Banyimye seritifika ya CERAI none mfite dipolome ya Kaminuza - Ubuhamya bwa Kagorora

Pasiteri Kagorora Garican, warokokeye Jenoside mu Karere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yarimo akubitwa n’abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe, ifishi ya Batisimu yamubereye igitambo arabakira, gusa ngo yari yarangije kwiga CERAI yimwa Seritifika ariko kubera Leta y’Ubumwe ubu afite dipolome ya Kaminuza (A0).

Pasiteri Garican wimye Seritifika ya CERAI ubu akaba atunze Degree (A0)
Pasiteri Garican wimye Seritifika ya CERAI ubu akaba atunze Degree (A0)

Avuga ko yavutse mu muryango w’abana batanu akaba ari we warokotse wenyine, abandi bakaba baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kayonza.

Umuryango we wimukiye mu Karere ka Kayonza mu 1991 bavuye muri Komini Gatonde, bahunze urugomo ba se wabo bakorerwaga ndetse no kuburirwa ko bazicwa.

Icyo gihe ngo byabateye ubwoba cyane kubera ko hafi yabo Kibirira na Gaseke, hari hamaze kubera ubwicanyi.

Avuga ko we na mukuru we kwiga byabagoye cyane, kuko batabashije gutsinda ibizamini bya Leta batabuze ubwenge we akomereza muri serayi (CERAI), bari barahimbye kaminuza y’Abatutsi.

Ayisoje ngo yaje kumva imyanya y’akazi mu ruganda rukora imyenda rwa UTEXRWA agiye kwaka seritifika (Academic Certificate), umuyobozi w’ishuri arayimwima bityo abura amahirwe yo kujya guhatanira uwo mwanya.

Ati “Hari mukuru wanjye wo kwa mama wacu bari batuye i Kabuye yakoraga muri UTEXRWA, aza kumbwira ati nibura urangije CERAI, hari ikiciro cy’abakozi benda gutangira guha akazi uzazane seritifika ngushakire akazi. Naragiye Deregiteri (Directeur) bita Karera Jean Nepomscène arayinyima burundu.”

Bashyinguye imibiri ibiri y'abazize Jenoside mu rwibutso rwa Mukarange
Bashyinguye imibiri ibiri y’abazize Jenoside mu rwibutso rwa Mukarange

Avuga ko Leta y’ubumwe yamukijije igikomere cy’amashuri yahoranaga, kuko yabashije kwiga asoza ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Yagize ati “Nyakubahwa mushyitsi mukuru umbwirire Umukuru w’Igihugu uti Kagorora Garcan w’i Kayonza igikomere cy’amashuri yari agiye kuzapfana atabuze ubwenge warakimukijije, kuko bamwimye seritifika ya CERAI ubu akaba afite degree ya A0 yemewe na HEC.”

Kagorora, avuga ko nyuma ya Jenoside yahitanye umuryango yaje kwiyubaka, kuko ubu afite ishuri rye ku giti cye ndetse afite n’abarimu 10 ahemba buri kwezi.

Mu gihe cya Jenoside Kagorora n’umukobwa bari baramaze kwemeranya gushakana, ngo bahishwe n’umuryango w’Abahutu ubajyana mu gihuru ndetse ukajya ubazanira amafunguro.

Avuga ko babaye muri icyo gihuru iminsi itandatu yose kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 15 Mata 1994.

Kubera ko nta makuru bakomeje kumenya ngo bavuye mu gihuru bageze mu rugo rw’uwabahishe, basanga nyiri urugo yarishwe ariko umuryango we wahunze.

Yagize ati “Umuryango wa Kinyebuye wari impfura cyane n’ubwo interahamwe zamwishe, ku buryo ku mugoroba yajyaga aza akareba aho banyura batugemurira akongera agahuza utwatsi two hepfo no haruguru, kugira ngo batazabona ikirari.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Akomeza agira ati “Ku wa gatanu nijoro rero twategereje bya biryo turabibura naho Malayika wacu yahunze. Twagiye muri rwa rugo dusanga barahunze kubera amasasu”.

Tariki ya 17 ngo biyemeje nabo gukurikira abantu bahungaga, ariko batazi ko mu nzira harimo za bariyeri.

Bageze i Nyamirama ngo baje gufatwa n’interahamwe zari ku magare zibashyira abasirikare, ariko mu gihe barimo gukubitwa arokorwa n’ifishi ya Batisimu.

Ati “Mu gihe abasirikare banteraga imigeri ya butini (inkweto), interahamwe nazo zinkubita impiri mu mutwe, agafishi nari mfite muri Bibiliya k’aho nabatirijwe nkiba mu Majyaruguru karaguye, noneho umusirikare umwe atangira kugasoma ahita abwira abankubitaga ngo icyo cyana mukireke ubanza ari icyacu (Umuhutu).”

Icyo gihe ngo inshuti bari kumwe bamwiciye aho we baramureka akomeza inzira, agana kwa Pasiteri wo mu itorero ryabo ahamara iminsi itatu.

Nyuma ngo yahunganye n’uwo muryango bageze mu Karere ka Kirehe, uwo mu Pasiteri ngo yahisemo kudakomeza igana Tanzaniya, ahubwo bahitamo kunyura iya Rukira bagaruka iya Kabarondo.

Icyakora ngo bageze ahitwa Nyankora ngo bashatse kumwica ariko uwo mu Pasiteri aramuhungisha kugeza ahuye n’Inkotanyi, ahitwa kuri Video mu Murenge wa Gahini.

Ubu buhamya Pasiteri Kagorora yabutanze ku ya 12 Mata 2025, ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse banashyingura imibiri ibiri ku rwibutso rwa Mukarange.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko Abatutsi barenga 40,000 aribo bishwe muri Jenoside ariko imibiri yabashije kuboneka irimo mu nzibutso itarenga 30,000 bivuze ko hari abandi bataraboneka.

Abo imibiri yabo itaraboneka ngo ni abajugunywe mu bisimu byacukurwagamo amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, abaroshywe mu nzuzi n’imigezi, mu cyuzi cya Ruramira ndetse n’abiciwe muri Paruwasi ya EAR Nyagatovu.

Ariko nanone ngo hari n’abandi bashobora kuba bakiri mu ngo cyangwa ahandi hose interahamwe zabatsinze, agasaba buri wese wamenya ahari imibiri gutanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka