Ku Mayaga ya Ntongwe: Abatutsi ibihumbi 63 bishwe bigizwemo uruhare na Burugumesitiri Kagabo
Ku Mayaga ya Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango, barategura gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abenshi mu bishwe muri iyo Komini ya Ntongwe, bapfuye mu cyiswe imperuka ya Nyamukumba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, ubwo bari kuri KT Radio, Munyurangabo Evode na Kayigi Muhoza Robert bayoboye umuryango AGSF ugiwe n’abarokotse jenoside ku Mayaga ya Ntongwe, bagarutse kuri bimwe mu byaranze jenoside muri ako gace, aho Abatutsi bishwe n’interahamwe z’aho ariko zifatanyije n’izindi zaturutse mu yindi Perefegitura ndetse n’abarundi bari bafite umwihariko wo kwica Abatutsi barangiza bamwe bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura bakayirya.
Kayigi yagize ati, “ Jenoside yari yarateguwe, iyo ugeze iwacu ku Mayaga, hari icyo cyari cyaracukuwe(kiswe CND), umugambi ari ukugira ngo kizaborohereze gushyira mu bikorwa jenoside, abe ari ho bazajya bajya kwicira Abatutsi, no kubajugunyamo.Kuko ni icyobo kirekire gifite za metero nyinshi z’ubujyakuzimu, ku buryo n’iyo bajugunyamo umuntu ari muzima atavamo. Uretse n’icyo cyobo, mu gihugu hose habaye itotezwa no gufungwa, ndabyibuka nka Sogokuru yafunzwe mu byitso mu myaka yabanje, bivuze ko jenoside atari ukuvuga ngo ni iya 1994 gusa, ahubwo na mbere yahoo, kuko yagendaga ishyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye”.
Munyurangabo yavuze ko icyo cyobo cya CND cyari cyaracuwe n’uwitwaga Nsabimana Jacques bahimbaga ‘Pilato’ mu 1992, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwo Pilato, atera intebe hafi yacyo ku buryo abajyaga kukicirwaho yabanzaga kubashinyagurira mu buryo butandukanye.
Yakomeje asobanura ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, hari impunzi z’Abarundi zirimo n’abasikare zazanywe aho muri Ntongwe zituzwa ku buryo bigaragara ko bagira ngo zizafashe mu kwica Abatutsi, kuko aho mu Mayaga ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi, dore ko hanakozwe ibarura ry’ingo z’Abatutsi bari bahatuye muri icyo gihe. Ikindi, ni uko muri Komini Ntongwe ngo hari Burugumesitiri wari umugome cyane witwaga Kagabo, nawe washyizweho mu 1992,ariko akaza kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yari azi kuvuga neza bigatuma Abatutsi bari batangiye guhunga, bamwumvira ibyo bakeka ko ibyo ababwira ari ukuri nyamara, ari uburyo bwo gushaka kubica babanje kubarunda hamwe ari benshi.
Munyurangabo ati, “ Abazanye Kagabo muri iyo Komini, bamuzanye muri iyo gahunda yo kugira ngo ategure jenoside, noneho atangira kwigira inshuti n’Abatutsi, atangira kubegeranya kugira ngo amenye aho bagiye baherereye, afatanyije n’abo Barundi ndetse n’abo bicanyi bandi, barimo ba Konseye b’amasegiteri 13 yari agize Komini Ntongwe, abo bose bafatanyije gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside…”
Jenoside itangira ku itariki 7 Mata, aho mu Ruhango bo ngo ntibahise batangira kwica, ahubwo byabaye nk’aho babanje gutegereza ngo barebe aho ibintu bigana, ariko Abatutsi bamwe batangira gutwikirwa amazu, bituma abenshi bahungira ku misozi itandukanye bajyanye n’inka, bishyira hamwe kandi bafite n’intwaro gakondo bari bahunganye kugira ngo babe bakwirwanaho bibaye ngombwa, ariko uwo Burugumesitiri Kagabo ngo ababwira aho bashobora kubona umutekano wuzuye ari kuri Komini gusa, bituma bajyayo bibwira ko baharindirwa koko.
Bigeze ku itariki 20 Mata 1994, Burugumesitiri Kagabo afatanyije n’Abajandarume barimo n’abari baturutse I Nyanza, interahamwe zirimo n’izari zaturutse mu Bugesera, ndetse n’Abarundi b’impunzi, ngo batangiye kwica Abatutsi benshi bari kuri Komini, ariko babona ko batabarangiza, ngo bababwira ko bagomba kujya kuri Superefegitura ya Ruhango bakaba ari ho bahungira, ariko bageze mu Kibaya cya Nyamukumba kiri hagati y’imisozi ine, batangira kuraswa n’abajandarume, kwicwa n’interahamwe, hapfa Abatutsi benshi cyane kuri uwo munsi imperuka ya Nyamukumba. Abiciwe muri icyo kibaya, bamwe ngo bajyanywe kujugunywa muri cya cyobo cyiswe CND.
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhango, hashyinguwemo imibiri igera ku 63.875, ariko nubu ibikorwa byo gushyingura birakomeje kuko no ku itariki 26 Mata 2026 mu gihe bazaba bibuka ku nshuro ya 32, hari indi mibiri yabonetse izashyingurwa. Uretse abashyinguwe muri urwo rwibutso, ngo hari n’abandi banya-Ruhango baguye hirya no hino aho bari bahungiye nka Kabgayi muri Muhanga n’ahandi hatandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|