Jenoside ntabwo ari umugani, ni ibyabayeho, kandi yarateguwe - Nyinawagaga uyobora LODA
Nyinawagaga Claudine wari mu Rwanda ndetse afite imyaka y’ubukure (27) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ntawe ukwiye gushidikanya ku itegurwa rya Jenoside, kuko ibihamya byinshi bihari.
Yabigarutseho ubwo tariki 08 Gicurasi 2026 abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa b’Ikigo LODA Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze, bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga 250,000 ziharuhukiye.
Umuyobozi wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha ababuze ababo baba abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti bakundaga, ati “ni ibyago twatejwe n’ubuyobozi bubi n’abayobotse ubutagondwa, bakimakaza urwango n’ubwicanyi. Jenoside ntabwo ari umugani, ni ibyabayeho, kandi yarateguwe. Abantu bishwe ntabwo biyahuye, barishwe, bicwa n’abaturanyi, n’abo bitaga inshuti basangiraga byose. Ubuhamya bw’abayirokotse ndetse n’abayikoze burahari.”
Yongeyeho ati “Hari igihe njya nibaza ngo uri Perezida w’Igihugu, hagasohoka amategeko icumi y’Abahutu yibasira Abatutsi, ntuyaburizemo ndetse n’icyo kinyamakuru ntugihagarike n’uwayanditse ntumufunge, ahubwo ugatanga inkunga muri Radio RTLM ibisakaza amasaha 24 kuri 24, urwo ni urugero rudashidikanywaho rwo gutegura Jenoside.”
Nyinawagaga anenga abicanyi batatinye insengero na za Kiliziya ahantu hafatwaga nk’ahatagatifu hatagomba kumenekera amaraso. Yanibukije uburyo abantu bubashye ibintu kurusha abicwaga, ahereye ku rugero rw’ibyabaye ku Nyundo aho umuntu ngo yagiye agafata ukarisitiya akayihungisha kugira ngo amaraso y’Abatutsi adatarukiramo.
Nyinawagaga ashima ko uyu munsi nta mwana uhagurutswa mu ishuri abazwa ubwoko, ndetse ko ubu nta fishi yuzuzwa n’usaba akazi agaragazamo ababyeyi be n’ubwoko. Ati “Uyu munsi turashima ko umwana yiga hagendeye ku manota yagize, ariko n’uwinaniwe hakaba hari uburyo bwo kwiga ibijyanye n’ubushobozi afite. Turashima gahunda iriho yo gufasha abatishoboye, n’ibindi byo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse no kuba icyaha ari gatozi. Niba umubyeyi yarahemutse, ntaho wowe uhuriye n’ibyo umubyeyi wawe yakoze.”
Uwo muyobozi avuga ko muri LODA basanzwe bariyemeje gukumira no kurwanya Jenoside, bimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, bamagana urwango, amacakubiri n’akarengane.
Dukuzeyezu Anatalie ni umukozi muri LODA. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka umunani y’amavuko. Avuga ku kamaro k’igikorwa nk’iki cyo kwibuka, yagize ati “Kuza hano (ku rwibutso ku Gisozi) kwibuka ni ukongera guha agaciro abacu. Ikindi bidufasha kongera kwibuka amateka kuko tuba turi kumwe n’abatari bahari bityo na bo bakamenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, na bo bigiremo, bazirinde kugwa mu bibi byatuma hongera kubaho amahano u Rwanda rwahuye na yo.”
Hon. Uwera Kayumba Marie Alice, Umuyobozi muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, yaganirije abitabiriye iki gikorwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje uruhare rw’abakoloni mu gutegura Jenoside n’urw’ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, na we agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi, imperuka yayo ishyirwa mu bikorwa mu 1994.
Mu mpanuro ze, Hon. Uwera Kayumba Marie Alice yagize ati “Icyaha cyo gukora Jenoside ni gatozi; abato bakwiye kwitandukanya n’amateka mabi, bakareka ingengabitekerezo ya Jenoside, no gupfobya Jenoside. Ubumwe bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo ni yo nzira yonyine yo kugira u Rwanda rwiza, ruteye imbere kandi rubereye bose. Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ni yo igomba gushyigikira isano muzi Abanyarwanda bahuriyeho kurusha ibindi byiciro umuntu yashaka kwibonamo”.
Buri mwaka LODA itegura igikorwa cyo kwibuka. Umwaka ushize mu 2025 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, banafata mu mugongo abarokotse Jenoside, babishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Mbere yaho bari i Nyanza, basura ababyeyi bari mu Mpinganzima barabahumuriza, banabafata mu mugongo. Banasuye n’urwibutso rwa Nyanza. Mbere yaho kandi basuye n’urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, boroza inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ibi ari ibikorwa biyemeje gukora buri mwaka, kandi bakabikora babikunze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|