Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Seminari nto ya Mutagatifu Vincent, iherereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, bibutse abari abanyeshuri, abakozi, abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Uwamariya ashyira indabo ku rwibutso
Minisitiri Uwamariya ashyira indabo ku rwibutso

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi Seminari yahungiwemo n’ingeri zitandukanye z’Abatutsi bari batuye muri Ndera no mu bice bihana imbibi naho, nk’ubuhungiro mu bihayimana ndetse bareraga abiteguraga kuyiyegurira.

Uwari umuyobozi w’iyo Seminari, Padiri André Havugimana, kuva mu 1983 kugeza ubwo habaga Jenoside kuri ubu waje kuba Musenyeri, yasobanuye inzira y’umusaraba banyuzemo.

Uru rugendo rwatangiye ku itariki ya 9 Mata, ubwo bagabwagaho igitero cy’Interahamwe zaje zifite urutonde rw’abo zishaka kwica ku ikubitiro. Gusa Padiri Havugimana akomeza kubarwanaho yumvisha uburyo izo nterahamwe ataziha ubushyo ayoboye kandi azi neza ko na we ashobora kubizira.

Musenyeri Havugimana ugeze mu gihe cy’izabukuru, yasabye abasemineri kubiba urukundo n’ukuri mu bandi, kuko ngo icyo ubibye aricyo usarura byanze bikunze.

Gasore Rukundo Bonfils, umwe mu banyeshuri barimo kurererwa muri iyo Seminari ya Mutagatifu Vincent, yasabye urubyiruko bagenzi be kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo bihembera urwango.

Yagize ati “Ni byiza ko twe twiga duhuza ubumenyi dukura ku ishuri n’indangagaciro z’Igihugu, kuko aribyo bihesha isura nziza umuryango mugari kandi nawe wisangamo.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya witabiriye uyu muhango, yasabye urubyiruko rwa none guhaguruka rukarwanya ikibi kandi kukirwanya ari ukunyomoza abagerageza kuyobya amateka y’Igihugu cyabo, gusa nanone yibutsa ababyeyi ko urwo rugamba rutagerwaho mu gihe cyose atari bo bafashe iya mbere mu gusangiza ayo mateka abana babo ndetse bakabikora batayaca ku ruhande.

Yashimye abarokotse Jenoside ukudatezuka kwabaranze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Yasabye kandi abarezi kuzirikana ubutumwa baha abo barera, hakumirwa icyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya

Yagize ati “Ndasaba abasaseridoti mwe mwahamagariwe kuragira inama za Kristu, kurangwa n’ubutwari bwo kwanga ikibi kandi mukabitoza imbaga y’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko.”

Semineri nto ya Mutagatifu Vincent i Ndera habarurwa Abatutsi barenga 8,000 bahaguye muri Jenoside barimo abihayimana, abari bahahungiye abakozi ndetse n’abaseminari.

Musenyeri André Havugimana
Musenyeri André Havugimana

Reba ibindi muri iyi video:

Inkuru bijyanye:

Yemeye gutakaza ingingo z’umubiri we kubera kwanga gutanga Abatutsi bari bamuhungiyeho

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka