Kenya: Imyigaragambyo y’abamagana igiciro gihanitse cya Lisansi yatumye amasomo ahagarara
Muri Kenya, imyigaragambyo y’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange (PSV na Matatus), aho barimo bamagana izamuka rikabije rya lisansi, yatumye amashuri amwe ahagarika amasomo mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyeshuri bayo cyangwa se abakozi bandi bahura n’ikibazo cy’umutekano mucye.
Guverinoma yavuze ko iryo zamuka ryatewe n’impamvu mpuzamahanga zirimo intambara irimo kubera muri Iran, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, bibajije impamvu ibiciro bya lisansi mu bihugu bituranye nka Uganda bikiri hasi ugereranyije n’uko bihagaze ubu, kandi lisansi inyura muri Kenya mbere yo kugera muri Uganda.
Ikinyamakuru The Citizen Digital, cy’aho muri Kenya cyatangaje ko, ingaruka zatewe no gufungwa kw’imihanda minini cyane cyane iyo mu Mujyi wa Nairobi, harimo kuba amashuri amwe yahagaritse amasomo, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birahagarara.
Ayo mashuri yavuze ko umutekano w’abanyeshuri ari wo mpamvu nyamukuru yatumye ahagarika ibikorwa byose bijyanye n’amasomo kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2026, ndetse asaba ababyeyi gukomeza gukurikirana ibikorwa by’ibanze by’abana babo, ariko bari mu rugo.
Imyigaragambyo yabaye ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko mu Mijyi ya Mombasa na Nairobi, yatangiye nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu na peteroli (EPRA), gitangaje ko ibiciro bya lisansi byiyongereye litiro ya lisansi ikava ku mashilingi 206, ikagera kuri 214 (2.420Frw) mu gihe mu Mujyi wa Mbombasa ho litiro igeze ku mashilingi 211.
Imyigaragambyo yamagana ibyo biciro, yateguwe n’Ihuriro ry’Urwego rw’Ubwikorezi (TSA), ikaba irimo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (matatu), amakamyo atwara imizigo, za tagisi ndetse na moto zitwara abagenzi (boda boda).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|