Kigali: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 99
Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iy’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro cyatanzwe na Munyandamutsa Jean Paul, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, yavuze uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe guhera mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga bagakurwa mu mitungo yabo bamwe bagacirwa ishyanga.
Munyandamutsa, yavuze kandi ko mu 1973 ubutegetsi bwariho bwatangije ibikorwa by’itoteza no kwica Abatutsi byiswe "Mututsi mvira aha". Ibi bikorwa kandi byaberaga no mu bigo by’amashuri aho urubyiruko rw’Abahutu rwigishijwe kwirukana no kwica Abatutsi biganaga.
Munyandamutsa yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka Igihugu no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ohereza igitekerezo
|