Hari icyo u Rwanda ruzavuga kuri Raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2021, u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo raporo yasohowe n’inzobere z’u Bufaransa ubwazo.

Iyo raporo yiswe Raporo Duclert yakozwe n’inzobere z’abashakashatsi n’abanditsi b’u Bufaransa bisabwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kugira ngo ukuri ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragare.

Ku wa 07 Mata 2021 mu muhango wo gutangiza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ashima kuba iyo Raporo yarakozwe kandi ikaba hari ibyo igaragaza nk’ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ari intambwe nziza igenda iterwa na bimwe mu bihugu byakunze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’u Bufaransa burimo, kandi ahamya ko u Rwanda ruzakomeza intambwe rugezeho yo kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside.

Agira ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ko hari ubushake bw’abayobozi b’u Bufaransa bashaka kureba imbere bakajya imbere bajyanye n’imyumvire ikwiriye kandi turabishima, tuzasaba ko iyo raporo itugeraho kandi ni ikintu cyiza ko yasohotse kandi u Rwanda ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba nko mu cyumweru cya gatatu cya Mata 2021.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri raporo zakozwe n’abantu b’inzobere ku byerekeranye n’ibyo zakoze, kuri iyo komisiyo y’Abafaransa bisa nk’ibijya mu cyerekezo kimwe kandi ko u Rwanda ruzakorana n’ababishaka kugira ngo handikwe amateka ashingiye ku kuri.

Iyo raporo ya Komisiyo y’inzobere mu mateka yashyizweho n’u Bufaransa igaragaza ko Jenoside yarimo itegurwa yo kurimbura Abatutsi kandi ko yategurwaga bigizwemo uruhare n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand n’inshuti ze zo mu Rwanda.

Nyamara ngo Perezida Miterrand yahisemo gukomeza gutera inshuti ze inkunga kubera kumva ko u Bufaransa bukwiye kurinda inyungu za politiki yabwo maze ubuzima bw’Abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho ngo ni ukurengera inyungu za Politiki.

Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byo guhisha uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside byagize ingaruka zirimo no kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri no gushoza imanza ku bayobozi b’u Rwanda.

Kwemera Jenoside byaragoranye cyane kandi u Bufaransa bwabigizemo uruhare

Perezida Kagame avuga ko nta mubare w’Abanyarwanda bagomba gupfa mbere y’uko rwemererwa kugira icyo rubikoraho kandi gikwiye, agashingira ku kiganiro umunyamakuru yagiranye n’umuyobozi ukomeye cyavuzwe cyane mu 1994 igihe abantu bari bafite ibibazo bibaza uko bakwiye kuba bita ibyarimo bikorwa icyo gihe.

Yavuze ko icyo gihe abantu bagundaguranaga no kwemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bagashaka kubyita ko ari ibikorwa biganishaa kuri Jenoside, hakibazwa umubare w’ibyakwitwa ko ari ibyaha biganisha kuri Jenoside ngo ikunde yitwe Jenoside, igitangaje akaba ari uko imyumvire nk’iyo ikiriho.

Agira ati “Abiyita abahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu baraceceka ngo hato batemeranya n’ibyo u Rwanda na Leta yarwo bavuga bakumva ko nta cyiza cyaturuka mu Rwanda bigaragarira mu makuru abogamye nk’ayo ni akumiro, si twe twenyine kuko biba no mu bindi bihugu ku mugabane wa Afurika, ariko ntibikwiye nta n’ubwo tuzabyemera”.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakomeje kandi gusaba ko abakoze Jenoside boherezwa mu Rwanda ngo bacirwe imanza ariko ubwo busabe bwimwa amatwi aho wasangaga hari nk’abakekwaho gukora Jenoside bakorewe n’amadosiye kandi yuzuye ariko ibihugu bibacumbikiye bikanga kubatanga.

Ahanini ngo wasangaga bitwaza ko ngo nta masezerano inkiko z’ibyo bihugu zifitanye n’inkiko zo mu Rwanda mu mikoranire, ibyo ngo bigatuma batemera ko inkiko zo mu Rwanda zishoboye, u Rwanda rwanasaba ibyo bihugu ngo biburanishe abo bantu ntihagire igikorwa.

Agira ati “Abantu nk’abo usanga batanemera kuvuga ko ari Jensoide yakorewe Abatutsi nyamara si twe twahimbye iryo jambo bwa mbere kuko ryanavuzwe mbere y’uko ibi byago bitugwira ariko ugasanga umuntu avuga ko atari Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo n’abandi bantu bapfuye, nawe nyumvira”.

Yongeraho ati “Ntabwo nshidikanya ko abo bantu bafite ubushobozi bwo kumva ibintu nyamara nzi ko babufite, mbese ni nko kuvuga ngo ibindi tube tubyihoreye tubyibagirwe. Haracyari inzira ndende rero”.

Avuga ko iyo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakingiwe ikibaba bigira ingaruka mu buryo butaziguye kandi bikajyana n’ubwiyongere bwo guhakana no gupfobya Jenoside kandi ko bizafata umwanya ngo bihinduke.

Agira ati “Nk’ubu hari abavuga ko FPR ubwayo yateguye Jenoside ngo ibone uko igera ku butegetsi, igiteye impungenge ni uko abazi ukuri benshi bicecekeye ntibagire icyo bavuga”.

Atanga urugero rw’Igihugu giherutse gusohora itangazo kiryoherereza u Rwanda mu gihe cy’Icyunamo, ngo ryari itangazo ryo gufata mu mugongo Abanyarwanda, nyamara ngo muri iryo tangazo hongewemo n’ibindi bitari bikwiye kujyamo, birimo ko u Rwanda rwakwita no ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bitubahirizwa, imiyoborere kandi ngo ryari itangazo ryo gufata mu mugongo Abanyarwanda.

Agira ati “Narababwiye nti kuri iyi tariki ya 07 Mata twibuka ni umunsi umwe gusa muri 365 igize umwaka mbasaba ko nibura baturekera uwo munsi wonyine noneho indi isigaye bakajya bandika ibyo bashaka, badutuka baduharabika n’indi minsi yose uretse uyu munsi wonyinye kandi ndakeka ko babyumvise batangira kumenya gutandukanya iminsi ariko hari n’abatumva ngo bumve isomo bagakomeza kwandika ibintu kugeza aho bashakiye hose ariko ibyo turabyakira tukamenya uko tubitwara”.

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi

Akomeza n’ijambo yagezaga ku bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko habaye icyemezo cy’ubwiganze bwa benshi cyemeje ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyo nteko rusange, ariko hari ibihugu nka bibiri byakomeje kwanga gukoresha ijambo Jenoside.

Ngo bamwe babyemeye baratinze kuko bakekaga ko babyemeje byabashinja kugira inshingano zo kuyihagarika bitakoze.

Agira ati “Sintekereza ko dukwiye guterana amagambo na bo kuri ayo mahame twe twemera kuko hari urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’ubwo ari bake batagize uruhare mu byabaye ariko bagashingira kuri izo nkuru bagahembera ingengabitekerezo ya Jenoside nk’aho ari ukunenga imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu mu gihugu”.

Yongeraho ati, “Twe turajya imbere nta n’ikidutandukanya kinini gihari ni uko Abanyarwanda tumeze ni na ko amateka yacu yatwigishije. Imbabazi zishingira ku kuri, ntabwo twarambirwa kuvugisha ukuri ibyo twanyuzemo kuri uyu munsi ukomeye mu minsi yose. Nagira ngo nsoze nongera gushimira Abanyarwanda kudatezuka ku bumwe n’ubwiyunge bwabo kandi tubishimira inshuti zacu hirya no hino zakomeje kwifatanya natwe muri iyi myaka yose”.

Perezida Kagame avuga ko hari n’abandi bakomeje gutsimbarara ku kwita Jenoside icyo ari cyo no mu Muryango w’Abibumbye kandi bamwe muri abo harimo n’uwari umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, ariko hari ibihugu birimo nka Nigeria yahagurutse irahagarara isaba ko ukuri kuri Jenoside ari ko kugomba gushingirwaho.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka