Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Babisabye ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira abasaga ibihumbi 63 baruhukiye mu Rwibutso rwa Ruhango mu Murenge wa Kinazi, aho banashyinguye imibiri 65 yabonetse mu murenge wa Kinazi na Ntongwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti ku Mayaga bagaragaza ko hakorewe ubwicanyi ndengakamere, kuko ari hamwe mu hicirwaga Abatutsi bakababaga bakabakuramo imitima ikotswa ku mbabura abicanyi bakarya.
Amayaga, ahahoze ari Komini Ntongwe n’inkengero zayo ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe. hahoze ari Komini Ntongwe, yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles ukomeje kwihishahisha mu bihugu by’amahanga.
Kagabo n’interahamwe bishe Abatusti kuva mu ijoro ryo ku wa 20 Mata 1994, ku munsi ukurikiyeho ku ya 21 Mata, biba nk’imperuka ku Batutsi bari bahungiye kuri komini Ntongwe, kuko ari bwo biciwe mu kibaya cya Nyamukumba hakarokoka bake cyane.
Abarokotse ku Mayaga bavuga ko hari ibimeyetso by’amateka ya Jenoside bihari, ariko bidashobora gusurwa cyangwa ngo bifashe kumenya amateka, kuko ntaho bifite bibikwa, ndetse hakaba hari n’ahantu hafite umwihariko wa Jenoside hatarashyirwa ibimenyetso byayo bikaba byatuma bisibangana.
Umuyobozi wa AGSF, Evode Munyurangabo, avuga ko bimwe muri ibyo bimenyetso harimo ibikoresho byifashishwaga mu kwica, imyenda y’abishwe n’amakuru arimo n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bidashobora gusurwa.
Agira ati “Duhora dusaba ariko noneho mu izina ry’abarokotse Jenoside hano ku Mayaga, mwatwubakira inzu y’amateka kugira ngo tubone aho twigishiriza n’aho tuganiririza urubyiruko amateka yaranze Jenoside hano ku Mayaga”.
Avuga kandi ko hari ibimenyetso byashyirwa ahakorewe Jenoside nko mu kibaya cya Nyamukumba hiciwe Abatutsi benshi, icyobo cya CND kiri ku Rutabo gifatwa nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Hari kandi imisozi nka Nyirandunga, Ntungamo ya Kayenzi, Gacuriro ya Nyakabungo n’ahandi habereye ubwicanyi ndengakamere no kwirwanoho ku Batutsi, naho bifuza ko hashyirwa ibimenyetso by’amateka kugira ngo ibyahabereye bitazasibangana.
Ndemezo anagaragaza ko hari ahantu mu masangano y’imihanda hafi y’ikigo nderabuzima mu gasantere, Abarundi bokerezaga imitima y’Abatutsi bishe bakayirya, ariko nta kimenyetso gihari.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, nawe agaragaza ko bifuza kubaka inzu y’amateka ikomeye ahahoze komini Ntongwe, akifuza ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabakorera ubuvugizi ku ngengo y’imari y’akarere umwaka utaha ibikorwa bikaba byatangira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko kubaka ibimenyetso n’inzu by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga ari intambwe ikwiye guterwa, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kugira ngo ibyahabereye bibashe kwigisha abandi kandi ibimenyetso bibungabungwe neza.
Asaba ko Akarere ka Ruhango kateganya ku ngengo y’imari yako ibyo kubaka inzu y’amateka n’ibyo bimenyetso bya Jenoside, kandi kagakorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bikihutishwa.
Agira ati “Ibyo kubaka ibimenyetso by’amateka n’inzu y’amateka ndasaba ko byava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kuko ni yo nzira idufasha kubungabunga amateka ya Jenoside, kandi bikadufasha kubika ayo makuru abana bacu n’abazadukomokaho bigireho”.
Minisitiri Gatabazi agaragaza ko kuzura kw’inzu y’amateka kandi ari kimwe mu byafasha ababyeyi gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakura barushaho gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|