoreshwa mu gukongeza izindi zose z’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka.
2.Ikirangantego cyo kwibuka
Ikindi kirango gikoreshwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikirangantego cyo kwibuka kigomba kugira ibara ry’ivu, kikaba gishushanywa ku byapa, ku mpapuro, ku myenda, kuri za ‘banderole’ n’ahandi, giherekejwe n’Insanganyamatsiko.
Iki kirangantego gifite ishusho y’ikirimi cy’umuriro ariko nacyo kikaba kigizwe n’ibirimi bito bitatu bikozwe ku buryo icyo hagati gisumba ibindi.
3.Ibara ry’ibirango byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mbere y’umwaka wa 2013 ibara ryakoreshwaga mu Kwibuka ryari umwura (mauve), ariko Inama y’Abaministiri yateranye icyo gihe ikaba yaremeje ko iryo bara rihindutse, hakazajya hakoreshwa ibirango rifite ibara ry’ivu.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Prof Jean Pierre Dusingizemungu yahise atangaza ko bashimishijwe no guhindura ibara ry’ibirango byo kwibuka.
Iri bara ryatekerejwe rivuye ku muco w’Abanyarwanda kuva kera, kuko mu gihe babaga biraburiye (bari mu cyunamo cy’ababo bitabye Imana) ngo bisigaga ivu. Ibi biri no mu mihango yo kwirabura kw’Abayahudi.
4.Amagambo agize Insanganyamatsiko
Buri gihe uko umwaka utashye, Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG itangariza Abanyarwanda insanganyamatsiko yo kwibuka igezweho.
Icyakora kuva muri 2014 kugeza ubu, iyo nsanganyamatsiko ikaba itarahinduka kuko yakomeje igira iti “Kwibuka Twiyubaka” (Remember, Unite and renew).
Mu zindi nsanganyamatsi zabayeho, hari iyo kwibuka ku nshuro ya 19 muri 2013 yagiraga iti “Twibuke duharanira kwigira”, iyo muri 2012 yagiraga iti “Twibuke amateka duharanira kubaka ejo hazaza”, iyo muri 2011 yagiraga iti “dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro” n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
Ndihanganisha abanyarwanda twese twabuze abacu mugihe cya genocide bazira ukobavuze ariko twe twarokotse twibuke twiyubaka twirindako bitazongera ukundi Dukomeze kwibuka twiyubaka .
Twihangane
Ndihanganisha abanyarwanda twese mbasaba kudaheranwa n’agahinda kibyatubayeho kigatwara benshi twakundaga ahubwo duharanira kwiyubaka dusigasira ubumwe mu banyarwanda tunarwanya ikibicyose cyatuma ducikamo ibice. Ariya mabi tuyamagane.
Twihangane
Dukomerane twese muvandimwe! Tuzahora twibuka abacu bazize uko bavutse!!