Habyarimana yabaye uwa mbere mu mateka y’Isi washinze umutwe w’iterabwoba ari Perezida
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo Mudaheranwa Regis yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa abiciwe mu kigo cya CARAES, maze ababwira amwe mu mateka yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal wabaye uwa mbere wakoze ibintu ubundi ngo bitari byarigeze kubaho mu mateka y’isi, kuko yashinze umutwe w’iterabwoba mu guihugu kandi ari Perezida wa Repubulika.
Yagize ati, “ Habyarimana ni we muntu wa mbere wakoze ikintu kitabaho ku isi, yakoze bibiri reka abe ari byo mvuga nubwo ari byinshi,muri 1988 yatangije umutwe w’iterabwoba kandi ari perezida w’igihugu. Ni we wa mbere wabikoze kugeza mu mateka yose, na bya bihugu bajya bavuga ngo icyahoze ari Yougoslavia ntabyo bigeze bakora.Ibihugu byose byazimye, guhera mbese ibihugu byaba ibihugu, ni we wa mbere watangije umutwe w’iterabwoba witwaga ‘Escadrons de la mort’. Wari uvangavanze nka wa wundi w’Abamayimayi n’Abazalendo n’Interahamwe n’ibindi, hari harimo abantu bitwa ba Rwabukumba Seraphin b’abasivili, harimo ba Captaine Simbikangwa, harimo abantu bitwa ba Katumba, ni ba bandi bicaga abitwaga ba Padri Sindambiwe, abitwaga ba Depite Nyiramutarambirwa…, atangiza umutwe w’iterabwoba ari Perezida”.
“ Ni we wakoze agashya rero reka nkababwire. Muri 1990, Inkotanyi zitera ku itariki ya 1 (Ukwakira), ku itariki ya 2 bakuye Batayo y’ingabo i Kanombe, indi ngira ngo ituruka za Camp Kigali, zijya gutanga umusanzu, kuko ngira ngo nta ngabo zari zihagije i Gabiro ngira ngo, ziragenda zirwanaho gato, ku itariki ya 2 ku manywa, ku itariki ya 3, ntiyatumye zikomeza kurwana kuko mu ma saa sita,barazipakiye baigarura i Kigali, kuko itariki ya 4 muzumva ngo ikintu cyabaye muri Kigali, bavuga ngo Inyenzi zarashe Kigali. Ibintu bibiri bikomeye, yateye Ingabo ze ubwoba bidasanzwe n’abaturage bari bamushyigikiye, kuvuga ngo Inkotanyi zari ziri Kagitumba zije kurwanira muri Kigali, zitera amabombe zirasa imbunda zarasa indege…, arahageze nk’aho yatanze ihumure kuko nawe yari akubutse mu mahanga, amanutse ku Kibuga cy’indege, ikintu yakoze cya mbere, ijoro ryose amasasu arara avuga, bafashe abagore bonsa abana babatwara muri Sitade ngo nibo bateye Kigali…”.
Mudaheranwa avuga ko hari ubwo bimugora gusobanura ukuntu ari umuyobozi nk’uko n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nabo bari abayobozi. Ikibazo cyabayeho ngo ni uko kuva babonye ubwigenge bakoze umushinga wo kubiba amacakubiri mu baturage, bavuga ko ubwo bwigenge ari ubw’ubwoko bumwe kandi hari n’andi moko yari ahari.
Yagize ati,” Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’ubuyobozi, iyo rero abantu bitwa abayobozi kuko nabo bitwaga abayobozi, n’abariho ubu bitwa abayobozi,icyo gihe rero ugira ipfunwe ukavuga uti ese buriya koko nanjye ndi umuyobozi nka bariya!kugira ngo uzajye no kubisobanura rimwe na rimwe iyo ari abanyamahanga cyangwa hehe, biragorana Nyakubahwa yarabivuze hambere”.
Mudaheranwa kandi yavuze ku kibazo gikunze kugarukwaho kenshi cy’uwahanuye indege yaguyemo Perezida Habyarimana Juvenal, bamwe bakavuga ko iyo yabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Habyarimana yari afite abantu benshi batamukunze ku buryo kumenya uwateje impanuka yamwishe bigoye cyane, kubera ibyo yari yarakoze mu gihe cy’ubutegetsi bwe, harimo kuba bamwe yari yarabiciye ababo, abandi baranafatanyije guhirika Kayibanda akabafunga, abandi bagahunga n’ibindi byinshi.
Buri mwaka, ku itariki 17 Mata, hibukwa abiciwe mu Kigo cya CARAES mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikigo cya CARAES Ndera, cyari kigizwe n’Ibitaro by’indwara zo mu mutwe, ariko habaye hamwe mu hantu hagaragaje uko abaganga n’abaforomo batatiye igihango cyabo, bamwe mu bakozi b’ibitaro bagafatanya n’abasirikare n’Interahamwe kwica Abatutsi bari bahahungiye, barimo abarwayi, ababavuraga, n’abaturanyi.
Bamwe muri abo baganga n’abaforomo bakoraga mu Bitaro bwa CARAES Ndera, ngo bafatanyaga n’abicanyi kurobanura Abatutsi mu barwayi no kubicisha intwaro zitandukanye. Kuri iyo tariki bibukaho i Ndera, ngo haje ibitero by’interahamwe n’abasirikare byari biyobowe n’abitwa ba ‘Kamashini’ byinjiye mu Bitaro bya CARAES Ndera, bisangamo Abatutsi benshi bari bahahungiye n’abarwayi bari baharwariye, barabica. Abarwayi bo mu mutwe b’Abatutsi bari barwariye i Ndera muri icyo gihe, bishwe n’abaganga bagombaga kubavura nk’uko byagiye bigaruka mu buhamya bw’abaharokokeye.
Abahungiye kuri CARAES Ndera, ngo bari bizeye ko bahakirira ko hari abaganga b’abazungu b’abanya-Burayi bahakoraga bari barinzwe n’Ingabo z’Ummuryango w’Abibumbye za (MINUAR),ariko izo ngabo ntacyo zakoze ngo zirinde abo bari bazihungiyeho, ahubwo zarigendeye zibasiga mu maboko y’interahamwe n’abasirikare baricwa.
Aho muri CARAES Ndera hubatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rushyinguwemo imibiri igera ku 21.000, ariko hakaba hakiri abataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro n’abandi babonetse ariko hakaba hataraboneka imyirondoro yabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|