Amayaga: Bishimiye ko hatangiye kubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu yahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, barishimira kuba imirimo yo kubaka inzu y’amateka basabye igihe kinini yaratangiye kubakwa.

N’ubwo bigaragara ko imirimo aribwo igitangira, abarokotse bo ku Mayaga bibumbiye mu muryango AGSF, baravuga ko kubakirwa iyo nzu y’Amateka ari intambwe ikomeye yo kuzuza urwibutso rw’Akarere ka Ruhango rwubatse i Kinazi, kuko kuba hari hubatse imva gusa bitari bigize urwibutso.
Umuyobozi wa AGSF wanavuze mu izina ry’imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhango, Evode Munyurangabo, ku wa 20 Mata 2025, yagaragaje ko iyo nzu y’Amateka izabasha kubika neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, byaba ibigaragara bifatika n’ibizaba biri mu ikoranabuhanga.
Agira ati "Iyi nzu y’amateka igiye gutuma noneho hano hitwa ku rwibutso koko, kuko ubundi utavuga urwibutso rwujuje ibisabwa igihe nta nzu y’amateka ihari. Izadufasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka hano ku Mayaga, kandi ifashe gusobanurira abana bacu amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko igice cya mbere cy’inzu y’amateka, kizaba cyuzuye bitarenze 2025 gitwaye asaga Miliyoni 250Frw, naho inyubako yose ikazuzura itwaye Miliyoni 400Frw.
Ni ayahe mateka azashyirwa mu nzu yatangiye kubakwa?
Tariki ya 20 Mata 1994 ni yo tariki yishweho Abatutsi benshi mu Gihugu, ugereranyije n’andi matariki yaranze Jenoside mu Rwanda mu minsi 1000 yamaze, Amayaga honyine hiciwe uwo munsi umubare munini w’Abatutsi basaga ibihumbi 50. Ayo akaba ari amateka atazibagirana asobanura ukuntu uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles yari yarateguye neza umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ikindi Abarokotse Jenoside ku Mayaga bagaragaza ni uko uwo Kagabo yabanje kubagira inshuti, ababwira ko nibahungira kuri Komini ntawe uzabica, ari nako ategura ibitero byo kubamara kuko bari bumviye ubuyobozi baza koko ku biro bya Komini, bizeye ubuyobozi ari nabwo bwabishe.
Amateka ya Ntongwe kandi afite umwihariko w’aho Abatutsi bishwe n’ibitero by’impunzi z’Abarundi bari barahungiye ku gasozi ka Nyagahama, bari bavuye i Burundi bamaze n’ubundi kwica Abatutsi baho bikavugwa ko baje n’ubundi gutanga ubufasha kuri Leta ya Habyarimana mu kwica Abatutsi bo mu Rwanda.

Abarundi bavugwaho ubugome ndengakamere kuko uretse no kwica, bararenze bakajya basatura Abatutsi bishe bakotsa imitima yabo ku mbabura bakayirya, amateka nk’ayo akaba akwiye kutibagirana, dore ko abo Barundi nta n’umwe urakurikiranwa ngo abihanirwe.
Kubera ko amateka yo ku Mayaga agaragaza ubukana bukabije bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi hakaba hari ubutabera butaratangwa nk’aho Burugumesitiri Kagabo atari yafatwa ngo aryozwe ibyo yakoze n’interahamwe bafatanyaga, mu nzu y’amateka hateganyijwe gushyirwamo icyumba cyijimye (Chambre Noir) kizajya gihora gifungiyemo Kagabo n’abo bafatanyije kwica bataraburabishwa, uwo ukaba ari n’umwihariko w’Amayaga.
Hari ibindi bimenyetso bikwiye kubikwa muri iyo nzu
Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, butangaza ko usibye kwigisha amateka ya Jenoside, inzu y’amateka igomba gushyirwamo ubuhamya bwinshi bushoboka, nk’uko bigaragara mu nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi yubatse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi wa IBUKA Dr. Gakwenzile Philbert, agaragaza ko umwe mu barokotse Jenoside y’Abayahudi wanditse ibitabo byinshi, yavuze ko Ubuhamya ku mateka ya Jenoside ari ingenzi cyane, kuko bugaragaza ishusho y’uwabaye muri ayo makuba bya nyabyo ku babyiruka n’abasura inzibutso kandi ko abatangabuhamya bagenda basaza, ari nayo mpamvu hakwiye kwifashishwa Ikoranabuhanga mu kubika ubwo buhamya.
Agira ati "Uwarokotse Jenoside akwiye kugaragaza ikiganiro yagiranye n’urupfu, kuko uwarokotse yahuye n’urupfu kenshi, kandi Abatutsi bapfuye inshuro nyinshi, hakwiye ubufatanye n’inzego zose zirimo na za Minisiteri ayo majwi n’amashusho akabikwa hano, tubikorera abana bacu ngo bazasobanukirwe Jenoside icyo ari cyo, n’uko bazakura barushaho guhangana nayo ngo itazongera ukundi".

Inzu y’amateka kandi izoroshya kubika bimwe mu bimenyetso bya Jenoside byari bibitse mu Rwibutso rwa Kinazi, birimo nk’ibyakoreshwaga mu kwica Abatutsi, imyenda yabo n’ibindi bizajya bisurwa, noneho bikaba bizimurirwa ahabugenewe.
Urwibutso rw’Akarere rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 60 yaturutse hirya no hino mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi, abarokotse Jenoside bakaba bakomeje gusaba abatarahigwaga kurushaho gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ohereza igitekerezo
|