Iterambere ry’u Rwanda rigomba gushingira ku Bunyarwanda _ Gen Maj Jack Nziza
Gen Maj Jack Nziza yatangaje ko iterambere ry’u Rwanda rigomba gushingira ku bumwe ndetse n’Ubunyarwanda, kugira ngo ribe Iterambere rirambye kandi ridaheza buri Munyarwanda.
Yabitangarije mu Muhango wo kwibuka abari abakozi ba Caisse Social du Rwanda yahindutse RSSB, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017.
Gen Jack Nziza yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ndetse no mu mateka y’isi yose, mu Rwego rwo guharanira ko itazasubira ukundi.
Yagize ati" Impamvu tudashobora kuzibagirwa ibyabaye ni uko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda inahagarikwa n’Abanyarwanda."
Yanatangaje kandi ko Kwibuka bigomba kuba umwanya mwiza wo kureba ibyabaye ku banyarwanda no gusasa inzobe, bikadufasha kurushaho kwimakaza ubumwe, kuko ariyo ntwaro izatuma Jenoside itazasubira ukundi.
Uyu muhango witabiriwe n’Abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakomoka ku bahoze bakorera iki kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bana bashimiye cyane RSSB kuba yarababereye umubyeyi ikabafata mu mugongo ibishyurira amafaranga y’ishuri, ubu bakaba bamaze kuba abagabo.
Ohereza igitekerezo
|
ibyo afande avuga ni ukuri rwose, dukomeze kubakira ku bunyarwanda tutagiye mu macakubiri yaturanze yarinze anatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi