Kwibuka biha abacuruzi umukoro wo gukoresha umutungo bawubakisha Igihugu aho kugisenya
Abacuruzi by’umwihariko abakorera mu isoko rigezweho rya Kabeza (Kabeza Morden Market), bavuga ko kwibuka bibaha umukoro wo gukoresha neza umutungo wabo bawubakisha Igihugu, aho kugisenya nk’uko byakozwe n’abababanjirije mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babishingira ku kuba bamwe mu bakoraga ubucuruzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imitungo yabo yarifashishijwe mu bikorwa bitandukanye byo gusenya Igihugu, hamwe no kugura imihoro yifashishijwe mu gutema abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, bakavutswa ubuzima n’Abanyarwanda bagenzi babo.
Ubwo abarenga 500 bakorera muri iryo soko basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Rukemberi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko kwibuka ari umuco bahisemo birinda amacakubiri n’ikindi cyose gishobora kubatandukanya, baharanira kudasa n’abakoraga ubucuruzi mbere ya Jenoside.
Etienne Habimana, umwe rubyiruko rucururiza muri iryo soko, avuga ko kwibuka ari igikorwa gikomeye cyane kuri bo, kuko bahigira amateka y’uburyo bagenzi babo bagiye batanga ubutunzi bwabo mu gusenya Igihugu, bakabyifashisha bakosora amakosa yakozwe.
Ati “Abacuruzi batubanjirije bagiye bagira uruhare mu mahano yagwiririye Igihugu. Amakosa tugomba gukosora ndetse n’ingamba dufite, ni uguharanira ko tugomba kuba Abanyarwanda bamwe, tukarushaho guharanira kubaka Igihugu cyacu, aho kugira ngo tujye mu bitandukanye, tukarushaho guharanira ko bwa butunzi burushaho gukoreshwa mu kubaka Igihugu aho kugisenya.”
Mugezi we ati “Izo mbuga nkoranyambaga bakoresha natwe turazikoresha, niyo mpamvu twiteguye guhangana nabo, ibyo bavuga bagoreka amateka yacu, duharanira kubanyomoza dukoresha izo mbuga nkoranyambaga bakoresha, hanyuma na bwa butunzi bwacu tukabukoresha tugaragaza ko u Rwanda aho rwari ruri kiriya gihe, atari ho ruri ubu ngubu, twerekana n’ibyiza Igihugu kigezeho. Abo ngabo bagoreka amateka berekana ko Jenoside itabayeho ni ukwigiza nkana kugira ngo basibanganye amateka ariko turahari nk’urubyiruko, twiteguye kubivuguruza.”
Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), mu Murenge wa Kanombe, buvuga ko uruhare rw’abacuruzi mu gikorwa cyo Kwibuka, rugaragaza imiyoborere myiza y’Igihugu, bikarushaho kubafasha kumenya amateka.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanombe, Christine Utetiwabo, yabasabye gukumira icyo ari cyo cyose gishobora gutuma Igihugu gisubira inyuma.
Ati “Urubyiruko nirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, ni narwo ruba ku mbuga nkoranyambaga cyane, ubutumwa nabaha ni ugukomeza gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ruri mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rukaba ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 45, irimo Abatutsi bagera ku 1800 biciwe muri Kiliziya ya ADEPR, hamwe n’abandi biciwe hirya no hino mu misozi y’icyahoze ari Kibungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|