Abatwiciye abacu bakomeje kwihishahisha, ariko Jenoside ni icyaha kidasaza - IBUKA
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, urizeza Abarokotse ko n’ubwo hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hakaba n’abakoze Jenoside bakomeje kwihishahisha, hari icyizere cyo gukomeza kubona ubutabera, kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwimura imibiri 108 yari ishyinguye mu buryo budahesha agaciro abazize Jenoside, yimuriwe mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango.
Abimuwe barimo abo mu miryango y’Abahenda, Abakinga, n’Abahondogo bavanywe mu mva z’i Gitisi, ahahuriye Imirenge ya Ruhango, Byimana na Mwendo.
Komiseri muri IBUKA, Ndatsikira Evode, asaba buri wese gukomeza kunamira abishwe, no gushyingura imibiri yabo mu cyubahiro, kuko bituma ababishe barushaho gukorwa n’ikimwaro.
Avuga ko kubashyingura mu cyubahiro ari wo munsi wonyine wo kubasubiza agaciro n’icyubahiro, no kuboneraho gushimira Inkotanyi zagize uruhare mu guhagarika Jenoside, nibura bacye bariho bakaboneka bakaba basigaye batanga ubuhamya bw’uko byagenze.
Agira ati, "Abarokotse tubereyeho twe ubwacu n’abacu bishwe, turibuka rero tunazirikana kubika amateka kuko kuva mu 1959 abantu bicwa, byatumye aka Karere ari aka gatatu mu kugira imiryango myinshi yazimye isaga 1,100 igizwe n’abasaga 5,200".
Avuga ko kwandika amateka ya Jenoside mu Karere ka Ruhango, bijyana no kubungabunga ibimenyetso by’aho bimuwe mu mva zitabaheshaga icyubahiro.
Agira ati, "Kwimura imibiri y’abacu birajyana n’ubushobozi twagiye tugira, kandi bitume tubasubiza icyo cyubahiro, kwandika amazina y’abicanyi mu nzu y’amateka, no kugira umwanya wo gukira ibikomere kuko ubu dufite Leta nziza. Abarokotse n’Akarere dukomeze twitabire gahunda yo kwimura imibiri y’abacu, tubibukira aho ari ho hose turi".
Yizeza ko kuba Jenoside ari icyaha kidasaza, abiciwe bazakomeza guhabwa ubutabera ku bicanyi batarafatwa cyangwa abatorotse ibihano bahawe muri Gacaca.
Agira ati, "Abatwiciye abacu bakomeje kwihishahisha, ariko Jenoside ni icyaha kidasaza, turizera ko ubutabera buzakomeza kuboneka, kuko usanga na n’ubu hari amakuru ajya ahagaragara".
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere, kandi kwibuka abishwe ari ukubasubiza agaciro.
Agira ati, "Kwibuka abazize Jenoside ntabwo bikwiye guhagaratira aho, ahubwo ni umwanya wo gukomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kwamagana icyabuhungabanya, kuko mu Ntara y’Amajyepfo turi hejuru ya 95% ku gipimo cy’ubwiyunge, ariko ni ngombwa ko n’ako gacye hasigaye dukwiye kukavaho".
Atanga urugero rw’ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, bikaba akaga mu rubyiruko, kuko mu bo yagaragayeho harimo nk’abakiri bato, kandi ko kuyirandura ari ukwirinda ko amateka yakwisubiramo.
Uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo mu cyubahiro, Bizimana Celestin, avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye abanyagihugu bongera kumva ko ubumwe bwabo ari bwo bareberaho bagira icyizere cy’ejo hazaza cyo kubaho.
Urugero atanga ni uburezi budaheza, umutekano n’amahoro ku buryo bituma Umunyarwanda yicunga akanibeshaho, kubera amahirwe n’inama Igihugu gitanga.
Agira ati, "Buri wese yemerewe gukora icyo ashaka mu Gihugu, uretse kubangamira umutekano no kubuza abandi umudendezo, akiga, agacuruza, akanagira ibikorwa by’iterambere rye".
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, bagaragaza ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari ipfundo ry’icyizere cyo kubaho, kuko politiki y’Igihugu ishyize imbere kubanisha neza Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|