Belgique: Umuhanzi Bonhomme arifatanya n’Abanyarwanda kwibuka
Umuhanzi Bonhomme wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigaragaza ukuri nyako k’ubugome bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside zigafasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka, yagiye kwifatanya n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, mu mihango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere, yatangaje ko yageze mu gihugu cy’u Bubiligi tariki ya 7 Mata 2017, ku butumire bw’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri iki gihugu witwa (Ibuka Memoire et Justice).
Yagize ati” Ubu ndi mu gihugu cy’u Bubiligi aho nifatanyije n’Abanyarwanda gutangiza Icyunamo ku itariki ya 7 Mata, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Buruseri, ubu nkaba nakomereje mu Mujyi wa Liege aho nzifatanya n’Abanyarwanda bahatuye kwibuka mu mpera z’iki cyumweru mbaririmbira.”
Bonhomme yatangaje ko azasoreza urugendo rwe mu Mujyi wa Louvain-la-Neuve yifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu bikorwa byo Kwibuka, akazagaruka mu Rwanda ku itariki ya 23 Mata 2017.
Mu butumwa bwiganje mu ndirimbo Bonhomme agenera Abanyarwanda, yavuze ko yongera kubibutsa ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi, akabibutsa inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya Jenoside, ariko akanabakangurira kugira ubutwari bwo kurenga ibyababayeho bakongera kubaho, bakanaberaho ababo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri izo ndirimbo harimo “Amaraso y’abayoboke, Iyaba, Ijambo rya nyuma yavuze, ukiriho, Sinamenye aho wiciwe, Zimulinda, Wasaga ute n’izindi", zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka, ngo kuko zigaragaza amateka buri wese yibonamo, bikamutera imbaraga zo kugira ishyaka ryo guharanira kubaho ahesha agaciro abe bagiye.
Ohereza igitekerezo
|
uwo muhanzi ndamukunda cyanee adusuye i Cyabakamyi byaba ari byiza
Ndashaka Koyatugendera