Guca umuco wo kudahana bizatuma Jenoside idasubira ukundi - Dr Faustin Ntezilyayo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, arasaba Abanyarwanda gukumira umuco wo kudahana, mu rwego rwo kwirinda kugera ikirenge mu cy’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, bwimitse uwo muco kugeza ubwo bigejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, mu Karere ka Musanze, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 800, y’inzirakarengane z’Abatutsi, biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel Ruhengeri).
Iyo mibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Musanze, nyuma y’imyaka isaga 28 yari ishize, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko ababo bashyingurwa mu buryo bubasubiza icyubahiro bambuwe, ari nako basabaga ko amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri urwo rukiko arushaho gusigasirwa.
Kuba inyubako z’icyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, zimaze igihe gito zivuguruwe, hagahindurwa urwibutso rwa Musanze, abafite ababo bahiciwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babifata nk’intambwe ikomeye bateye, nyuma y’igihe kinini gishize.
Nzitabimfura Immaculée, warokotse wenyine mu muryango w’abantu umunani, akaba yari anahagarariye imiryango ifite ababo biciwe muri Cour d’Appel Ruhengeri, yashimye icyo gikorwa.
Yagize ati “Uru rwibutso turubonye twari turubabaye, bitewe n’intimba twaterwaga no kuba imibiri y’abacu, yari imaze imyaka 28 inyagirirwa mu byobo bajugunywemo, ubwo bari bamaze kwicirwa muri iyi nzu yahoze ari iy’ubutabera bari bahungiyemo bizeye kuhakirira. Turashimira ubuyobozi bwacu bwumvise ubusabe twari tumaranye icyo gihe cyose, bw’uko bakurwa muri ibyo byobo, bagashyingurwa mu cyubahiro mu rwego rwo gusigasira amateka y’uburyo abacu bishwemo, no kwirinda ko asibangana. Turishimye cyane kuba abacu tubashyinguye neza, bakaba baruhukiye muri uru rwibutso”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascène, cyagarutse ku mateka y’umwihariko y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agaragaza ko urwango ku bwoko bw’Abatutsi, rwigishijwe runashyirwa mu bikorwa kuva no mu myaka yo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ahanini bitewe n’uko benshi mu bakomokaga muri aka gace b’abategetsi bo hejuru, abakozi ba Leta n’ibigo byigenga b’ibikomerezwa, abasirikari bakuru n’ibindi byiciro binyuranye, bari mu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyikwirakwiza no kuyishyira mu bikorwa; nyamara ubutabera bwariho icyo gihe, bukaba nta n’umwe bwigeze bubiryoza.
Minisitiri Dr Bizimana, ashimangira ko iyo mitegekere yahemukiye igihugu, inangiza bikomeye indangagaciro z’Abanyarwanda, kuko usibye kuba imbaga y’Abatutsi bagiye bicwa, abandi bagakorerwa iyicarubozo, ihohoterwa n’itotezwa kuva mbere no mu gihe cya Jenoside; na nyuma yayo kugeza n’ubu, igihugu kigihanganye n’ingaruka byagize ku mibanire y’Abanyarwanda, ubukungu bw’igihugu n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Leta yo hambere ya Jenoside yari ifite ubugome bukomeye, yica Abatusti, ikabatoteza kandi yarimakaje ingengabitekerezo mbi ya Jenoside, urwango n’akarengane. Amateka y’iyo myaka yose, kuva mu 1959 kugeza mu 1994, agenda agaragaza ingero nyinshi z’Abatutsi bagiye bicwa, abasigiwe ubumuga, abahunze iyo mitegekere mibi ndetse na bamwe mu batari Abatutsi batari bashyigikiye imitegekere idahwitse, bagiye bicwa urubozo abandi bagafungwa”.
Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bagiye bavanwa mu cyahoze ari sous-perefegitura ya Busengo, mu makomini ya Nyarutovu, Gatonde, Ndusu, Kigombe n’ahandi, bakazanwa mu ma bisi babeshywa n’ubutegetsi bwariho, ko bubarindira ahahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.
Ariko ngo siko byaje kugenda, kuko ku itariki 15 Mata 1994, aribwo interahamwe zahabasanze, zibicisha amasasu n’intwaro gakondo, hanyuma zibajugunya mu byobo byari byaracukuwe muri metero nkeya uturutse aho inyuba z’urwo rukiko ziri.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko kwicirwa mu cyumba cy’ubutabera, nta handi byigeze biba mu mateka y’Isi.
Yagize ati “Kwicira inzirakarengane z’Abatutsi mu rukiko, ahantu ubundi bagombye kuba baraboneye ubutabera, nta handi hantu byigeze biba ku Isi. Ibi ubwabyo ni ikigaragaza ubukana n’umwihariko bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego ahantu nk’aha hagaragaza ayo mateka, ubuyobozi bwicaye bubona koko hakwiye guhindurwa urwibutso; ikigamijwe ahanini ni ukugira ngo bidufashe kuzirikana amateka ya Jenoside, duharanira ko itazongera kubaho ukundi”.
Yasabye abaturage guhamya ingamba zo guca umuco wo kudahana, kuko ariwo woretse u Rwanda.
Yagize ati “Ni ngombwa ko dukomera ku rugamba rwo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kandi kiyubahiriza kuri buri muturarwanda wese, nta vangura rw’amoko cyangwa icyo ryaba rishingiyeho cyose”.
Ati “Biragaragara ko muri kiriya gihe cya Politiki y’imitegekere mibi, umuco wo kudahana wakuririjwe urimakazwa, ku buryo n’uwicaga wese cyangwa agahohotera undi nta butabera bwatangwaga. Iyo rero haba harabayeho kumva neza ko umuntu wavukije mugenzi we ubuzima agomba kubihanirwa n’amategeko nk’uko bigenda ubu; ntabwo tuba twarageze ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niyo mpamvu tugomba kwimakaza ibituma twubahiriza uburenganzira bw’umuntu bw’uko atavutswa ubuzima, cyangwa ngo buhungabanywe n’uwo ari we wese”.
Dr Ntezilyayo, yibutsa abaturage ko icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gushyigikira ko inzira y’ubutabera ikomeza, binyuze mu gutanga amakuru n’ubuhamya bituma ubutabera bugerwaho, cyane cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buhamya ko kuba imibiri y’abiciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri ishyinguwe mu cyubahiro, ari intambwe ikomeye igezweho nyuma y’imyaka 28.
Ramuli Janvier uyobora ako Karere, yashimye by’umwihariko Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutabera, yemeye ubusabe bw’uko inzu yahoze ari iy’Ubutabera ivugururwa, ikagirwa Urwibutso rw’Akarere ka Musanze.
Ahamya ko bikuyeho ipfunwe ubuyobozi n’abarokotse Jenoside bahoranaga, bitewe n’uko imibiri y’ababo, yari ishyinguye mu buryo butayihesha icyubahiro. Icyakora ariko n’ubwo inyubako z’uru rwibutso zuzuye, ngo haracyari urugendo rukeneye ubuvugizi n’ubufatanye, kugira ngo uru rwibutso rubone abakozi nkenerwa, n’ibikoresho bituma rugera ku rwego rw’izindi nzibutso zo mu gihugu.
Ikigamijwe ngo ni ukugira ngo amateka rusigasiye, azabe kimwe mu by’ingenzi mu kugaragariza abaturuka impande zose z’isi bagana ako Karere, ubukana Jenoside yokorewe Abatutsi yakoranywe.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|