Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubwa Ibuka buvuga ko Nyamagabe (hahoze ari mu Bufundu na Bunyambiriri) ari igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko n’amateka abigaragaza.

Banashyinguye mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside
Banashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside

Babigarutseho ku wa 26 Kamena 2021, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika, byanahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri irindwi yabonetse muri Cyanika no muri Gasaka, ahakorwaga imirimo yo kubaka.

Mu Kiganiro ku mateka ya Jenoside i Nyamagabe, Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka muri ako karere, yavuze ko mu Bufundu no mu Bunyambiriri ari ho hambere hageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1963.

Yagize ati “Ku wa 23 Ukuboza 1963, Perefe André Nkeramugaba yakoresheje inama ababurugumesitiri maze bafata umwanzuro ko inyenzi zateye ziturutse i Burundi zigomba gusanga bene wabo b’Abatutsi bari i Gikongoro barashize”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 40
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo ababarirwa mu bihumbi 40

Hanyuzemo umunsi umwe gusa, maze k’ukurikiraho ari wo wa Noheri Abatutsi baricwa. Mu gihe Abatutsi bishwe icyo gihe babarirwa mu bihumbi 35, mu Bufundu na Bunyambiriri honyine haguye ibihumbi 20.

Kamugire ati “Abantu bakuru ino aha wasangaga Noheri batayizihiza, kubera ko bibukaga ko mu 1963 bishwe, ukabona kwizihiza Noheri batabiha agaciro kuko batekerezaga ko bashobora kongera kwicwa”.

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka w’1990 rwatangiraga, uwari Perefe wa Gikongoro, Dr Celestin Nyabyenda, mu kwezi k’Ukwakira hagati na we ngo yavuze amagambo atanya Abanyarwanda, anagaragaza ko Abatutsi badakwiye kugira ijambo.

Kamugire ati “Yakoresheje inama hano, abwira Abahutu ko Abatutsi ari bo bateje ikibazo, ko n’ibibazo by’intambara u Rwanda rwarimo babifitemo uruhare, agaragaza ko abateye igihugu bafitanye isano, ari abana babo cyangwa abo mu miryango yabo”.

Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe
Remy Kamugire, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe

Icyo gihe Perefe uwo ngo yaranavuze ngo “Kuva ubungubu Umututsi azire Umuhutu nk’uko imbwa izira umuheha cyangwa mbashumurize ibishimyi byanjye”.

Ibyo ngo byagaragazaga ko Abatutsi nta burenganzira bafite mu gihugu, nta n’ibyiza bikwiye kubageraho, ahubwo ko bikwiye Abahutu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yavuze ko kuri ubu ibintu byahindutse, ko n’imiyoborere mibi y’abashoye Abanyarwanda muri Jenoside yatsinzwe.

Ati “Yatsinzwe igihe Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kandi umugambi wo kurimbura Abatutsi ugasimbuzwa umugambi wo kubaka ubumwe bw’igihugu, wo kubanisha Abanyarwanda kandi wo kubaka igihugu n’iterambere ribereye buri wese”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati imiyoborere mibi y'abashoye Abanyarwanda muri Jenoside yaratsinzwe
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati imiyoborere mibi y’abashoye Abanyarwanda muri Jenoside yaratsinzwe

Yaboneyeho gusaba abatuye mu Karere ka Nyamagabe kugira uruhare mu gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi itaraboneka yaba iherereye.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika hashyinguye imibiri ibarirwa mu bihumbi 40.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka