Ku bitaro utugannye arira, atahe aseka, ntakwiye kuhaburira ubuzima - Visi Meya Imanishimwe mu #Kwibuka32 i Nyamata
Nk’uko bisanzwe mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda byifatanya n’u Rwanda n’Isi muri rusange kwibuka. Ni muri rwego Ibitaro bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera na byo buri mwaka bitegura gahunda yo kwibuka.
Kuri iyi nshuro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, ubwo yari yifatanyije n’abakozi ndetse n’abayobozi b’ibitaro mu gikorwa cyo kwibuka, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abifuriza gukomera no kwiyubaka.
Yavuze ko ibyabereye kwa muganga muri Jenoside ari amahano ndengakamere, dore ko hiciwe abahakoraga, abari bahahungiye n’abari baje kwivuza, ikibabaje kurushaho kikaba ari uko abari bashinzwe kuvura na bo bijanditse mu bwicanyi.
Yagize ati “Iyo tuvuga ibitaro cyangwa ahatangirwa serivisi zo kwa muganga, tuba tuvuga aho umurwayi aza arwaye agakira ibikomere. Ariko ntabwo ari ko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarwayi n’abaganga barishwe, ariko ikibabaza kikanatera agahinda ni uko hari abize ndetse na bo bakora uwo mwuga bijanditse muri Jenoside bakambura abandi ubuzima.”
“Kwibuka ni umwanya wo kumvira hamwe ubwo buhamya bwose n’amateka y’Igihugu cyacu. Ni igihe ariko twese hamwe duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, tukarangwa n’urukundo, ubumwe n’ubudaheranwa, tukabaho ubuzima buzira amacakubiri, buzira ivangura iryo ari ryo ryose, kugira ngo twirinde kuzasubira inyuma. Tuzirikane ko ku bitaro ari aho gufashiriza abarwayi, utugannye arira, atahe aseka, ntabwo ari aho akwiye kuburira ubuzima.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney, avuga ko nk’abakora kwa muganga, by’umwihariko kuri ibyo bitaro, biyemeje kwita ku barwayi bose nta kuvangura. Yagize ati “Jenoside yakozwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, harimo n’abitaga ku buzima nk’abaganga, abaforomo, ababyaza n’abandi. Rero ni yo mpamvu ibitaro bya Nyamata na byo byihaye gahunda yo guhora bizirikana iki gikorwa cyo kwibuka.”
Yongeyeho ati “Mu rwego rwo guhindura isura mbi bamwe mu bari bashinzwe kuramira ubuzima bagaragaje ahubwo babwambura abantu, ibitaro bya Nyamata byigisha ku rwego rwa kabiri, bifite intego ijyanye n’uko tugomba kubaka Ubunyarwanda, tukirinda amacakubiri cyangwa se ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse tukimakaza guteza imbere Igihugu cyacu, ndetse duteza imbere umwuga wo kuvura no kwita ku barwayi, tutavanguye, tukita ku Munyarwanda uwo ari we wese ufite ikibazo cy’ubuzima, natwe hagati yacu nk’abakora umwuga wo kwita ku buzima, tukarwanya icyatuma tugira amacakubiri hagati yacu, tugasenyera umugozi umwe, ndetse tugateza imbere urwego rw’ubuvuzi.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibitaro bya Nyamata byatanze Sheki ya Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’umusanzu wo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|