Bibutse Captain Mbaye Diagne witanze mu kurokora Abatutsi mu 1994
Ku Rwibutso rwitiriwe Captain Mbaye Diagne ruherereye rwagati mu Mujyi wa Dakar, habereye igikorwa cyo kumwibuka. Captain Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026 cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo Gihugu Brigadier General Simon Ndour n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu 2010, U Rwanda rwageneye Mbaye Diagne umudali w’Umurinzi ku ruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, washyikirijwe umugore we muri Gicurasi 2016 (Rwandan National Medal of the Campaign Against Genocide), awuhabwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Yawuherewe ku bw’ubutwari bwe bwatumye agera aho yirengagiza amabwiriza y’abamukuriye bari bamubujije gukiza Abatutsi bicwaga kugira ngo na bo batahasiga ubuzima ariko yumva ko nubwo yapfa atabara abandi, inshingano ye aba ayisohoje.
Capt Mbaye Diagne, yahawe kandi umudali w’ishimwe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon.
Capt Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda tariki 31 Gicurasi 1994 azira gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari afite imyaka 36 gusa kandi icyo gihe yari mu ngabo za MINUAR zari mu Rwanda.
Icyo gihe, Kapiteni Mbaye Diagne yari mu ngabo za Sénégal zari ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, aho yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera abasivili bari bahigwaga.
Urwibutso rwitiriwe Capt Mbaye Diagne, rwafunguwe ku wa 22 Werurwe 2024, mu muhango witabiriwe n’uwari Umukuru w’Igihugu icyo gihe, Macky Sall, ndetse n’uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre n’abandi bayobozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|