Kwirirwa twinginga abajenosideri tubahendahenda ni ukubaha agaciro - Dr. Bizimana
Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) avuga ko guhora binginga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bavuge aho bashyize imibiri y’abo bishe bikwiye guhagarara.

Yabitangaje ubwo mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kiri i Rubona mu Karere ka Huye, bibukaga abari abakozi ba ISAR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 13 Gicurasi 2017.
Dr. Bizimana yavuze ko abantu badakwiye gukomeza kwingingirwa kwerekana ahari imibiri kuko no kwica babitewe n’inyigisho mbi bahawe zikabacengera.
Agira ati “Njye mbona no gukomeza kubinginga ngo batubabarire batubwire aho imibiri iri dukwiye kubireka.
Uzashaka azahavuge, nitugira amahirwe tukajya tugwa aho bari tuzajya tuza tubashyingure mu cyubahiro. Ariko kwirirwa twinginga abajenosideri tubahendahenda ni ukubaha agaciro.
Ubuyobozi bwiza bukora ibishoboka byose. Udashaka guhinduka ubwo ni uko yananiranye. Ahubwo twashyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko.”

Akomeza avuga ko kandi umuhango wo kwibuka abazize Jenoside ugomba gukorwa uko bikwiye hanyuma amasengesho agaharirwa undi mwanya.
Ati “Njye mbona umwanya munini waharirwa kwibuka, ibikorwa nk’ibya misa n’amasengesho byo wenda tukabiharira undi mwanya cyangwa tukabikora mu gitondo. Simvuze ko misa no gusenga bidafite akamaro, ariko kwibuka bikwiye kuba kwibuka.
“Tunagiye mu kuri, hishwe abari abakirisitu, hicwa abatari bo, hicwa abadivantisiti, hicwa abaporo, hicwa abayisilamu, b’abatutsi. Ntabwo hishwe abagaturika gusa.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, yavuze ko mu biri imbere bazakora ku buryo abantu bose bibona mu kwibuka ntibibe nk’ibiyobowe na Kiliziya Gatulika gusa.
Agira ati “Ni isomo twahawe, tuzabikosora. Ariko nzi ko benshi bafashwa cyane no gusenga mu gihe nk’iki cyo kwibuka. N’uwatanze ubuhamya yagiye avuga ati Imana iranyambutsa, mvuga isengesho ndahanyura, Bibiliya iranyambutsa.”

Kwibuka byajyaniranye no gushyingura imibiri 24, harimo 10 yabonywe mu mirima, n’indi yimuwe ikurwa mu matongo.
Hanibukijwe ko mu ishyamba rya Rubona hakiri imibiri, maze hasabwa ko ababa bazi aho iherereye bahagaragaza.
Ohereza igitekerezo
|