Kaminuza yari kwigisha abantu ubumuntu, yabigishije gutegura no gukora Jenoside - Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye Kaminuza y’u Rwanda kuzajya isuzuma uruhare rwayo mu guhindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kuko iyi Kaminuza aho kwigisha abantu ubumuntu yabigishije gukora ikibi.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

Yabisabye ku wa 22 Mata 2025, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hazirikanwa abari abanyeshuri ndetse n’abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, yavuze ko kwibuka ibyakorewe muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside ari umwihariko, kuko Kaminuza yakagombye kuba ari yo yigishije abantu ubumuntu, n’abayizemo bakaba ari bo barengera ikiremwamuntu, bakanatabara abandi, nyamara akaba atari ko byagenze.

Avuga ko ahubwo abagatabaye abandi, ari bo bagize uruhare runini mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Ibi rero bituma twibaza byinshi ku byerekeye uburezi bw’icyo gihe, ariko tukagaruka no kwibaza ku burezi turimo turatanga ubungubu, kuko turimo turubaka u Rwanda rw’ejo ruzira amacakubiri."

Yunzemo ati "Tujye tunakoresha uyu mwanya (wo kwibuka) dusuzuma aho Kaminuza y’u Rwanda ya nyuma ya Jenoside igeze itanga umusanzu mu guhindura ayo mateka mabi. Twibaza tuti yaba igeze he mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri? Mbese ni gute abashakashatsi n’abanditsi bacu bagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guca intege abakomeje kuyipfobya no kuyihakana?"

Ntiyanirengagije ariko ko hari byinshi bimaze gukorwa, n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Ati "Iyi Kaminuza yafatanyije n’izindi nzego mu gusana umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’uburezi yashyizeho integanyanyigisho mu rwego rwa Kaminuza zirebana no gusana umuryango nyarwanda. Hashyizweho porogaramu mu gukemura ibibazo by’ubuhungabane n’ubuzima bwo mu mutwe (clinical psychology), gukemura amakimbirane (conflict resolution), guhindura imyumvire n’imibereho (social work), uburere mboneragihugihugu n’izindi."

Mu bakurikiye ubu butumwa, hari abagaragaje ibyo babona byakwitabwaho na Kaminuza y’u Rwanda, mu bushakashatsi bugamije kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.

Roger Imanishimwe wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati "Kaminuza nk’ahantu navuga hari abanyabwenge, itanze umusanzu mu gukora ubushakashatsi butandukanye, urugero nko kugaragaza ukuri ku mateka, byafasha ko abayagoreka berekwa ibimenyetso ntasubirwaho. Byafasha mu guhangana n’abagoreka amateka yacu."

Prof Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, na we ati "Kaminuza ni ikigo cyigisha abahanga binajyana no gukora ubushakashatsi. Ubwo bushakashatsi bugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo biriho, harebwa ibyariho n’ibisigaye kugira ngo na byo bibonerwe umuti."

Afatiye urugero ku bana bagiye bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi yashize, yagize ati "Umuntu yakwibaza ngo aho ntibaba bakoresha amagambo batazi uburemere bwayo? Ni byiza ko hamenyekana imvugo zishingiye ku kutamenya kw’abakiri batoya, bityo hakajyaho ingamba zo gutuma babimenya, bakabyirinda. Cyangwa niba babikora ku bwende, nanone hakajyaho ubundi buryo bwo guhangana na byo."

Perezida wa IBUKA mu Rwanda, Dr Philbert Gakwenzire, na we yitabiriye kwibuka Jenoside muri Kaminuza y’u Rwanda. Yasabye ko hakorwa ubushakashatsi bugaragaza uruhare rwa Kaminuza y’u Rwanda mu kubaka Igihugu, anifuza ko imihanda, inyubako n’ibyumba by’amasomo byo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye byakwitirirwa abarimu n’abarezi "bayizemo bibagoye, bakayikoramo bibagoye, bikarangira bahiciwe nabi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka