Madame Jeannette Kagame yunamiye umwamikazi Gicanda wishwe muri Jenoside
Yanditswe na
KT Editorial
Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 yerekeje mu karere ka Nyanza ahashyinguye umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze ashyira indabo ku mva ye.

Madame Jeannette Kagame ashyira indabo ku mva ishyinguwe mo umwamikazi Rosalie Gicanda
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.

Umwamikazi Rosalie Gicanda
Uyu mwamikazi yakomeje gutura mu majyepfo, cyane cyane mu karere ka Huye aho benshi bamuziho umutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, kugeza ubwo yicwaga tariki 20 Mata 1994.

Madame Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bagize umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda




Umuryango w’umwamikazi Rosalie Gicanda ushyira indabo ku mva
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane.Mu bindi bihugu bubaha Umwami n’Umwamikazi.Naho iwacu tukabica.Iyi si yacu irarwaye.
Iyi si iba mbi kubera abantu banga kubahiriza "amategeko" Imana yaduhaye imaze kuturema.Yatubujije kurwana,kwica,gusambana,etc...Nyamara nibyo byeze mu isi.Niyo mpamvu ku munsi wa nyuma uri hafi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza igasigaza abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.It is a matter of time,kubera ko Imana ikorera kuli gahunga yayo.Niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,hinduka ushake Imana,we kwibera mu byisi gusa.Niko Imana idusaba.