Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda - Hon. Nyirahabimana
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zavutse.

Hon. Nyirahabimana hamwe n’abandi Basenateri, bifatanyije n’abaturage b’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana tariki 18 Mata 2025 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hon. Nyirabihamana yashimye ubutwari bwaranze Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire mu guhangana n’ibitero byaje kubica, kandi agaragariza abaharokokeye ko Igihugu kiri kumwe na bo mu bihe byo kwibuka nk’umwanya wo gukomeza kubaba hafi no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Visi Perezida wa Sena yavuze kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bibafashe kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwiza.
Ati "Rubyiruko ni mwe mugize umubare munini w’Abanyarwanda, mufite amahirwe y’uko muri mu gihugu kiyobowe neza kandi kibakunda. Ni ngombwa rero ko mwiyumvamo neza ko muri imbaraga zubaka u Rwanda, mugomba gukora nk’abaragwa beza. Mugire uruhare rukomeye kandi rufatika mu kubaka umurage mugenda muragwa umunsi ku munsi."

Hon. Nyirahabimana yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda.
Ati “Ni umwanya twiyegeranya, tukongera guha agaciro no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside. Ni umwanya kandi wo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukongera kubabwira ngo mukomere, mubeho.”
Yunzemo ko bibabaje kuba Leta ya Habyarimana yarateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ikica abaturage yari ishinzwe kurinda.
Yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zavutse.
Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 96, irimo iyabonetse hirya no hino ndetse n’iyimuwe aho yari ishyinguye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 27,184.biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasozi ka Mwulire kari gatuyeho imiryango myinshi y’Abatutsi bakoraga imirimo y’ubworozi bw’inka.
Muri Jenoside, abarenga ibihumbi 50 bari bahungiye kuri aka gasozi bamaze iminsi 10 birwanaho bahangana, bakanasubiza ibyuma ibitero by’interahamwe, abapolisi n’abajandarume.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka gace, bavuga ko tariki 18 Mata 1994, i Mwulire habayeho igitero simusiga, Abatutsi baricwa harokoka mbarwa.


Ohereza igitekerezo
|
Muraho bavandimwe ndabashimiye kubwayo mateka yucu mudusangije gusa ku cyifuzo cyanjye nkuko Leta yacu nziza idahwema kutuba hafi bagerageje urwibutso rwuzure twimure imibiri yababyeyi bacu murakoze