Kugira ngo Jenoside ikorwe habayeho kwigisha kugera ku muturage wo hasi - Depite Mukabalisa
Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside ishyirwa mu bikorwa.

Depite Mukabalisa yavuze uburyo abakoloni baje kwigabanya Afurika bakabikora bagendeye ku bigaragarira amaso, kugira ngo batazibagirwa imipaka bashyizeho, aho bahereye ku kiyaga cya Kivu ndetse n’ibirunga, aho batabibonye bagafata igice cy’u Rwanda bakagishyira ku kindi gihugu bikaba bikigira ingaruka kuri bamwe.
Ati “Ntibyagarukiye aho, abakoroni b’Ababiligi banaciyemo ibice Abanyarwanda bamwe bakabashakira inkomoko kandi ari ibinyoma, ku buryo byagejeje ku macakubiri aho abantu baba bava inda imwe, ugasanga badahuje ubwoko bwanditswe mu ndangamuntu”.
Avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kayibanda na Habyarimana bwose bwubakiye ku ivangura, ryageze ubwo rivamo Jenoside.
Depite Mukabalisa avuga ko gutatanya Abanyarwanda byakozwe n’Ababiligi bagendeye ku ndeshyo, ku isura no ku butunzi.
Ati “Mbere babanje kuvuga ko bamwe bakomoka mu gihugu runaka bakitegereza bakabona umuntu muremure Bati yavuye muri Ethiopia, abagufi bati bavuye muri Chad. Nyuma yo kubona ko kubatwerera ibindi bihugu bidahagije mu gutanya Abanyarwanda, bashatse uko babaha amoko bashingiye ku butunzi, ufite inka nyinshi akitwa Umututsi naho umuhinzi akitwa Umuhutu”.
Akomeza avuga ko amoko ya Hutu, Tutsi, Twa nta shingiro yari afite, kuko abavandimwe umwe wabaga akize yitwaga Umututsi naho ukennye akitwa Umuhutu.
Ati “Uru rwango rwarakomeje kugeza ubwo rwigishijwe mu mashuri no mu bakiri bato, barabikurana maze gushyira mu bikorwa Jeniside biraborohera, kuko bicaga abo bazi baturanye basabanye amazi, bashyingiranywe, babyaranye muri batisimu, basangiraga”.

Avuga ko uburyo Jenoside yakoranywe ubukana yanitabiriwe n’abakiri bato, kandi bari barabyigishijwe igihe kirekire ku buryo bashyize mu bikorwa ibyo bateguye.
Depite Mukabalisa avuga ko nubwo Jenoside yahagaritswe u Rwanda rukongera kubakwa, hakigaragara ingengabitekerezo yayo.
Ati “Kuki twumva ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ituruka he? Si muri mwebwe bakuru mukiyifite mukayibacengezamo? Umukoro mbahaye uyu munsi ni uwo kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda buzira amacakubiri”.
Yabasabye kwitabira gahunda za Leta zirimo kujyana abana mu mashuri, kwitabira gutanga ubwisungane na EjoHeza, no gukomeza kwitabira no gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Muri uyu murenge bibutse banashyingura mu cyubahiro imibiri 29 yabonetse y’abazize Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yanenze uwari Sous-Prefet wa S/Perefegitura ya Munini, Biniga Damien watangije igikorwa cyo gutwika inzu z’Abatutsi no kwica, na Kadogi Paul wari Burugumesitiri wa Nshili watangiriye Abatutsi bashakaga guhungira i Burundi.
Murwanashyaka yakomeje agaya Nyiridandi Charles wari Burugumesitiri wa Komini Mubuga,we wicishije Abatusi, na Ndahayo wari Konseye wa Segiteri Kabilizi.
Avuga ko ibi bishimangira uruhare simusiga rw’ubuyobozi bubi bwishe abaturage bari bashinzwe kurengera.
Ati “Ubu turashima Leta yacu yashyizeho ubutabera bwunga, Gacaca n’izindi gahunda zose zibanisha neza Abanyarwanda, urumuri rwasimbuye umwijama ubu turatekanye, ndabasaba gukomeza gusigarira ibyo tumaze kugeraho”.
Yasabye abaturage b’aka karere gusigasira ubumwe bwabo kugira ngo amateka mabi banyuzemo atazisubiramo, ndetse bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose.

Ohereza igitekerezo
|