Ibyabaye mu Rwanda nta handi dufite ubushobozi bwo kugera bizongera kuba - James Uwizeye

Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, James Uwizeye, avuga ko u Rwanda rwiteguye gutabara aho ari ho hose ku isi, rufite ubushobozi bwo kugera, hashobora kuba amacakubiri yaba intandaro ya Jenoside, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nta handi byakongera kuba ku isi.

Uwizeye yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye i Devon mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati “Mu bihe byashize i Darfur muri Soudan, habaye Jenoside ariko u Rwanda rwabaye urwa mbere mu gutabara rwoherezayo ingabo.”

Honarable Luke Pollard, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yashimye inzira u Rwanda rwafashe yo kurenga amateka ashaririye rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi rugahitamo ubumwe mu bwiyunge rugamije kongera kwiyubakira igihugu.

Yagize ati “Ibyo kandi bikubiye muri iyi nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka.”

Françoise Ihirwe Kaneza, umwe mu Banyarwanda bari bitabiriye uwo muhango, yabwiye abari bahari ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guca imirunga yose yatandukanyaga Abanyarwanda rugamije kubaka ubumwe mu bana barwo.

Kaneza yagize ati “Abanyarwanda barangana haba mu Itegeko Nshinga, aho ari hose mu ruhame mu Rwanda kandi amoko yajyaga atandukanya Abanyarwanda yakuwe mu Itegeko Nshinga no mu ndangamuntu.”

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Devon wari uyobowe na Rev. Nick Mckinnel, Musenyeri w’Ababatisita b’i Plymouth, watangijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu busitani bwiswe “Peace Garden Plymouth Hoe”, ukurikirwa n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwavuye kuri urwo rwibutso rugera ku rusengero rw’Ababatisita i Plymouth.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka