Ejo Uwamahoro azibuka imyaka itatu amaze ‘avutse bundi bushya’
Uwamahoro Angelique, wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, utuye mu Mudugudu wa Cyonyo Akagari ka Bushoga Umurenge wa Nyagatare,ubu ni ‘umwana mushya mu muryango’ we, kuko amaranye na wo imyaka itatu gusa.

Uyu mubyeyi wo mu kigero cy’imyaka isaga mirongo itatu n’itanu, igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze atazi inkomoko ye, afatwa nk’uwazize Jenoside yakorewe abatutsi, ku buryo yibukwaga nk’abaguye ahantu hatazwi bose.
Icyakora ubu ariho, ararera abana be batatu, ndetse arubatse, akaba yarongeye kugarurira ababyeyi n’abavandimwe be ibyishimo byo kugira imfura yabo mu muryango.
Uwamahoro avuga ko mu buzima bwe nta muntu n’umwe yigeze abwira ikibazo cye bigatuma igihe cyo kwibuka cyarageraga bikamusubiza inyuma ku buryo atifuzaga no kubyumva kuri Radio uretse no kujya kwifatanya n’abandi.
Ni inshuro ya gatatu ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigiye kuba ari kumwe n’umuryango we.
Avuga ko atari azi ko igihe kizagera agashira agahinda ko kutagira umuryango ariko ubu ngo Imana yarabikoze.
Agira ati “Uretse abantu babaga banzi bavugaga bati uriya hariya arahaba ariko si iwabo, ariko amateka yanjye sinigeze nyabwira n’abana bagenzi banjye kuko numvaga kubivuga ntacyo byamfasha mu bitekerezo uretse kunsubiza inyuma. Kwibuka nzajyayo kuko igikomere kuri jye cyararangiye, ntabwo nari nzi ko nakira agahinda nari mfite.”
Avuga ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, azibigiramo uruhare ndetse aniteguye gusangiza abantu amateka yaciyemo.
Agahinda ahanini yari afite ngo kwari ukubaho atagira umuryango kandi atarawushyinguye.
Uwamahoro, ubundi Jenoside yamusanze mu Karere ka Rulindo y’ubu kwa nyirakuru aho yarerwaga mu gihe ababyeyi bari batuye mu Karere ka Gicumbi.
Mu gihe cya Jenoside ngo umuryango wa nyirakuru wose waratsembwe hasigara we na nyirasenge ariko nawe batandukana mu gihe cyo guhunga kuko we yajyanwe muri Congo n’umubyeyi wamutoraguye.

Uwamureraga nawe ngo yaje kugwa muri Congo afatwa n’undi muryango ari nawo wamuzanye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, umurihira ishuri, asoza amashuri yisumbuye ndetse baranamushyingira n’ubwo umugabo baje gutandukana.
Mu mwaka wa 2022 nibwo ngo yagize igitekerezo cyo kujya mu bitangazamakuru kugira ngo ashakishe umuryango we bwite n’ubwo yumvaga ko bose bishwe muri Jenoside.
Ati “Nakuze mfite intego ko ninsoza amashuri mfite akazi aribwo nzatangira gushakisha umuryango wanjye n’ubwo ntiyumvishaga ko hari uwarokotse. Ntibyampiriye kuko nahise nshaka urugo n’ubwo rutampiriye nkasigara ndera abana jyenyine.”
Akomeza agira ati “N’ubwo natandukanye n’umugabo ndera abana jyenyine namaze kwiyubaka njya gushakisha umuryango. Umunsi umwe nawubony binyuze kuri masenge. Natunguwe cyane no kumva ko Mama na Papa bahari ndetse na barumuna banjye.”
Avuga ko ngo ababyeyi be bashatse gushyingura ariko ngo umuturanyi wo kwa nyirakuru arababuza ababwira ko nshobora kuba nkiriho n’ubwo ngo atari azi aho ndi.
Numvaga meze nk’uri mu nzozi
Avuga ko akimara kumva ko yabonye umuryango we avugana nabo kuri telefone ariko bataramugeraho ngo kurya byaramunaniye kuko atiyumvishaga ibyamubayeho.
Aho baziye, ngo ntiyabamenye uretse amazina yumvaga kuko yajyanywe kwa nyirakuru akiri muto cyane.
N’ubwo ngo ntawe yigeze abwira ibye ariko nanone ngo ntibyaburaga kuba bimuri ku mutima. Kuwa 15 Mata 2022, Uwamahoro yahuye n’umuryango we bwa mbere, bamusanze mu Karere ka Rubavu aho yabaga.
Tariki ya 29 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inshuti n’abaturanyi, baherekeje Uwamahoro Angelique, bamuhuza n’umuryango we, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Bushoga, Umudugudu wa Cyabahanga.
Avuga ko mbere agihura n’ababyeyi be atemeraga neza ko aribo, ahubwo yari agifite gushidikanya ariko amaze kubona barumuna be cyane, ndetse akanabona abana be basa na ba nyirarume, yahise yemera neza ko yabonye umuryango.
Akihagera ngo we n’ababyeyi kenshi barataramaga bakageza saa tanu z’ijoro bakabyina kubera umunezero.
Ati “Kenshi Papa na Mama baricaraga bagatera imbyino tukabyina. Papa yambwiraga inkuru nyinshi z’abana nkanezerwa. N’iyo yabaga ari mu kabari yasohokanaga icupa akaza tukaganira. Nasanze Papa na Mama ari ababyeyi beza baba bumva ntakindi kintu ku Isi cyambabaza bahora banyibutsa ko ndi imfura yabo.”

Mu bintu bishimisha, Uwamahoro, ni ukuba akimara kubona umuryango we haciyeho amezi umunani gusa ukamushyingira ubu akaba abana n’umugabo ababyeyi bishimira, ndetse bakaba barabyaranye umwana w’umuhungu.
Aho atuye mu Mudugudu wa Cyonyo ngo ahora asurana n’ababyeyi be dore ko batuye mu Midugudu yegeranye.
Uwamahoro ashimira umuryango wamureze, hamwe n’abaturanyi n’inshuti mu Karere ka Rubavu kuko afashe icyemezo cyo gutaha iwabo, bamuhaye inka ebyiri, akaba azitunze.
#Kwibuka31 : Uwamahoro Angelique amaze imyaka itatu yongeye kubonana n’ababyeyi be baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze atazi inkomoko ye, afatwa nk’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo yibukwaga nk’abandi bose baguye… pic.twitter.com/Vhw8DNxqhd
— Kigali Today (@kigalitoday) April 6, 2025
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bose bakugiriye neza, mbasabiye umugisha usendereye ku Mana ishobora byose. Ntizibagirwe na rimwe ineza yanyukuri uyu mwana wari igitambambuga mwarengeye. aBIHEBYE MWESE NTIMUCUKE INTEGE, NTA KINANIRA iMANA.
Imana ni nziza peeeee! Komera Uwamahoro,Imana iragukunda igufiteho imigambi ihambaye.