Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside iri kubera i Rusororo kuri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026 hagaragajwe uburyo igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ingengabitekerezo ya Jenoside yibasira Abanyekongo b’Abanyamurenge bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Byagarutsweho mu kiganiro Mpaka cyagarutse ku ngingo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwiyongere bw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.

Iki kiganiro cyayobowe na Sandra Shenge, cyatanzwe na Umwanditsi w’Umufaransa Bruno Boudiguet; Umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi David Gakunzi, Umunyamategeko Innocent Nteziryayo na Gen. Boubacar Faye, Umunya- Sénégal wakoze muri MINUAR akurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha.

Gen. Boubacar Faye, Umunya- Sénégal wakoze muri MINUAR akurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha yatangaje ko Jenoside iba mu Rwanda yari ahari kuko yari mu bantu bafata ibyemezo kandi ari hafi ya Gen. Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye izo ngabo muri icyo gihe.

Ati “Nari umuntu wa mbere umenya amakuru ndetse ndi umwe mu bantu babonye Jenoside ikorwa ariko ndi no mu bantu bananiwe kugira icyo bakora, gusa icyo nababwira nuko byagaragaraga ko umugambi wa Jenoside uhari kuko hakorwaga Lisiti nyinshi z’Abatutsi bagomba kwicwa”.

Gen. Boubacar Faye avuga ko nubwo habayeho gusaba umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora bahise babwira Gen. Roméo kutagira icyo akora mu kurwanya umugambi wa Jenoside.

Umwanditsi w’Umufaransa Bruno Boudiguet we mu bushakashatsi yakoreye mu gihugu cya Congo bwagaragaje ko hari amatsinda ahakana ko mu Rwanda habaye Jenoside kandi we mu bushakashatsi bwe yasanze nta kuri kurimo.

Ati“Hari ibyo bavuga ngo Miliyoni yapfuye iguye mu Burengerazuba bwa Congo ariko usanga iyo mibare igenda ihindagurika kuko mu bushaksti nakoze iyo ubihuje uba usanga bisa nkaho bashaka kubisanisha na Jenoside yakorewe Abayahudi byose iyo ubyinjiyemo usanga ari ukubeshya kuko muri icyo gice nta ntambara yigeze ihabera ahubwo abapfuye abenshi bari abishwe n’indwara”.

Bruno avuga ko imikorere y’abaturage ba Congo itari kure cyane n’ibikorwa byakozwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda kuko byose byatangiye nyuma y’uko bahungiye yo.

Ati “Ibyo bintu byo gucamo ibice umuntu bamwica byakozwe n’abasirikare b’Abafaransa mu gihe cya Jenoside 1944, usanga rero ari ibintu birenze ubwenge nibyo abanyarwanda bahungiye muri Congo bakomeje gukorera muri kiriya gihugu cya DRC”.

Umunyamategeko Innocent Nteziryayo mu kiganiro mpaka yagaragaje ko nubwo u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ariko wagombye no kuba umwanya mwiza wo gutekereza ku birimo kuba muri aka karere by’umwihariko mu gihugu cya Repuburika Ihanarira Demokarasi ya Congo ikomeje kwica Abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyamurenge.

Me Nteziryayo avuga ko muri DRC habaye ubwicanyi bukorerwa Abanyamurenge, aho babanje gukuraho ubuyobozi bwabo noneho Abanyamurenge batangira gufatwa nk’abantu badafitiye igihugu akamaro.

Ati “Nubwo Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abanyamurenge batotezwaga byaje gufata indi ntera ubwo Abahutu basize bakoze Jenoside mu Rwanda bahungiyeyo kuko bajyanye ingengabitekerezo yabo n’ivangura rishingiye ku moko batangira no kwica Abanyamurenge”.

Me Nteziryayo yatanze ingero aho yagaragaje uburyo Gen. Sylvain Ekenge wari umuvugizi wa Guverinoma wavuze ko kubona umututsi ari ukubona umunyabyaha.

Ati“Icyo gihe yaravuze ngo iyo urongoye umututsikazi ugomba kwitonda niba uri mu mwanya w’umuyobozi uba ugomba kumenya uburyo umufata kuko usanga yazanyemo na bene wabo, bakajya babyarana nawa mugore wowe utabizi ugasanga babyaranye abana b’Abatutsi wowe utabizi kuko bumva ko ubwoko bwabo ari ubwoko buri hejuru”.

Me Nteziryayo avuga ko icyo gihe Abanyapolitiki batandukanye bakomeje bavuga ko ngo niba batishe Abatutsi babarashe bazajya bababonera mu miryango bagiye gushakana babicire yo.

Ati“Mbahaye urugero rw’umudepite witwa Justin Bitakwira wavugiye mu nama nkuru y’igihugu ko bagomba gushaka uko bakwikiza Abanyamurenge hakiri kare ubwo yabazwaga ikibazo cyabo cyo gukorerwa itotezwa no kwicwa kubera ubwoko bwabo”.

Uwitwa Jean Claude Mubenga we yavuze ko bagomba gucura umugabi wo kujya babica igihe bagiye kubyara mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kugaragaza imvugo zibiba urwango muri DRC ndetse no gukomeza kwibasira Abanye congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi basabye ko Umuryango w’Abibumbye wakurikirana ikanahagarika ubwo bwicanyinyi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka