#Kwibuka23: Umva indirimbo “Turibuka” ya Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu
Abahanzi Yvan Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu bashyize hanze indirimbo yitwa “Turibuka”, bahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iyo ndirimbo, iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igifaransa, berekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo ndengakamere ariko bakavuga ko kuri ubu u Rwanda rugeze aheza bashimangira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Bakomeza bahamagarira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudacika intege ngo bihebe. Basaba kandi Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe.
Yvan Buravan avuga ko bakoze iyi ndirimbo mu ndimi ebyiri bagamije guha ubutumwa ingeri zitandukanye z’abantu.
Agira ati “Twayikoze ngo abantu bamenye ibyabaye mu Rwanda. Twebwe Abanyarwanda turabizi ariko n’Abanyamahanga bakeneye kumenya ko ibyabaye ari ibintu bikwiye kwirindwa bidakwiye kongera kubaho ukundi.”
Ohereza igitekerezo
|
mureke twebwe abanyarwanda tufatanyirize hamwe twubake ubumwe mwacu kandi ntitukemerere uwashaka kudutanya mureke dukundane twibuka abacu twabuze
Rwose ibyabaye namahano tudakwiye kwemerako byongera. Twifatanya na reta yacu nziza gukumira icyashaka gusubiza urwanda rwacu mwicuraburindi duhangane ningenga bitekerzo. Uwo yagaragayeho abihanirwe. Murakoze
njye we nifuza ko ibyabaye murwanda kobitazongera kubaho ukundi twese hamwe nkaba nyarwanda dufatane
urunana turwanye ingengabitekerezo ya jenoside twibuka ko tugomba kubaka ibyotwagezeho