Kamonyi: Nsengiyumva arashimira uwicaga imbwa wanze kwica Abatutsi

Nsengiyumva Emmanuel warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ku kirombe cya Cyatenga mu Murenge wa Rukoma arashimira umuturage wakoraga akazi ko kwica imbwa, wanze kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nsengiyumva avuga ko yahisemo gukoresha ifoto ya Sonariyeri, mu rwego rwo gushimira abantu bose banze kwijandika muri Jenoside ahubwo bagatabara abahigwaga
Nsengiyumva avuga ko yahisemo gukoresha ifoto ya Sonariyeri, mu rwego rwo gushimira abantu bose banze kwijandika muri Jenoside ahubwo bagatabara abahigwaga

Nsengiyumva ubu amaze gukoresha ifoto y’urwibutso y’umugabo wari uciriritse, witwa Nkiranije bakundaga kwita Sonariyeri, wanze kwica Abatutsi ahubwo akajya abereka aho banyura ngo bahunge.

Nsengiyumva avuga ko impamvu yakoresheje iyo foto nini ishushanyije (Tableau), ari uko icyo gihe Sonariyeri yafatwaga mbere nk’udafite akamaro, yakoze iby’abari ingirakamaro bananiwe, kugeza ubwo yanze kwifatanya na bo mu gukora Jenoside.

Agira ati, "Amasura aratubeshya ubuntu ni mu mutima. Abicanyi bahamagaye Sonariyeri ngo aze ajye kubafasha kwica Abatutsi, maze abasubiza abannyega ngo uwamfashije kwica imbwa nabe ari we unsaba kujya kumufasha kwica Abatutsi".

Sonariyeri yaranenwaga kuko yica imbwa, ariko agaragaza ko yubaha umuntu

Nsengiyumva avuga ko imibereho ya Sonariyeri mbere ya Jenoside, yari ishingiye ku kazi ko guhamagarwa n’abaturanyi, ngo ajye kubicira imbwa zasaze, cyangwa kumanika (guhamba) izapfuye.

Iyo mibereho ngo yari inashingiye ku kubona ko Sonariyeri ntacyo atinya, bakamunena, bakamukoresha ibyo babonaga ari ikizira ku bantu basanzwe.

Ikirombe cya Cyatenga cyajugunywemo Abatutsi basaga ijana bari batuye hafi aho, ariko Sonariyeri we yanga kwica
Ikirombe cya Cyatenga cyajugunywemo Abatutsi basaga ijana bari batuye hafi aho, ariko Sonariyeri we yanga kwica

Aho ngo ni ho abicanyi bahereye bamusaba ko yaza kubafasha kwica Abatutsi, bagatungurwa no kubangira ababwira ko atakwica imbwa n’abantu, ko ntacyo apfa na bo, kandi nta kazi abibonamo nk’ako yari asanzwe akora.

Ati, "Muransaba kuza kubafasha kwica Abatutsi? Njyewe ni nde nigeze mpamagara ngo aze kumfasha kwica imbwa?”

Nsengiyumva avuga ko ifoto ya Sonariyeri ubu witabye Imana, ikwiye kuba ikimenyetso cyo kugaya abijanditse muri Jenoside, no gushimira abitanze bakabatabara, kandi bazi neza ko guhisha Umututsi icyo gihe, byari icyaha gihanishwa n’ubundi igihano cy’urupfu.

Abicanyi bantegetse kwica abo twari twahunganye

Nsengiyumva warokokeye ku Kirombe cya Cyatenga, avuga ko ubwo Interahamwe zahabasanze n’abo bari kumwe, zamuhereje umupanga n’ubuhiri ngo yice abo bari bahunganye.

Avuga ko aho kubica yahisemo kwiroha mu kirombe, mu cyobo cya metero 70, z’ubujyakuzimu maze abasigaye hejuru, bagatemagurwa barohwamo.

Avuga ko yaje kuva muri icyo cyobo cyarimo imirambo isaga 100, maze akomeza kwihishahisha ahunga, kuko yari afite indangamuntu y’Abahutu, yatumye abasha guca kuri za bariyeri atishwe.

Komini Taba yayoborwaga na Burugumesitiri Akayezu, aho Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Cyatenga, ku wa 19 Mata 2026, ari na yo tariki bibukwa.

Hibukwa kandi n’abiciwe ahahoze ari Komini Taba, bishwe bagashyingurwa ahitwa mu kiryamo cy’Inzovu, baje gushyingurwa mu Cyubahiro nyuma, mu rwibutso rwa Kamonyi, hakaba n’abajugunywe muri Nyabarongo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka