Amateka ya Jenoside akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’iyo Minisiteri buvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari igisebo gikomeye by’umwihariko kuba yaragizwemo uruhare n’abagore bari abayobozi bakoze ubwicanyi bw’indengakamere.
Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, ubwo ubuyobozi bw’iyo Minisiteri, iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi hamwe n’ibindi bigo bya Leta bikorera mu nyubako ya A&P, bibukaga ku nshuro ya 32 abari abakozi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, no gushyira indabo ku mva aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250, biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, abitabiriye icyo gikorwa bagejejweho ikiganiro kuri Jenoside, cyatanzwe na Amb. François Xavier Ngarambe, wagarutse cyane ku mateka y’u Rwanda guhera mu 1959, ubwo Abatutsi bameneshwaga, bagatwikirwa, bamwe bakicwa, abatarishwe bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Asoza ikiganiro Amb. Ngarambe yavuze ko Jenoside ari icyaha cya Politike, gishingiye kuri Politike, gishaka inyungu za Politike, kikaba gikubiyemo ibibi byose umunyapolitike ashobora gukora.
Yagize ati “Igisubizo ni Politike yubaka, kwigisha mu buryo buhoraho amahame aganisha ku irandura burundu ry’ingengabitekerezo y’ivangura, urwango no kurimbura. Kwimakaza Politike ireba umutekano wa buri wese, uburenganzira bwa buri wese, kungana kwa bose mu burenganzira, abagabo n’abagore, abato n’abakuru, abakire n’abakene, mwese muba mufite uburenganzira bungana, n’amahirwe kimwe aho muvuka.”
Visi Perezida wa mbere wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Christine Muhongayire, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka bakibonamo ibintu bitatu bikomeye.
Ati “Icya mbere ni uguhumuriza abacitse ku icumu kugira ngo tubegere, tubabwire ngo muhumure kandi mukomere ntabwo muri mwenyine, nabo babashe guhobera ubuzima. Icya kabiri ni uguha agaciro n’icyubahiro abacu bambuwe. Icya gatatu ni uko tubasha nko gukora ikiriyo niba ari ko nabyita, kubera ko guhera mu 1959 Abatutsi bapfa, nta wabashije no kubibuka, nta n’uwabivugaga.”
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo rikomeye ku bayobozi bariho uyu munsi, akabaha inshingano zo guharanira ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Ati “Tugomba gutoza Abanyarwanda indangagaciro na kirazira by’umuco wacu, tunabigisha amateka nyayo y’Igihugu cyacu. Ni ngombwa kandi ko tuzirikana ko tudakwiye gutoza no kuvuga ibyo tudakora. Twihereyeho, tube intangarugero mu mibanire na bagenzi bacu, twirinde imvugo zipfobya, ziyobya, cyane ko ubutumwa bwacu bwumvwa na benshi. Imico n’imyitwarire by’abayobozi, bigira ingaruka ku myitwarire yabo bayobora cyane cyane abato.”
Yanavuze ko baterwa ikimwaro n’ipfunwe n’abagore bari abayobozi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’Abagore hamwe na Agnes Ntamabyaliro Rutagwera wari Minisitiri w’Ubutabera, bose bakaba barahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo bya Leta bihuriye mu nyubako ya A&P, birimo NCDA, RCI, NPSC na REAF.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|